Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya XI gisanzwe B, Giharwe
Amasomo: 2 Korinti 11,1-11; Matayo 5, 7-15
Yezu naganze iteka.
Abakuru barateruye bati: “Ntawe utanga icyo adafite”. Ni kimwe n’umuhinzi. Adahinze ntacyo yazigera asarura. Iyo yabibye imbuto nziza, akagira ibihe byiza anizera kuzabona umusaruro ushimishije. Yewe n’iyo ibihe bitamuhiriye kubera kubiba imbuto nziza, ntabura gusarura, n’ubwo wenda umusaruro uba watubye. Ariko wabibye imbuto mbi, yewe n’iyo ibihe bibaye byiza, umusaruro usanga udashamaje nk’uko byari kugenda iyo abiba imbuto nziza. Aha binyibukije ikiganiro cyahise, kuri radiyo abahinzi binubira imbuto bagejejweho n’ababishinzwe. Ngo icyo gihe babahaye imbuto y’intoryi, barahaguruka barahinga, bagize ngo bagiye kureba basanga bahawe intobo bazita intoryi. Aha rero harahura n’insanganyamatsiko yacu, itwibutsa ko icyo tubibye ari cyo dusarura. Iyo bahabwa intoryi hari kwera intoryi ariko kuba barahawe imbuto itari yo byarangiye byose bigiye ahabona. Aho gusarura intoryi basanga ni igihombo, kuko zabaye intobo.
Bavandimwe twibuke ko Ingoma ya Kristu ari Urukundo, amahoro, impuhwe n’ubutabera. Izo mbuto uko ari enye, zigomba kwitabwaho, zikabibwa igihe cyose, kuko zitwerera ibyiza twese twifuza. Duharanire kuba abagabuzi cyangwa ababibyi b’urukundo, amahoro, impuhwe n’ubutabera, aho turi hose.
Kugira ngo kandi izo mbuto tuzibungabunge zidufashe no kugera ku zindi dukeneye hari ibanga dusabwe kwitaho. Ni ugusenga. Yezu ubwe yabiduhayemo urugero. Tubona ko yashakaga umwanya ukwiye, akiherera akaganira na Se wamutumye, akamubwira uko ubutumwa buhagaze. Ese wowe ujya ufata umwanya waba uri wenyine, waba uri kumwe n’abawe cyangwa abo muhuje ukwemera: ugasenga cyangwa mugasengera hamwe.
Gusenga ni ugufata umwanya wawe, ugasabana n’Imana Umuremyi wa byose, maze kubera urukundo n’amizero uyifitiye, ukayisingiza, ukayikuza, ukayishima kandi ukayisaba. Ese iyo ufashe uwo mwanya, wumva unejejwe no kuganira n’Imana iminota yose wayiha, dore ko dufite n’amahirwe y’uko mu gusabana na yo uri wenyine nta gihe kizwi usabwa kutarenza. Kuko iyo ari isengesho rusange nk’igitambo cy’ukaristiya kigira uko gikorwa. Kandi bikaba ngombwa ko gikorwa neza, kubera icyubahiro n’igitinyiro dufitiye Imana, mu mibereho yacu ya buri munsi.
Yezu ubwe yakunze kwibutsa abe gusenga, ndetse akatubwira uko twabikora. Iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe banyambaza, mba ndi rwagati muri bo (Mt18,20). Uretse kwibutsa abantu gusabana n’Imana mu isengesho, we ubwe yadusigiye isengesho rya Dawe uri mu ijuru.
Iri sengesho Yezu ubwe yigishije intumwa ze, rirenze kuba isengesho, kuko ahubwo rikubiyemo inyigisho nyamukuru n’inshamake y’ubutumwa bwe. Aha ndasaba buri wese uko abyibutse, ajye atuza, maze yibaze kuri buri nyigisho aduhera muri iryo sengesho. Uwavuga ko ryereka uwiyemeje kuba umwigishwa we uko akwiye kubaho mu mibereho inyuze Imana ku isi, ntabwo yaba ari kure y’ukuri.
Igihe duteruye kugira icyo twisabira ni ngombwa kumenya kubikorana icyizere n’ubwiyoroshye bw’umutima. Iyo myifatire izagufasha kumenya icyo Nyagasani agushakaho: kubanira abandi musangira ubuzima haba mu bishimishije no mu bibabaje, gusaba no guhana imbabazi kuko ahari abantu hatabura urunturuntu.
Muri iri sengesho harimo igice nakwita intima yaryo ari na cyo ibindi byose tugeza ku Mana bishingiyeho. Icyo gice cy’ingenzi ni iki: Ubwami bwawe nibuze. Twibuke amagambo ya Yezu abwe abihamya: “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza” (Mk1,15). Yezu araduhamagarira kwisubiraho, tukagarukira Imana, yo yadukunze urukundo nyarwo, ikaba ari yo Mubyeyi wacu twe tukaba abana bayo. Iyo ngoma irangwa n’urukundo, amahoro, impuhwe n’ubutabera. Niba rero turi abayo, nitubeho kandi duharanire ko urukundo rwogera rukagera kuri bose, tukabana mu mahoro, mu butabera n’ubumwe nk’abonse rimwe. Ese igihe uteruye gusenga, wumva uhimbajwe no kuba umugabuzi w’urukundo, amahoro, impuhwe n’ubutabera?
Kubera ko isengesho rya Dawe uri mu ijuru turivuga kenshi, birakwiye rwose kwirinda kurivuga ari ugusukiranya amagambo, nk’uko Yezu yabitubwiye, kuko na mbere yo gusaba Imana iba izi icyo dukeneye. Ahubwo birakwiye ko twajya tuzirikana ubutumwa n’impanuro dusangamo. Bityo rikadufasha gusabana na Yo no kumenya icyo dukeneye koko mu mibereho yacu na bagenzi bacu.
Murebe namwe turaterura tukavuga tuti: “Dawe…Izina ryawe ryubahwe”. Ese tubasha kwiyumvisha uburemere n’uburyohe bw’iki gisingizo duhereza Imana, duhamya ko ari Dawe wa twese? Ibyo bikwiye kutubera impamvu yo kumva ko dukunzwe na we, tugahorana amizero muri we, kuko igihe cyose azatugenera igituma turushaho gutuza, tugatunga kandi tugatunganirwa. Dore ko muntu mu byifuzo bye, ahora yumva akennye, n’ibyo ahawe ntabone ko ari impano ikomoka ku rukundo ruhebuje yadukunze, kugeza mu gutanga umwana wayo Yezu, ngo aducungure adukura ku ngoyi y’icyaha n’urupfu.
Isengesho rya Dawe uri mu ijuru, rikwiye kutubera, impamvu yo kwirinda kwireba no kwihugiraho, nuko tugahora twibuka ko turi umuryango wayo usabwe gufatanya muri byose. Igihe duteruye gusenga tujye twibuka bagenzi bacu. Dusabye ikidutunga bitubere impamvu yo gusangira no kugoboka abavandimwe bacu. Uhawe imbabazi yitoze na we kuzitanga, kandi ubwo dusangiye ingeso yo kugwa mu kibi, twese dufashanye kukibyukamo turangwe no gukora ibyiza aho turi hose.
Koko rero icyo umuntu abibye ni cyo asarura. Dawe Mubyeyi wacu, duhe kuba ababibyi b’urukundo, amahoro, impuhwe n’ubutabera muri bagenzi bacu, kuko twese ari byo dusonzeye, maze igihe ubitugabiye natwe tubisangire hagati yacu. Turinde ikibi udutoze icyiza, twiyigishirize kumenya kwigorora n’uwo twahemukiye nk’uko dushimishwa no guhabwa imbabzi n’uwo twacumuyeho, maze koko tubashe kugusingiza bitari mu magambo ahubwo byuzurizwe mu ngiro, dukora igihuje n’ugushaka kwawe. Amina
Padiri Anselimi Musafiri