Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi 1/05/2018:
Isomo rya 1: Intg 1, 26-2,3
Zab 90 (89), 2-4.12-16
Ivanjili: Mt 13, 54-58
None turizihiza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu. Icyo tuzirikana cyane, ni ukuntu yatoranyijwe kuba urugero rw’abakozi mu isi yose. Kugera ku ihimbazwa ry’ uwo munsi byabaye amateka maremare. Kuwizihiza bidusigira inyigisho ikomeye mu buzima bwacu.
1.Abakozi n’abakoresha
Kuva aho iterambere mu bukungu ritangiye gutumbagira muri Amerika no mu Burayi, mu kinyejana cya 19 kijya kurangira, mu isi habaye ibibazo bikomeye hagati y’abakozi n’abakoresha. Igihe imashini zari zimaze guteza imbere inganda, abakozi benshi babuze uburenganzira bwabo himirijwe imbere gusa inyungu. Abakoresha bafite inganda n’amashyirahamwe akora ibintu byinshi, ni bo bikurikiraniraga inyungu zabo gusa.
Ibyo byateje imivurungano hirya no hino kugeza ubwo ku wa 1 Gicurasi 1886 habaye imyigaragambyo ikaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi yakurikiyeho habaye imivurungano yaguyemo benshi. Ibyo byatumye abari bibumbiye hamwe bagizwe n’abakozi baciriritse barwanya abafite iharaka ry’amafaranga n’inyungu nyinshi. Abo bakozi baciriritse kandi, barebaga ay’ingwe Kiliziya bayishinja kubogamira ku banyamafaranga. Kuva ubwo, buri mwaka iya 1 Gicurasi, hirya no hino bayihimbazaga bigaragambya mu mahane menshi.
- Kiliziya ivugira abakozi
Kiliziya ntiyatinze guhagurukira ibibazo byariho. Papa Lewo wa 13 yagize uruhare rukomeye mu kumvikanisha ijambo ryayo ku bibazo byariho. Mu ibaruwa ye ya gishumba (Rerum Novarum–Icyifuzo cy’ibintu bishya) yasohotse ku wa 15 Gicurasi 1891, yavuze ku bibazo byariho agamije ko hashyirwa imbere uburenganzira bw’abakozi baciritse. Cyane cyane icyari kigamijwe kwari ugushyiraho uburyo umukozi n’umukoresha bagira amategeko abagenga kandi buri wese agahabwa uburenganzira bwe.
Kiliziya ishingira ku ijambo ry’Imana maze igatanga inyigisho y’ukuri idufasha kwitangira imirimo yacu ntawe turenganyije. Mu ntangiriro, Bibiliya Ntagatifu itubwira ko Imana yaremye byose mu minsi itandatu. Yohani Pawulo wa Kabiri avuga ko umuntu yitangira umurimo akurikije urugero Umuremyi we ubwe yamuhaye. Imana yamushyize ku isi kugira ngo ayitunganye ayikuremo ibimutunga. Kwitabira umurimo ukurikije ibyo Nyagasani yavuze ni ko kubaho wizihiwe. Nta muntu n’umwe ukwiye kuba inkorabusa mu gihe nta bibazo by’uburwayi afite. Ikindi kandi gukora neza ugahabwa ibyo ukeneye, ukarangwa n’ineza ugafasha abatishoboye, ni ko kubahiriza inshingano wahawe na Rurema.
- Yozefu Mutagatifu
Ku wa 1 Gicurasi 1955, Papa Piyo wa 12 yatangaje ko iyi tariki izaba iyo kwisunga Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi. Imana Data Ushoborabyose yamutoreye kuba umurinzi w’Urugo Rutagatifu. Yabaye umuntu w’intungane wubaha umugambi w’Imana. Yitangiye umurimo we w’ububaji wamuhaga uburyo bwo kwitangira Urugo Rutagatifu. Yabereye urugero Umwana Yezu akura mu bwenge no mu gihagararo.
None tuzirikane kuri urwo rugero rwa Yozefu Mutagatifu. Umurimo mwiza ni utabuza umuntu kubaha umugambi w’Imana. Hari abakora imirimo bashinzwe bukira bugacya nta gitekerezo kindi cyo gusingiza Imana. Abo birengagiza icyo Imana ishaka n’amategeko yayo ntibayiteho. Ibyo ni ukwisondeka. None se gukora tukaronka ibyo kuri iyi si ariko iby’ijuru bikabura, bimaze iki?
Ikindi turebera kuri Yozefu Mutagatifu, ni uburyo yitangiye urugo Rutagatifu. Kwitangira urugo waragijwe, ni ukuba umunyamurava kandi ugaha urugero rwiza abana bawe n’abandi bose ukuriye. Ni ukurera neza. Ibyo Yozefu yarabyubahirije. Umwana urerewe mu rugo abakuru batanga urugero, akura akora neza. Aho ababyeyi batita ku bana kubera ko batazi neza icyo Umuremyi abashakaho, akenshi umwana akura akora nabi kandi iby’abandi akabyita iby’iwabo. Ni aho hatangira kuva ibibazo biremerera ibihugu.
Yezu, Mariya na Yozefu, tubatuye ingo zacu. Nizibe igicumbi cy’ubucungurwe. Ababyeyi nibubahe Umugambi w’Umuremyi. Nibarere abana ku buryo bubereye Imana n’abantu. Bakure biteguye kuyobora neza ibyo Imana yashinze bene muntu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza.
Padiri Cyprien Bizimana