Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti, Noheli 2014
Ku wa 28 Ukuboza 2014
Bakristu bavandimwe,
- Dukomeje gusangira ibyishimo bya Noheli, duhimbaza ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu. Nimugire mwese Noheli Nziza! Yezu Kristu watuvukiye, nature mu mitima yacu, mu buzima bwacu, mu ngo zacu, no mu gihugu cyacu, maze ahasakaze amahoro n’umunezero dukesha agakiza yatuzaniye.
- Kuri uyu munsi w’Icyumweru gikurikira Umunsi Mukuru wa Noheli, Umubyeyi wacu Kiliziya yashatse ko twajya duhimbaza Umunsi Mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti, urugo rwa Yezu, Mariya na Yozefu. Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu, yavukiye mu rugo rwa Yozefu na Mariya, arahakurira, kugeza atangiye ubutumwa bwe bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana mu bantu. Yahaye atyo umugisha urugo, kandi anerekana akamaro karwo, rwo umuntu avukiramo, akarukuriramo, akarutorezwamo imico myiza y’abantu, cyane cyane urukundo n’ubuvandimwe, ndetse n’ubupfura.
- Bakristu bavandimwe, ndifuza ko uyu watubera umwanya wo kongera kuzirikana ku ngo zacu muri rusange, cyane cyane ingo zacu twebwe abakristu, tuzirikana cyane cyane ku buryo zigomba kuba ingo zibereye Imana koko, kandi zitabira ubutumwa Imana yazihaye.
- Koko rero, ingo zacu zashyizweho n’Imana, igena ko zigomba kuba zigizwe n’umugabo n’umugore bashakanye babitewe n’urukundo bafitanye, hamwe n’urubyaro ibahaye kwibaruka. Ni yo mpamvu abagize urugo bagomba guhora bunze ubumwe na Yo, bayisenga, bazirikana Ijambo ryayo, kandi bihatira kurikurikiza. Nk’uko uyu munsi twumvise Ivanjili itubwira uburyo Yozefu na Mariya bagiye gutura Yezu Imana mu Ngoro ntagatifu, ingo zose zari zikwiye guhora zitura Imana, abazigize bose bagaturwa Imana kugira bose babe abayo, bityo bakareka Imana akaba ari Yo ibarinda kandi ikabiyoborera muri byose.
- Abashakanye b’abakristu bo bafite n’akarusho, kuko urukundo rwabo rugomba guhora ari ikimenyetso cy’urukundo Imana idukunda twese abayo, urukundo rwigaragarije bidasubirwaho mu Mwana wayo Yezu Kristu watuvukiye, akadupfira ku musaraba agira ngo adukize icyaha n’urupfu. Ni ubutumwa bukomeye cyane abashakanye b’abakristu bagomba guhora bazirikana, uyu munsi nkaba mbasaba kongera kubuzirikanaho by’umwihariko. Ese bashakanye, cyane cyane mwebwe abashakanye b’abakristu, urwo rukundo rwaba rurangwa mu mubano wanyu? Uyu ni umwanya wo gufata ingamba zo kugira ngo urwo rukundo rukomeze rujye mbere ku bakirufitanye, n’uwo kugira ngo rwongere ruzuke ku bashakanye baba batakirufitanye. Urwo rukundo ntimushobora kurugeraho no kurukomeraho by’ukuri mutemeye kwitura Imana buri munsi, no kuyitura ibyanyu n’abanyu bose, kuko kuyikunda by’ukuri ari byo bidushoboza gukundana hagati yacu uko bikwiye.
- Kwizirika ku Mana no kugengwa na Yo muri byose, kwihatira kurangwa n’urukundo nk’urwa Yezu hagati y’abagize urugo, no hagati y’umugabo n’umugore bashakanye by’umwihariko, ni byo soko y’urukundo nyarwo, n’isoko yibyishimo n’amahoro mu ngo zacu.
- Nyamara muri iki gihe, haravugwa ingo nyinshi zitakirangwamo urukundo, ahubwo zikaba zirimo amakimbirane. Mu ngo zimwe na zimwe haravugwamo gucana inyuma hagati y’abashakanye, n’urwango n’ubwicanyi hagati yabo, ndetse no hagati y’abavandimwe. Ibyo ntabwo bikwiye ingo zaremwe n’Imana. Ibyo ntabwo bikwiye abakristu basezeraniye imbere y’Imana na Kiliziya yayo kuzabana akaramata, mu rukundo no mu budahemukirana. Urugo nyarwo ni ururangwa n’urukundo, ubwubahane, ubwuzuzanye, ubusabane n’urugwiro hagati y’abarugize bose nk’uko amasomo y’uyu munsi, irya mbere ndetse n’irya kabiri, yabitwibukije.
- Ingo zirangwamo ayo makimbirane, ingo zirangwamo urwango, uyu ni umwanya wo kugira ngo zisubireho. Abazituye bakaba bafitanye amakimbirane nibabone neza ko ibyo barimo bidakwiye abantu, ko bidakwiye abana b’Imana, ko kandi nta kindi ayo makimbirane ashobora kubamarira uretse kubasubiza inyuma, no gusubiza inyuma igihugu na Kiliziya. Amakimbirane atuma mu ngo haba amahoro make, ndetse byakomera agatuma haba ubugome bukomeye hagati y’abatuye urugo. Ingo zirangwamo amakimbirane ntizishobora gutera imbere, kuko abayafitanye batigera bafata umwanya ngo baganire, ngo bungurane ibitekerezo mu bwubahane no mu bwuzuzanye, ngo bajye inama ku cyazamura ingo zabo. Muri kano kanya, dusabire izo ngo zirimo amakimbirane, kugira ngo abazituye bahinduke, bababarirane, maze bakire Umukiza watuvukiye, nabo abagezeho amahoro atanga. Dushimire kandi ingo zikomeje kwitwara neza, zirangwa n’urukundo ruzira amakimbirane hagati y’abazituye. Nizikomeze zibere icyitegererezo izindi ngo, ndetse n’urugero rwiza ku bifuza kuzashinga ingo mu gihe kizaza.
- Buri rugo nirwumve ijwi rya Yezu rigira riti: “Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira, nzinjira iwe, nsangire na we, na we asangire nanjye” (Hish 3, 20). Nk’uko Yezu yabigenzaga igihe yari akiri hano ku isi, agenda yinjira mu ngo asura abazituye, n’uyu munsi arashaka kwinjira mu rugo rwa buri wese muri twe. Arashaka kuhinjira agira ngo adusure, abe umwe natwe, dusangire amateka y’ingo zacu, ibyishimo n’imibabaro, ibigeragezo n’amahirwe, ndetse ngo tunamuture imishinga yacu myiza y’ejo hazaza, kugira ngo ingo zacu tuzubake dufatanyije nawe.
- Bakristu bavandimwe, muri iyi minsi ishize, i Vatikani habereye inama ya Sinodi idasanzwe y’Abepiskopi bo ku isi, bahuye kugira ngo basesengure ibibazo bibangamiye urugo muri iki gihe. Bageregeje gutega amatwi ngo bumve uko ingo ziteye muri iki gihe n’ibibazo bizugarije. Hari ukwikunda, kwireba no kuba nyamwigendaho bisenya ingo. Hari amakimbirane ndetse n’ihohoterwa ribabaje kuko usanga rikorerwa n’abana. Ibi byose bigaragara ko ari ingaruka y’uko abantu batakemera Imana uko bikwiye, ngo abe ariyo ibayobora no mu buzima bw’ingo, kugirango bagire urukundo nyakuri rurangwa no kwitangira urugo. (Relatio no.4-11)
- Iri sesengura ry’ibibazo by’ingo barikoze barangamiye Yezu Kristu kugirango abamurikire, abafashe gushishoza no kubona uburyo buboneye bwafasha ingo za gikrisitu gutunganira Imana. Yezu yemeye kuvukira mu rugo, no mu butumwa bwe yahaga agaciro gakomeye n’icyubahiro urugo. Yezu atwerekako mu mateka yo kurokorwa kwacu urugo rwanyuze mu byiciro bitatu: mu ntangiriro Imana yaremye umugabo n’umugore ibagira umwe, ariko icyaha cyaje guhungabanya umubano w’abashakanye, ku buryo, mu gukiza abantu, Yezu Kristu yaje no gukiza urugo, kugirango rugaruke mu murongo w’Imana, rushobore kuzuza inshingano zarwo. Niyo mpamvu urugo rugomba kurangamira Kristu no kumukurikira kugirango rutungane.(Relatio 15-16)
- Iyo nama yabonye ko mu rwego rwo kuvugurura iyogezabutumwa hakenewe byihutirwa kwamamaza Ivanjili y’urugo. Ikindi nuko urugo rugomba kurangwa n’ibyishimo by’abashakanye, kuko n’ubwo iyogezabutumwa ryakoranwa ubuhanga, iyo nta buhamya bwurukundo n’byishimo biriherekeje, biragora kugirango iyi si yacu yakire Inkuru Nziza y’umukiro. Mu by’ukuri ibibazo by’ingo biterwa nuko ukwemera kuba gutangiye gukendera no guhubangana. Niyo mpamvu rero kwakira Ijambo ry’Imana no kurizirikana ariyo soko y’imbaraga n’ubuzima bw’urugo rwa gikristu.
- Mu byo iyo nama yongeye gufata umwanya wo kuzirikanaho, hari uruhare rukomeye urugo rugira mu gutoza abarugize imico myiza y’abantu, n’uruhare rukomeye urugo rwa gikristu rufite mu gutoza abarugize iyobokamana rihamye. Muri iki gihe ingo zikeneye kunganirwa mu murimo w’ubutumwa butoroshye zifite bwo kurera abana kugirango bakure bamurikiwe n’Ivanjili.(Relatio 61)
- Koko rero, bakristu bavandimwe, niba urugo ari ho hantu h’ibanze buri muntu yigira imico myiza ikwiye kuranga umuntu wese, urugo rwa gikristu na rwo ni ahantu abantu bagirira uburere bw’ibanze mu bijyanye n’iyo mico myiza, ndetse n’iyobokamana.
- Biri n’amahire, kuko abakristu iyo basezerana imbere y’Imana na Kiliziya, kimwe mu byo biyemeza kuzakora, harimo no kurera neza abo Imana izabaha kwibaruka, babatoza uburere bwa gikristu. Buri rugo rukwiye guhora ruzirikana ubwo butumwa butagira uko busa, ababyeyi bakamenya ko kurera abana by’ukuri ari ukubatoza iyobokamana n’imico myiza irikomokaho. Babyeyi rero, nimutoze abana banyu isengesho, mubatoze gukunda Ijambo ry’Imana, mubafashe guhabwa amasakramentu babyiteguye neza. Muri ubwo butumwa, mujye muhora muzirikana ko uruhare rwanyu rukomeye cyane, ku buryo iyo mutabukoze mubukorera ku bana banyu Imana yabahaye, kubona undi wabikora mu kigwi cyanyu ni ibintu bigoye cyane. Uburiye uburere ku babyeyi be, biramugora kugira ahandi abusanga.
- Abana kandi nabo bafite inshingano yo gukora ubutumwa ku babyeyi babo. Koko rero, hari ubwo usanga abana baragize amahirwe yo kumenya Imana kurusha ababyeyi babo. Ndashishikariza ababishinzwe gukomeza gutoza abana uwo muco mwiza wo kumenya Ijambo ry’Imana no kuribakundisha, kugeza n’aho aba ari bo batoza ababyeyi babo iyobokamana. Ndasaba kandi ababyeyi bagize ayo mahirwe yo kugira abana bazi iby’Imana kujya babatega amatwi, kuko nabo bashobora kubera ababyeyi babo abahanuzi.
- Abana bacu kandi, igihe tudashoboye kubona umwanya wo kubigisha iby’Imana, nibura tujye tubaha umwanya wo kwitabira gahunda za paruwasi zabagenewe. Aha ndavuga cyane cyane nk’akagoroba k’abana, na misa z’abana batoya, aho usanga abana batozwa kumenya Yezu, kumukunda no kumubera abahamya kuva bakiri batoya. Hari n’imiryango y’Agisiyo gatolika y’abana itandukanye mu maparuwasi yacu, yose ikaba ibereyeho kudufasha kurera abana bacu gikristu.
- Si abana gusa bakeneye ubwo burere. N’abashakanye hagati yanyu, mufite ubutumwa bwo gufashanya kumenya Imana no kuyiyoboka. Ibyo mutabigezeho hagati yanyu, byabagora kubitoza abo mwibarutse. Ndabasaba kugira ayanyu by’umwihariko amagambo twumvise mu isomo rya kabiri agira ati: “ Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data” (Kol 3, 16-17).
- Ibi birashaka kuvuga ko abashakanye muhamagariwe guhora mufashanya kumenya Ijambo ry’Imana, gukunda isengesho no guhabwa amasakramentu kenshi, maze mwamara kubigira ibyanyu, mukaboneraho no kubitoza abana banyu.
- Ikibazo gikomeye tutagomba kwirengagiza, nuko abenshi mu bashakanye usanga badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’iyobokamana, ku buryo kubabwira kwigishanya Ijambo ry’Imana hagati yabo, no kuryigisha abo bibarutse usanga ari nko kubasaba ibidashoboka, kuko ntawe utanga icyo adafite. Ibi birashaka kuvuga ko abashakanye, niba bashaka kwitabira ubutumwa Imana ibaha bwo gufashanya kumenya Imana no kubitoza ababo, abashakanye bagomba kwihatira kwitabira inyigisho Kiliziya ibategurira mu buryo butandukanye, bakazikurikira babishyizeho umutima kandi bakazigira izabo. Paruwasi zacu nazo zirahamagarirwa kujya zigenera ingo umwanya ukomeye, zikabyitabira zitegurira abagize ingo mu ngeri zabo zitandukanye inyigisha zibafasha gukomera mu kwmera kwa gikristu no kubana mu ngo uko Imana ibishaka.
- Abitabira izo nyigisho, bahigira byinshi bibafasha kumenya Imana no kuyisenga. Nimwitabire kandi gahunda z’imiryango y’agisiyo gatolika n’imiryango y’abasenga. Nayo izabafasha cyane muri urwo rwego. By’umwihariko, mu maparuwasi menshi, ubu hari hari gahunda zo gufasha ingo mu mibanire myiza y’abashakanye, no mu burere bw’abana. Ndabasaba kujya mwitabira izo nyigisho uko mushoboye, kuko muzazigiramo byinshi bizabafasha kubana neza hagati yanyu no kurera neza nk’uko Imana ishaka.
- Nanone ubutumwa bwo kwigisha iyobokamana ntabwo urugo rubukorera gusa abarutuye, ahubwo bukorerwa no ku baje barusanga. Niba turi abakristu koko, abaje bagana ingo zacu bose tujye tubakiriza Inkuru Nziza ya Kristu, kuba batugendereye bibabere umwanya wo kumenya Imana kurushaho no kuyisingiza. Nabo ariko bashobora kugenderera urugo rwacu batuzaniye Inkuru Nziza y’Imana. Igihe tugize abashyitsi nk’abo mu ngo zacu, tujye dushimishwa no kubakira, maze Ijambo ry’Imana batumenyesheje ridufashe kwivugurura mu bukristu bwacu.
- Buri rugo rwa gikristu kandi, nirwumve ko rufite ubutumwa bwo kubaka Kiliziya, rwifatanya nayo mu murimo wo kubaka ingoma y’Imana mu bantu. Abarugize nibumve ko basabwa kwigishanya iby’iyobokamana hagati yabo, ariko banumve yuko bagomba no kuryigisha abo basanze ku kazi aho bakora, abo basuye mu zindi ngo, n’abo bahuye nabo ahantu hatandukanye.
- By’umwihariko, ndashishikariza ingo zacu z’abakristu gutoza abana bacu urukundo rwo kwiyegurira Kristu no kumubera abahamya mu miryango itandukanye y’abihayimana. Umwana wiyumvisemo uwo muhamagaro, ababyeyi bajye bakora uko bashoboye bamushyigikire, bamurinde ikintu cyose cyamuca intege.
- Muri byose ariko, kwigisha iyobokamana mu ngo zacu no hanze yazo ntibikabe ibyo ku rurimi gusa. Ahubwo bijye bigaragarira no mu myifatire myiza y’ubuzima bwacu bwa buri munsi imurikiwe n’ukwemera kwacu kwa gikristu, kuko burya uburyo tubayeho nk’abana b’Imana byigisha kurusha amagambo dushobora kuvuga.
- Ndangije rero mbifuriza umunsi mwiza w’Urugo Rutagatifu, no gukomeza kugira ibyishimo n’amahoro bya Noheli. Yezu Kristu watuvukiye akomeze abe umukiza mu mitima yacu no mu ngo zacu.
+Antoine KAMBANDA
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo,
na Perezida w’Akanama k’Abepiskopi Gatolika gashinzwe Umuryango.