Inyigisho: Bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bose bafatanya nawe kwishima

Kuwa kabiri taliki 24 Kamena 2014: Ivuka rya Yohani Batista

 

Amasomo : Is 49, 1-6 ; Zab 138(139) ; Int 13, 22-26 ; Lk 1, 57-66.80

  1. Imiterere ya Liturjiya ubwayo ni inyigisho

Yezu Kristu, Bikira Mariya na Yohani Batista nibo bonyine Liturjiya ya Kiliziya Gatolika yizihiriza umunsi mukuru w’ivuka. Buri munsi mukuru muri Liturjiya ufite igisobanuro n’amateka byawo bituma uba Umunsi wibukwa gusa cyangwa Umunsi Mukuru, cyangwa na none Umunsi Mukuru Ukomeye, byose ariko biba bifite isomo bishaka kuduha. Liturjiya ubwayo iteye ku buryo ifasha uyikunda kandi uyikurirana gucengera iyobera ry’icungurwa ryacu. Byose ariko kugirango umuntu abyumve neza ni ngombwa kubisanisha na Yezu ubwe. Kugirango wumve iyobera iri n’iri kuri Bikira Mariya cyangwa kuri Yohani Batista ni ngombwa guhera kuri Yezu ubwe. Ivuka rya Yohani Batista ni umunsi mukuru ukomeye kuko riri mu mugambi umwe wo gukiza isi ugomba gusohozwa na Yezu Kristu ubwe.

  1. Ibanga ry’uguhamagarwa

Yaba Yezu, yaba Bikira Mariya, yaba Yohani bose amateka yabo Igitabo Gitagatifu kiyatubwira gitangiriye ku isamwa, aho ababyeyi bazirikana ibanga bafitanye na Nyir’ubuzima ubakorera ibitangaza. Ni koko, ku bazirikana Ijambo ry’Imana, ubuzima ni impano bukaba n’umuhamagaro. Buhoro buhoro inkuru y’isamwa igenda iba kimomo, igatangaza ku munsi w’ivuka, abavandimwe n’incuti bagashimira Imana, maze akuzuye umutima kagasesekara ku munwa: bakavuga, bakaririmba, bashima kandi bashimira Imana. Ni ko byagenze kuri Yohani, ariko kuri we biba n’agahebuzo kuko byajyanye n’igitangaza kidasanzwe: Zakariya wari umaze amezi atavuga aratobora aravuga asingiza Imana, kandi anahishurira bose ibanga afitanye nayo: akana kavutse si agahinja nk’utundi dusanzwe:

Namwe rero wa kana we,

uzitwa umuhanuzi w’umusumba byose,

kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,

ukamenyesha umuryango we umukiro,

bakeshakubabarirwa ibyaha byabo.

Koko rero Imana yacu igira impuhwe zihebuje,

.”

Umwana ni impano y’Imana. Mbere yo kuba uwacu abanza kuba uw’Imana. Imana imutanga imufiteho umugambi, ariko muri rwa rukundo idukunda itwemerera gukorana nayo mu bwigenge kugira ngo uwo mugambi wayo ujye ahagaragara. Ni yo mpamvu imyitwarire y’ababyeyi ba Yohani ishimishije, kuko igaragaza ko bakiriye impano y’Imana kandi biteguye gukorana nayo: umwana uvutse bemeye kumushyira mu mugambi mugari w’Imana wo gukiza Israheli. Ni umwana wabo bagomba kurera, ariko ni umwana ufite umuhamagaro we bwite bagomba kumenya no kwitwararika. Uku kuri kuri Yohani ni n’ukuri kuri buri muntu. Yego ivuka rye ryabaye igitangaza, ubwo Zakariya yabonekerwaga mu ngoro, Elizabeti akabyara mu zabukuru, ariko byibutse n’ababyeyi ko bafite inshingano yo kurera ingabire z’Imana ziri mu bo Imana yabahaye, bakarenga igishuko cy’ubwikunde bureba ibibashimisha gusa, bavuga ngo umwana wanjye umwana wanjye!

  1. Ubuhangange bwa Yohani

Yohani Batsista ni umuntu w’igihangange, ariko ubuhangange bwe butandukanye n’ubwo tumenyereye bwa Muntu. Kuba integuza ya Yezu bya hafi si ibya buri wese mu bahanuzi. Ariko ikimugira igihangange kurushaho, kandi natwe dushobora kwigana ku buryo bwacu, ni ukwemera gukora akavunika, kugeza anatanze ubuzima bwe ariko intego ye muri byose ari uko Yezu akura we agaca bugufi. Yemwe n’igihe bigaragaye ko imyumvire ku buryo bw’imikorere atari imwe, Yohani nta jambo na rimwe ryo kwivumbura kuri Ntama w’Imana yigeze agira. Yohani wakoresha uburyo bw’imbaraga n’ijambo rityaye, ntiyigeze anenga Yezu waje arangwa n’umutuzo no kubwira neza abanyabyaha. Ngubwo ubuhangange bwa Yohani.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho