Byatumatira iki dutunze isi yose ariko tukabura ubuzima bwacu

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 18 gisanzwe, C,2013

Ku wa 09 Kanama 2013 – Thérèse-Bénédicte de la Croix (Edith Stein)

Inyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe, mu ivanjiri y’ejo twumvise ko Petero yahamije ukwemera kwe avuga ko Yezu ariwe Kristu, aribyo kuvuga Umukiza, akaba n’Umwana w’Imana. Iyo vanjiri yarangiye Yezu yihanangiriza abigishwa be ko bagomba guceceka ntibagire uwo babwira iyo nkuru. Ati muramenye ntimuzagire uwo mubwira ko ndi Kristu. Ibyo Yezu yabiterwaga n’uko rubanda batashoboraga kuyakira nk’uko we yabishakaga.

Ivanjiri ya none iraduhishurira impamvu Yezu yashakaga ko iyo nkuru igirwa ibanga. N’ubwo yari amaze kwemera ko ariwe Mukiza wari utegerejwe na Isiraheli yagombaga kubabara, gupfa no kuzuka kugirango asoze ubutumwa bwe. Yahise ababwira ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, akicwa ariko akazazuka ku munsi wa gatatu (Mt 16, 21-22). Ikitwereka ko yari afite ukuri abuza abigishwa be kutasasa iyi nkuru ni uko na Petero wari umaze kuyivuga atumvaga uburyo Yezu azaba Umukiza. Yumvaga ko ak’abakoloni b’Abanyaroma kashobotse. Ko aje ari nka Dawudi. Ko mbese Isiraheli nayo igiye guhaka ibihugu. Nicyo cyatumye Petero, aho yumviye ko Yezu agomba kubabazwa akicwa, yihugikana Yezu akamutonganya agira ati : «Biragatsindwa, Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!»

Ivanjiri itubwirako iyo myitwarire ya Petero yarakaje Yezu maze aramuhindukirana, amubwira amagambo akarishye aho yagize ati : «Hoshi, mva iruhande, Sekibi! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!» Imvugo ya Petero yerekanye ko n’ubwo yemeraga izuka ry’abapfuye, ntabwo yigeze yakira ko Yezu, Umwigisha we, yasuzugurwa, akababazwa, nyuma akicwa. N’ubwo Petero yashoboye guhamya neza ukwemera kwe, ntabwo byamworoheye kwemera inzira Imana ishaka ko anyuramo. Imyitwarire ya Petero igaragaza ubwikunde no guha icyuho Shitani, aribyo kuyikorera.

Koko rero gusuzugurwa, kubabazwa no kwicwa cyangwa kwicirwa ni nk’ibuye ry’urutsitariro mu kwemera kw’Abakristu. Ibi bivuze ko umwogezabutumwa wigisha ko Yezu ari Umukiza, Umwana w’Imana Nzima, atagomba kwibagirwa ko uwo mukiza yabambwe ku musaraba, akicwa urw’agashinyaguro, akabambanwa n’abanyabyaha kabombo kandi ari umuziranenge.

 Umwigishwa nyakuri wa Yezu ni uwumvise neza ubutumwa Imana Data yahaye Yezu, nawe akaza kubusigira abigishwa be, n’uburyo bugomba gutangwa. Ivanjiri y’uyu munsi itubwira ko agomba kurangwa n’ibi bintu uko ari bitatu : kwiyibagirwa ubwe, kwakira no guheka umusaraba we, kujya mu nyuma ya Yezu akamukurikira. Ni uwemera guhara ubuzima bwe kuko aba yizeye kuzabona uburushijeho kuba bwiza. Ntacyo bimaze gutunga ibya mirenge mu gihe byatuma ubura ubugingo bwawe.

Banyarwanda bavandimwe, niba koko twiyumvisha icyo bivuze kuba Uwakristu (umukristu), ntitukibagirwe ibimubabaza birimo ibi :

1) abigishwa akazi kananiye, abemera gato n’inkozi z’ibibi. Ivanjiri ya Matayo itubwira ukuntu abantu bashyiriye intumwa za Yezu umunyagicuri wari uhanzweho na Roho mbi ngo bamuvure maze birabananira. Ikibazo cye bakigejeje kuri Yezu arababwira ati «Mbe bantu b’iki gihe, b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? » (Mt 17, 17).

2) Ikindi kibabaza cyane Yezu ni umuryango wanze kwicuza. Ivanjiri ya Matayo itubwira ukuntu yaririye umugi wa Yeruzalemu wari ugiye gusenyuka kuko wanze kwicuza aho agira ati : « Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!  Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti ‘Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’» (Mt 23, 37).

Banyarwanda bavandimwe, nimucyo twirinde kuba abemera gato n’inkozi z’ibibi, tugarukire Imana, twiyibagirwe dutekereze icyiza twagirira abandi, duheke umusaraba wacu nk’uko Yezu yahetse uwe, maze tumujye mu nyuma. Ibyo biradusaba kwicuza, kwemera no kugirira abandi neza. Yezu na Bikira Mariya babidufashemo.

Padiri Bernardin Twagiramungu

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho