Buri wese areke imigirire ye mibi

Inyigisho yo ku wa kabiri, icyumweru cya 27 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 08 Ukwakira 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yonasi 3, 1-10;  2º. Lk 10, 38-42

Inkuru ya Yonasi dusanga mu Byanditswe Bitagatifu ishobora kutubera icyitegererezo natwe abantu b’iki gihe. Ninivi umurwa mukuru wa Ashuru yari ikirangirire mu bugizi bwa nabi kuva aho Abanyashuru batereye Samariya bakayihindura umuyonga mu mwaka wa 721 mbere ya YEZU KRISTU. Abayisiraheli bari barishyizemo iryo hanga bagahora bategereje ko rizahura n’ibihano bikaze. Yonasi yatumwe yo kwamamaza ukwisubiraho ngo batarimbuka ariko abanza guseta ibirenge kuko mu mutima we yifuzaga ko abo babisha banangira bakazishyura ibibi bakoze.

Mu gihe turimo, Ninivi yadushushanyiriza ubugome bw’amahanga amwe n’amwe ashoza intambara maze ubuzima bw’abantu bukononekara. Yonasi na we yadushushanyiriza abantu bashinzwe kwamamaza ukwisubiraho no kugendera mu nzira y’Ukuri Imana ishaka, nyamara kubera impamvu zinyuranye z’amarangamutima bakarangwa n’ukubera cyangwa gushimagiza ibibi. Ubutumwa Yonasi yatorewe, ni ukurenga inabi yagiriwe umuryango we maze agasabira umukiro abanzi bahemukiye abasekuruza be. Icyo abantu biyemeje gusohoza ubutumwa bw’Ingoma y’Imana muri iki gihe basabwa na YEZU KRISTU, ni ukurenga ibitandukanya abantu maze bakamamaza ubutumwa bw’Ingoma y’Imana nta gutinya ibitotezo, nta no kwifuriza ababisha urupfu ahubwo bakabasabira guhinduka no guharanira amahoro nta nabi. Ubutumwa bwa Yonasi bwari buteye ubwoba kuko yasaga n’ubahahamura avuga ko hasigaye iminsi mike nka mirongwine bakarimbuka! Twebwe ntawe udutera ubwoba, baratureka tukibera mu byo twishakiye kandi nyamara nta muntu n’umwe uzi igihe azahingukira imbere y’intebe y’Uhoraho…Si We uzaducira urubanza, ni twe tuzasanga tudakwiye kwicarana na We mu ijuru maze tuzirohe mu muriro utazima cyangwa Purugatori ityaye bitewe n’ibyo tuzaba twarakoze. Ni ngombwa gusabira abashinzwe kuyobora abandi mu izina ry’Imana ishoborabyose kugira ngo bahorane umurava wo gutega amatwi Ijambo ryayo, kwivugurura no kwerekeza abo bashinzwe mu Mukiro nyawo, nibiba ngombwa babacyahe aho kugira ngo bazarangwe n’amarira ubuziraherezo.

Byabaye mahire, ubutumwa bwa Yonasi bwarumviwe kuva kuri rubanda rwa giseseka kugera ku mwami. Uwo mwami agaragaza ubushake bwo kuvana abo ashinzwe mu cyaha. Iteka rye ryatangajwe ku buryo budakuka: “Abantu n’inyamaswa n’amatungo…nibitakambire Imana n’imbaraga zose, maze buri wese areke imigirire ye mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko…maze ntitube tugipfuye”. Iyaba no mu gihe turimo abantu bose cyane cyane abakomeye bumvaga ubwo butumwa, ingorane nyinshi turimo zarorera amahoro n’ituze bigahinda. Inyigisho zitangwa na Kiliziya si ibintu bisobanura imico isanzwe y’abantu, ahubwo ni inzira Kiliziya yerekana kugira ngo abantu bamenye YEZU KRISTU baronke imbaraga zo gutsinda inabi n’andi mabi yangiza ubuzima agatandukanya n’ubuzima nyakuri.

Dusabe cyane kugira ngo inyigisho za Kiliziya zihore zitanganwa umwuka wa gihanuzi. Dusabe kugira ngo abayobozi b’ibihugu bazakire bamenye ko Amahoro aturuka ku Mana, bose bapfukame bayiramye maze bagakire. Dusabe umutima w’isengesho wegerana icyizere YEZU KRISTU nka Mariya twumvishe mu ivanjili ya none. Nibitaba ibyo abantu bazata igihe cyabo bahibibikanira ibizabakoraho. Dusabire ababyeyi bashobore kurera abana babo mu nzira izabageza kuri Mahoro YEZU KRISTU.

Nihasingizwe YEZU KRISTU mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu Pelajiya, Lawurensiya, Tayisi na Aritemoni badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho