Buri wese yihatire gukora ugushaka kw’Imana

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya XXIX gisanzwe A

Amasomo matagatifu: Rom 6,19-23; Z 1; Lk 12,49-53

Umubiri nubereho icyo waremewe mu bumwe na Kiliziya

Bavandimwe, Pawulo intumwa akomeje kutwereka akamaro ka buri rugingo mu mubiri. Twibuke ko Pawulo afata Kiliziya nk’umubiri wa Kristu. Kristu akaba umutwe w’uwo mubiri, ari wo Kiliziya. Ingingo zigize uwo mubiri ni twebwe abakristu, buri wese, wabatijwe yabaye urugingo ruzima rwa Kristu.

Bityo rero, urugingo ubwarwo, nta buzima rwakwigiramo niba rutari ku mubiri ngo rwuzuzanye n’izindi ngingo mu bumwe bw’umubiri umwe. Byongeye kandi igihimba cyonyine cyangwa se umubiri wonyine niba udafite umutwe, nta buzima wakwigiramo. Ikidafite umutwe nta buzima, nta bwenge, yewe nta cyerekezo cyakwigiramo. Byose bituruka kuri Kristu, Umutwe n’Umutware wa Kiliziya, maze kandi akifashisha umubiri we ari wo Kiliziya agatanga ubuzima kandi agahuriza mu njyana imwe ingingo zose.

Ibi bitume twumva impamvu twemera kandi tugahanikira icyarimwe twamamaza ngo: “Nyagasani ni umwe (Umutwe umwe wa Kiliziya), ukwemera ni kumwe (ni ubuzima bumwe bw’Umutwe butunga umubiri n’ingingo zawo), batisimu ni imwe (inzira ni imwe yo kwinjira no guhagikwa kuri uwo mubiri); n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose (Ef 4,5-6).

Niduterwe ishema koko no kuba ingingo nzima, ziyubashye kuko zitunzwe n’ubuzima bwite bw’Imana. Pawulo ati: icyaha rero nticyongere kugenda umubiri wanyu” (Rom 6,12). Ati, buri rugingo nirubereho icyo rwaremewe. Niba muri Kiliziya, turi ijisho nidusigeho gushengerera no kuramya ibiremwa mu mwanya w’Umuremyi. Hari ibiremwa bikunze gushengererwa maze bikagusha benshi mu cyaha: ifaranga, ubutunzi, ubutegetsi (ikuzo) n’igitsina. Imibiri yacu ni ingingo nzima za Kiliziya kandi ibereyeho gutungwa na Kristu waduhaye umubiri we n’amaraso ye: Ukaristiya Ntagatifu. Ntibikwiye rero ko yegurirwa ibiterasoni (Rom 6,19). Birakwiye ko tuyegurira ubutungane bwo butanga ubutagatifu. Ibi bivuze ko ubusambanyi, kwiyangiza, kwiyicisha ibiryo, inzoga n’ibiyobyabyenge ari icyaha. Urubyiruko nirwongere ruterwe ishema no gushaka no kubaka ari isugi n’imanzi. Imvugo zinnyega ubusugi n’ubumanzi zateye ubu, ngo ese koko uri isugi (imanzi) none se Nyoko yaba aroga ku buryo wabuze koko uwo mubikorana? Imvugo nk’izi nta handi zituruka uretse kuri Sekibi wifuza kubera bamwe umutwe woreka umubiri wose mu nyenga. Abashakanye bihatire kubana mu budahemuka.

Tuzirikane kandi ingingo zimwe na zimwe ziyomoye ku Mubiri wa Kristu ari wo Kiliziya. Abo bose bataye umwemera, bakajya kujarajara mu yandi madini, bakagenda basize umutwe n’umubiri, badutere impuhwe tubasabire. Burya uwahakanye Batisimu yahawe muri Kiliziya ya Kristu akwiye kwitabwaho cyane no gusabirwa. Nawe si we: ni ukudasobanukirwa. Ntitukamutuke. Tumusabire abone neza urumuri kandi tumwereke urugero rwiza maze tuzanezerwe hamwe na Data igihe azaba agarutse ku Mubiri akongera kwemera ko Kristu amubera umutwe. Ibi ni byo bituma Kiliziya yita ku buryo bwihariye bwuje urukundo n’impuhwe ku bagarukiramana.

Yezu Kristu adukomeze tube ingingo nzima ziharanira kuzakuzwa no kuzimikwa hamwe na We (Umutwe) mu bugingo bw’iteka (Rom 6,23). Nyagasani, ineza yawe iduhoreho, dore natwe duharanira ko amizero yacu yahora agushingiyeho.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho