Burya hari abatazinjira mu Ngoma y’Imana!

Ku wa 3 w’icya 30 Gisanzwe, A, 1 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Rom 8, 26-30

Zab 13 (12), 4-6

Ivanjili: Lk 13, 22-3

Ivanjili ya none ikwiye gutuma dukanguka tukava mu bitotsi. Mu gihe Yezu Kirisitu yigishaga muri Isiraheli, hari abantu batari bake batigeze bita ku ijambo rye. Bamwe muri bo ari na bo rubanda yagenderagaho batangaga ingingo zicurikiranye bemeza ko uwo muntu wadutse (Yezu w’i Nazareti) nta kidasanzwe yabagezaho. Bene nk’abo barinangiye kugeza Yezu asubiye mu ijuru, barinda bananguka nta gukingura imitima ngo Roho Mutagatifu ayitahemo. Abantu nk’abo se n’ubu babaho? Ese amaherezo azaba ayahe?

Yezu Kirisitu yaje kwinjiza abantu bose mu ijuru. Nta kabuza kuritaha biroroshye kuko nta mananiza nta n’agahato akoresha. Igisabwa nta kindi usibye kumwemera no kuzirikana inyigisho ze. Ariko na none bisa n’ibikomeye kubera kwemera ishumi ry’isi n’abayo n’ibyayo.

Yezu yaje muri Isiraheli hari hashize imyaka igera ku bihumbi bibiri umuryango wa Isiraheli waramenye ko watowe n’Imana Umuremyi wa byose. Ariko uko ibihe byagendaga bijya imbere, ni ko abana ba Isiraheli bari baribagiwe Amasezerano bagiriwe. Iyobokamana yari isigaye yarakayutze kuko bari baracuburiyemo ibizi by’imico karande. Gushyira imbere icyubahiro cy’Imana n’umuntu wese, ibyo byari byaribagiranye. Abakuru b’idini benshi bari bashyize imbere ibyubahimro byabo. Abaminuje mu Byanditswe na bo, bari barahindutse ab’amagambo gusa nta kwicengezamo Amategeko y’Imana, nta gushyira mu buzima ibyo basomaga mu bitabo bya Musa n’abahanuzi. Igihe cy’isohozwa ry’igice cya mbere cy’umugambi w’Imana ari cyo gihe cyo kwigira umuntu no kwigaragaza nk’umukiro w’iteka w’ibiremwa byose…Icyo gihe cyageze benshi muri Isiraheli baratannye ku buryo kuri bamwe kugaruka ngo binjirire mu Muryango uboneye, byari bitagishoboka. Cyakora, nta bapfira gushira, hari bamwe na bamwe bumviye Ukuri Yezu yamamazaga baramwemera baramukurikira. Ariko rero bari bake cyane.

N’uyu munsi, abemera Kirisitu ni bake. Ku bw’abantu twakwibaza tuti: “Ese amaherezo azaba ayahe, ko hari abarinda banogoka bataremerera Yezu kuza mu buzima bwabo?”. Yezu Kirisitu, nta byo kubombekereza, yasobanuye ko amaherezo azaba mabi ku banze kumwakira. Yagize ati: “Ndabibabwiye: benshi bazagerageza kwinjira, ariko boye kubishobora”. Gukurikira Yezu Kirisitu no kumukunda kuruta byose inzira zikigendwa, ni ko kuzinjira mu ijuru. Habaho kwibeshya ngo ijuru uzarijyamo nyamara warahabye. Abo ni abazavugaguzwa ngo baririye kandi banywera imbere ye. Hari n’abaziratana ko bigishije zigata inyana cyangwa hagakorwa ibitangaza byinshi…Abo bose, mu gihe bazaba batarakinguriye Yezu umutima wabo, ngo bamukunde bakunda abantu, ni bo bazashengurwa nibumva aya magambo: “Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe”. Ubwo ngo bazaganya bahekenye amenyo baraciriwe hanze, babona Aburahamu, Izaki, Yakobo n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana.

Ni kenshi abitegura guhabwa ubupadiri bagirwa inama yo kuzigisha badakanga abantu, mbese batabatera ubwoba. Nyamara inyigisho ya Yezu akenshi na kenshi hari bamwe bumva ko iteye ubwoba. N’ubwo biri uko, We agira impuhwe zitagira imipaka. Umuntu wese uzamwumva akisubiraho, azamwakira amererwe neza kabone n’aho yaba yarakoze ibyaha bimeze bite. Kwisubiraho no gusaba imbabazi biba bigishoboka igihe cyose umuntu akifitemo aka kuka k’ubuzima. Umuziro ni umuntu warinda abona imiryango ifungwa atarideburura ngo yicuze. Iyo umuntu apfuye, ubwo biba birangiye: Urugi rw’amaso ye rurafungwa, amatwi, umunwa n’ururimi, amaguru, amaboko…mbese izo ngingo zose yahawe ngo azikoreshe yinjra mu Muryango w’ijuru, igihe kiba kigeze zikifunga maze igice gikurikiyeho kikaba ibyishimo by’iteka igihe yazikoresheje neza, akabanza gutinda muri Purugatori igihe yaranzwe n’ubwangwe mu by’Imana cyangwa se akinjira mu mwijima w’iteka igihe yanagiye burundu umutima we. Kubeshya abantu no kubaryarya byaba kubabwira ko purugatori cyangwa umuriro w’iteka bitabaho. Aho kubahahira serumu y’intica ntikize, byaba byiza gukunda Yezu mbere ya byose, kurangwa n’urugwiro mu bantu, kwitegereza intumwa n’abahanuzi maze ijambo rityaye kandi ryuje impuhwe n’ubugiraneza rikareshya abaryumva bagakira imitego ya sekibi muri iyi si.

Nihasingizwe Imana Data Ushoborabyose n’Umwana wayo Yezu Kirisitu nasingizwe. Nihasingizwe Roho Mutagatifu Umuhoza. Umubyeyi Bikira Mariya akomeze aduhakirwe maze abatagatifu bose badusabire ubudatuza kubona inzira banyuzemo binyugushura umushukanyi ushukamirije abashengurwa n’umusaraba wakorewe Umwami wacu Yezu Kirisitu.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho