Bose barwaniraga kumukoraho

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 2 gisanzwe, giharwe, B

Ku ya 22 Mutarama 2015

He 7,25-8,6; Z 39,7-8a.8b-9.10.17; Mk 3,7-12

Ubutumwa bwa Yezu Kristu ntibusanzwe. Inyigisho ye yakururaga benshi kandi ububasha bwamuvagamo bwakoraga ibitangaza byinshi. Byari bihagije kumukoraho indwara zigakira.Ibi byatumaga abantu baturuka imihanda yose baje kumwumva ariko cyane cyane no gukorerwa ibitangaza cyane ibyo gukizwa indwara. Muntu mu bihe byose aba ashaka kugira ubuzima bwuzuye, butagira ikibuziga.

1) Buri wese ahamagariwe gusanga Yezu ku giti cye

Kumenya Imana gusanga Yezu ni inzira ndende, intangiriro yose rero ishobora kuba gushakisha, kujijinganya, gukurikira abandi, gutangara cyangwa gushungera.

Guhura n’Imana si ibintu byoroshye cyane ko nta n’uwakwemeza ko yabigezeho. Ni ugushakisha ubudatuza. Muri uko gushakisha rero Imana ikiyereka buri wese ku buryo bunyuranye bijyanye n’ubushake yakoresheje mu kuyishaka. N’ubwo dufite ibyo duhuriyeho muri rusange , burya buri wese Imana ifite uko imwigaragariza bijyanye n’uburwayi bwe. Buri wese afite ubwe burwayi, buri wese afite aho ababara. Ntawe ushobora kubabara mu mwanya w’undi. Nta n’uwakira mu mwanya w’undi. Niyo mpamvu bariya bari baje kureba Yezu buri wese yashakaga kumukoraho.

Ndagaruka ku kuba buri wese agira uko asabana n’Imana. Iyo twitegereje n’uburyo Yezu yakizaga abantu birabitwereka. Bamwe yabakoragaho bakaba barakize, abandi akavuga ijambo bagakira, abandi yanyura hafi yabo roho mbi zikabavamo, abandi bakamukoraho. Ibi biratwereka uburyo buri wese yagombye gukora iyo bwabaga akagira uburyo ashyikirana n’Imana. Kuba mu matsinda, kujya hamwe n’abandi ni intambwe ibanza yo kwitoza turebeye ku bandi. Kwitoza gutega amatwi ngo twumve icyo Imana itubwira. Kwitoza kuganira na yo.

Gusa kwaba ari ukugarukira ku muryango duheze muri icyo kivunge. Ni ukumenya kujyanirana : hamwe n’abandi kandi ku giti cyanjye. Kimwe ukwacyo ni ukwihenda cyane . Nta guhera mu kinyotera cyo mu kivunge nta kantu k’umwihariko k’ibanga ryawe n’Imana wubakiyeho.

Kwaba ari ukwihenda na none twibwiye ko hari abo twatuma kuduhagararira no kutubwirira Imana twe tukigira mu bindi. Ni byo nk’abavandimwe tugomba gusabirana no guterana inkunga muri uru rugendo ariko iyo ni intangiriro isaba buri wese ku giti cye gushyiraho ake. Abavandimwe, abafite ubwo butumwa baratwigisha baradufasha ariko ntibadusimbura.

2) Yezu acecekesha roho mbi

Indi ngingo itangaje mu ivanjili ya none ni imyitwarire ya roho mbi. Roho mbi ni zo zamenye Yezu uwo ari we kurusha abamukurikiye, ndetse ngo zikabisakuza cyane. Imyitwarire ya roho mbi cyangwa abakoreshwa na zo irasa mu bihe byose: kwiyoberanya kujijija, kubakira kukinyoma. Ubundi muri Bibiliya kumenya Imana , kumenya Umwana wayo bivuze kumukurikira. Roho mbi gusakuza rero ntibivuze ko zakurikira Yezu , ntibishoboka kuko zaciwe burundu. Gusakuza ni ukujijisha ngo zigire abo ziyobya. Ibi ntibitangaje kuko no mu buzima buzanzwe tuvuga ko ikinyoma kihuta cyane, ko ababeshya ari bo basakuza cyane. Ibi bikatwigisha gushishoza mu byo twumva cyangwa tubwirwa. Ntabwo abasakuza kugera kure cyangwa abumvikana vuba aribo bavuga ukuri byanze bikunze.

Sekibi asigaye afite indangururamajwi zikaze kurusha no mu gihe Yezu yigishaga. Yifashishije iterambere rya muntu mu kanya nk’ako guhumbya aba ageze ku bantu benshi. Yakoresha amajwi, yakoresha amashusho,yakoresha inyandiko arisihinga kakahava. Abakozi be na bo bafite ubuhanga mu itumanaho, mu gukwiza ibyo bibi byose. Bakigarurira cyane abakiri bato n’abandi bose babura ubushishozi bwo gusesengura bita ibyo byose amajyambere n’ubwisanzure mu itumanaho. Biranagoye kuri iki gihe kuko akenshi abamamaza ibyo bibi ntibababazi aho bikorerwa. Sekibi akihisha mu muntu wicaye imbere ya mudasobwa ubundi akohereza imyambi ye hirya no hino ku isi kandi bikagera kuri benshi mu gihe gito.Akabiba ubugome, akabiba urwango, n’andi mahano menshi mbese akica abantu bahagaze.

Yezu wenyine ni we uzi neza amayeri ya Sekibi. Ni we ubasha gucecekesha roho mbi zihishe muri benshi no muri byinshi. Tumusange tumukurikire tumutege amatwi izo roho mbi azazicecekesha.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho