Burya Yezu aracyari wa wundi, ni muzima. Si umuzimu

Inyigisho yo kuri uyu wa gatatu wa Pasika

Ku ya 23 Mata 2014

  1. Pasika yacu ni Kristu witanzeho Igitambo agahuza abantu n’Imana

Amasomo yo kuri uyu wa gatatu ku wa 23.04.2014 nayo agize uko adukomeza mu byishimo bya Pasika. Turacyari mu minsi umunani aho duhimbaza ubudasubwa bwa Pasika. Ni nk’aho Pasika yabaye uyu munsi. Pasika yacu ni Kristu we witanzeho igitambo, maze agatuma isi n’ijuri bihoberana bikaba mahwi, abantu n’Imana bakunga ubumwe. Byari kuba koko ari akaga kuvuka, iyo tutaza kugira amahirwe yo gucungurwa! Muri Kristu wazutse, umunyabyaha nyagupfa yasabanye kandi anywana n’Imana ihoraho iteka Nyirubutagatifu; ikiremwa cyanywanye n’Umuremyi baba mahwi: amaboko atareshya yarahoberanye! Ngiyi Pasika. Na none ngire nti: Pasika nziza.

B. Yezu aratambagira yiyereka abe:

1. Hari ku Cyumweru nimugoroba

Ku Cyumweru Yezu yazutseho, yahisemo gukomeza kwiyereka abe. Yirinze kwiyereka abishi be, kuko ntiyashatse kubihimuraho, kubamwaza cyangwa kubereka ko bikojeje ubusa. Icyo agamije ni urukundo. Yahisemo kwiyereka abari baramukurikiye. Ubu rero yiyeretse ba bandi 2 bajyaga i Emawusi. Byari byabayobeye, barambiwe! Bisubiriye mu bya kera kuko umutware wabo-Yezu- ibye byarangiye, dore hashize iminsi itatu yishwe urwo baseka! Mbese baramwaye kuko bakurikiye uwarangije ubuzima bwe nabi!

Yezu agendana nabo, nyamara ntibamumenya. Yinjira muri uwo mwijima wabo We ariko ari Urumuri. Agenda abasobanurira buhoro buhoro Ibyanditswe bitagatifu, bamaze kuryoherwa n’Ijambo ry’Imana-nk’uko bigenda mu Misa-abamanyurira Umugati: baba barahumutse burundu kuko bibutse ko ari we, We wabaremeye Ukaristiya cya gihe ku wa kane Mutagatifu.

2. Ndemeye, koko ni We! Ese burya uko yakabivuze ngo azazuka none birabaye!

Yabibukije Ukaristiya, bahita bahumuka neza. Barabona- nka Yohani yinjiye mu mva-maze baremera. Kuva ubwo, bahise basubira i Yeruzalemu gutangariza abandi ko nta mpamvu yo gukomeza kwifungirana no kugira ipfunwe: nibasohohoke, Ijambo ryiza ryavuzwe ryujujwe: Yezu ni muzima!

Bagitanga ubuhamya (ndavuga ba bigishwa b’ i Emawusi) babwira abari basigaye i Yeruzalemu, Yezu aba nguyu ahagaze hagati yabo! Ijambo nyamukuru yababwiye riragira riti: “NIMUGIRE AMAHORO”. By’ikirenga, Yezu ntabifuriza gusa amahoro, ahubwo aranayabahaye.

Bakomeje kugira ubwoba, abaha ibimenyetso byerekana ko umwe bagendanye mbere ataricwa, umwe wabatoye, umwe basangiye muri rya sangira rya nyuma, ubwe wagiriwe nabi mu nzira y’umusaraba, ari we We. Si abantu babiri. Oya da! Yezu wa mbere y’urupfu rw’umusaraba, ni umwe na Nyuma y’umusaraba. Si umuzimu. Si umumaji (magicien), si umunyamanyanga uje gushinyagura akina ikinamico rya Yezu wabo wapfuye! Oya da. Uwapfuye bari bazi ni we Wazutse.

Aberetse ibiganza byatobojwe imigera. Hano ndiyumvisha ko nka Yohani wakurikiraniye hafi byose yahise yiyamirira, akarushaho gucengerwa! Ati ni we koko! Yezu agira arya abereka umubiri we uko bari banamuzi. Abereka ibiganza bye n’inkovu zabyo barushaho gutwarwa n’ibyishimo ngo ariko bivanze n’ubwoba. Bari bahabutse batumva iyo bari, ibyishimo byabarenze, ariko bumva bibarenze. Yezu abereka ko n’ubwo byabarenze, aracyari uwabo kandi aracyari kumwe nabo. Ni bwo noneho yemeye gusangira nabo ifi! Nkeka ko iyo badasangira bari guhugira gutangarira Imana no kumva ko ibarenze, ko nta wakwivuna ngo arayisanga, asabane nayo! Yezu yongeye guca bugufi asangira n’abe!

By’agahebuzo arabaganiriza, arabakomeza, abereka ko Ibyanditswe bitagatifu byose ko ari we bikomokaho, kandi ko ari we biganaho ndetse ni nawe ubyuzuza.

Kuva ubwo hehe n’ubwoba! Bahise biyemeza kuba abahamya b’Izuka rya Nyagasani.

  1. Guhamya Yezu wazutse ku mugaragaro: Uw’ikubitiro ni Petero

Twumvise mu Isomo rya mbere Petero yigisha, atanga ubuhamya ntakuka ko ikira ry’ikirema ryaturutse kuri Yezu wazutse mu bapfuye. Arasobanura ashize amanga, ko uwo Yezu ari uwo bazi, umwe bishe, babambye ku musaraba. Arabwira rubanda n’abatware, ko kuba azimbuye ibya Yezu atari amatiku, si ukuzura akaboze, kuko YAZUTSE MU BAPFUYE, si no kubashinja urupfu rwe ngo amaraso ye bayabazwe, bayahanirwe! Kubabwira ko ari muzima ni ukugira ngo bisubireho, bahinduke, babarirwe ibyaha byabo.

Yezu ni we mugenga w’ubugingo. Abamwishe bishe ubugingo batabizi. Nibahumure kuko Imana SE yabumushubije. Petero arasaba yinginga kandi yeruye ko abantu tudakwiriye guhera mu mwijima twivutsa amahirwe Imana yongeye kuduha. Imana yongeye kudukamira UBUZIMA, tubwakire. Nta kwipfayonza.

Twita igihe mu bitagira shinge. Aya mahirwe ya PASIKA ntagira uko asa. Ahubwo duhindukirire Umwana w’Imana Yezu Kristu, tumwemere, tumwizere, tumukunde kandi dukundane nk’uko yadukunze. Kandi rero buri muntu muri twe, ahite azinukwa ibibi yakoraga.

Alleluia. Ni muzima. Kristu yazutse burundu ntagipfuye. Pasika nziza.

Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho