Buri wese mu kigero cye

Ku wa 2 w’icya 32 Gisanzwe, B, 13/11/2018

Tito 2,1-8.11-14 ; Zaburi 37(36),3-4,18.23,27.27 ; Ivanjiri:Lk 17,7-10,

Bakristu Bavandimwe, Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi, riraturarikira kwibuka ko Ubuzima bwa Gikristu bubereyeho kugirira abandi akamaro (Service) no kwerekeza ku Mana. 

 Mu isomo rya mbere dusanga mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Tito, turasangamo inama zikomeye Pawulo agira Tito ngo na we azazigire abantu bo mu byiciro binyuranye hato batazava aho bahusha icyo Imana yabaremeye bagapfusha ubusa ingabire bahawe.

Aramubwira gutanga inyigisho ziboneye. Aramubwira kandi kwibutsa buri wese mu cyiciro cy’Ubuzima arimo kudasobanya n’Igikwiriye. Burya buri wese agira ingusho ye. Iyo yayimenye aba ahirwa bityo akayigengesera. Ntibikwiye rwose ko Umukristu yakina n’icyaha.  Burya buri cyiciro cy’abantu kigira ibyaha byenda gusa. Abasaza barabwirwa kwiyubaha no kwirinda ubusinzi. Hari igihe umuntu agenda aremererwa n’imyaka yagera aho akagwa mu gishuko cyo kubaho asa n’uwahebeye urwaje. Ugasanga yatakaje isoni. Hari abadatinya gusinda kubahuka ibiterasoni n’Ibindi. Hari n’Abigamba ko bazi kunywa nyinshi nyamara ibyo ntibiva kuri Roho Mutagatifu.

Abakecuru baributswa guca ukubiri n’Amazimwe kandi na bo bakimenya bagatinya icyatuma bagwa mu bwandavure cyose. Ku Bakuru, ntibihagije kwirinda kwandavura, ahubwo ni na ngombwa gutera intambwe yisumbuye bakamenya ko Ubukuru bwabo ari ubwo kugirira abakiri bato akamaro.

Pawulo arashishikariza abakecuru kwibuka inshingano ikomeye yo gusigasira ubusugire bw’ingo zikiri nto. Ubujyanama bwabo ni indasimburwa. Pawulo arazirikana umwanya w’ibanze w’Urugo n’Umuryango mu buzima bwa Gikristu bityo akaba atwibukije ko natwe tugomba gukanguka tukagira icyo dukora kugira ngo ingo zacu zidasenyurwa n’imihengeri yo muri iki gihe usanga yibasira cyane cyane ingo zidasengera hamwe.

Abasore n’urubyiruko muri rusange na rwo yarugeneye inama zibakwiye ariko cyane cyane agashishikariza Timote kwigisha akoresheje ubuhamya bw’ubuzima butanga urugero rwiza  mu mvugo no mu ngiro.  Kuba buri cyiciro gifite ibikireba biratwibutsa ko gukorera Imana ari ibya buri gihe no kuri Bose. Ntugashyire ejo icyo washoboraga gusohoza none, iby’ejo bizaba bikureba nk’uw’Ejo na ho ibya none urabibazwa na byo nk’Uwa none.

Ubu bujyanama bwose Pawulo atanga, abukomora ku kuba yaracengewe n’Ibanga rya Kristu koko, we utubwira mu Ivanjiri ya none ko tugomba kumva rwose ko tubereyeho gufasha abandi. Gufasha abandi bishinze imizi kandi mu ngabire za Roho Mutagatifu we wiyoborera Kiliziya kandi akayiha ingabire ikeneye mu gihe gikwiriye. Ingabire wahawe si izo kwicarira abandi ahubwo icyo ubashije kuzikoresha usabwa kucyishimira cyane cyane uzirikana ko ubashije gutunganya icyo waziherewe. Yezu ati : «Nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose mujye muvuga muti ‘Turi Abagaragu nk’Abandi’ : Twakoze ibyo twari dushinzwe » (Lk 17,10).

Umuntu wese ubashije kunyurwa no gutunganya ibyo arimo cyangwa ashinzwe aba agira amahirwe. Nta kaga nko kuba mu bintu utabyishimiye. Ibyo usanga bisa na wa wundi ngo uvoma yanga akavoma ibirohwa, cyangwa ya mvugo ivuga ngo Aho kuryama ubyigana wabyuka. Umuhamagaro wa buri wese yakagombye kwitoza kuwusoromamo ibyishimo n’Umunezero kuko muri wo Imana yabimuteganyirijemo. Dusabirane rero mu buzima bwacu bwa buri munsi kugira ngo turyoherwe no kugira icyo tumarira abandi mu Izina rya Yezu. Dusabe Imana iturinde Ubunebwe, agasigane, n’agahimano mu byo dushinzwe kandi tunazirikane ko n’iyo haba hari ikidatunganye mu byo twifuzaga aho kwinuba dukwiriye gusaba Yezu kudutabara kuko abishoboye kandi akaba ari we udutinyura kumusaba icyo dushaka cyose dufite  Ukwizera (Jn 15,7).

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Jean Damascene HABIMANA   M. 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho