Ni byiza ko twakwirinda gutanga ingero mbi

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 19 gisanzwe, A

Kuwa 11 kanama 2014

Amasomo: Ezk 1, 2-6. 24-28c; Mt 17, 22-27

Abatagatifu : Kalara, Suzana na Tibursi.

Bavandimwe, kuva kuri uyu wa mbere kugera kuwa kane w’iki cyumweru, mu isomo rya mbere, turazirikana ubutumwa Imana igenera umuryango wayo ibunyujije ku muhanuzi Ezekiyeli. Naho mu ivanjili,Yezu aravuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka; turumva uburyo Yezu na Petero batanga umusoro w’ingoro y’Imana. Uyu munsi tuzirikane ingingo zikurikira:

  1. Tumenye neza Umuhanuzi Ezekiyeli n’uko yatowe

Umuhanuzi Ezekiyeli yari Umuherezabitambo nk’uko se Buzi yabikoraga (Ezk 1, 3). Ibyo Umuhanuzi Ezekiyeli yigishije n’ibyo yahanuye, byose bifitanye isano n’ifatwa rya Yeruzalemu, hamwe n’ijyanwabunyago i Babiloni. Ezekiyeli yari umwe muri za mbohe Nebukadinetsari yajyanye i Babiloni hamwe n’umwami Yoyakini mu mwaka wa 597 mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, ubwo Yeruzalemu yari imaze gufatwa bwa mbere. Ni muri icyo gihugu cy’ubucakara yatorewe ubuhanuzi, anaharagiriza ubutumwa bwe, kandi akoherereza abasigaye i Yeruzalemu inyigisho zibashishikariza guhinduka. Twakwibaza tuti  «  Ese kubera iki abayahudi bagiye bahura n’ingorane zinyuranye nko kugirwa abacakara n’imfungwa ? » Umuhanuzi Ezekiyeli ntiyahwemye kuvuga ko Yeruzalemu yoramye mu bigirwamana, ikiyumvira gusa abahanuzi b’ibinyoma, none Uhoraho akaba yiyemeje kuyihana kuko yanze kwisubiraho. Ezekiyeli avuga kandi ko Yeruzalemu izongera gufatwa, igasenywa burundu (Ezk 8) ni ko kandi byagenze : Muri 587-586, Nebukadinetsari yafashe Yeruzalemu, arayisenya, maze abenshi mu baturage bari basigaye, na bo abajyana bunyago i Babiloni. Bityo ibyo Ezekiyeli yari yarahanuye biba impamo. Ni muri urwo rusobe rw’ibibazo Uhoraho yatoye Ezekiyeli ngo ahumurize kandi areme agatima umuryango wihebye, urambiwe gukandamizwa mu buhungiro. Mu by’ukuri Imana yatumye Umuhanuzi Ezekiyeli ku muryango urakaye, ushinze ijosi, ufite umutwe ukomeye n’umutwe unangiye. Ibyo bizatera ubwoba Ezekiyeli ariko Imana imukomeze kandi ishyire amagambo yayo mu munwa we ( Ezk 3, 1-2). Ezekiyeli yagombaga kuvugana ubutwari n’ubudacogora, akavuga ukuri kose atikanga Abayisiraheli. Umuhanuzi Ezekiyeli yari ashinzwe kuburira umunyacyaha wese bahuraga. Kutabikora byatumaga Ezekiyeli agira uruhare kuri icyo cyaha (Ezk 33,1-9). Muri make, Niwe muhanuzi wa mbere wo muri Isiraheli wahanuriye hanze y’igihugu cye. Iyo bagerageza gushushanya Umuhanuzi Ezekiyeli, bamugaragaza nk’umuntu w’umukambwe ugira inama umuntu w’umusore ukiri muto. Igitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli gishobora kugabanywamo ibice bitatu : abayisaraheli banga ibyaha byashobbooraga kubazinira ibihano bikomeye (1-24) ; impanuro zerekeye amahanga agusha Isiraheli mu byaha (25-32) ; kwanga ibyaha na Yeruzalemu nshya(33-48). N’ubwo Umuhanuzi Ezekiyeli yari mu kigero cy’imyaka 25, bamufataga nk’umuntu usenga kandi ugira abandi inama. Ntiyabaye umuhanuzi ukunzwe, kuko yabwiraga abantu kwisubiraho, kimwe nka Yeremiya we wahanuriye muru Isirahel ; yamaganaga abahanurabinyoma n’abatware bayobya abaturage. Mu nyigisho ze, yibadaga ku kwisubiraho  « Imana ntiyishimira urupfu rw’umunyabyaha, ahuwo ishaka ko umunyabyaha yakwisubiraho akabona ubuzima”

Umuhanuzi Ezekiyeli yafashije Isiraheli gukomeza umuco karande n’iyobokamana barazwe n’Abakurambere.

  1. Imvugo-shusho dusanga mu isomo rya mbere iratwereka ubuhangange bw’Imana isumba byose

Mu mutwe wa 1, Umuhanuzi Ezekiyeli aratubwira uko yabonekewe n’Uhoraho Nyir’ububasha, We Mana y’Igihangange, yisesuyeho ikuzo kandi iba hose. Umuhanuzi Ezekiyeli aratubwira akoresheje ibigereranyo n’amarenga abantu bo mu gihe cye bashoboraga kumva, mbese ibyo yabonye ubwe. Niko kutubwira iby’igare rifite inziga enye, rigenda rijya hirya no hino, rinyaruka nk’umurabyo ; akanavuga umuyaga w’inkubi, igicu kibuditse, indimi z’umuriro n’ibindi. Iyi Mana isumba byose ifite ibyegera byayo : Umuhanuzi Ezekiyeli arabyerekwa mu kigereranyo cy’ibinyabuzima bine (Ezk 1,5). Ahandi ibi binyabuzima byitwa  « abakeribimu » (Ezk 9,3 ; 10,1-20 ; 13,20). Ibi binyabuzima bine ni ibyegera by’Imana, twebwe tumenyereye kwita « abamalayika ». ibyo binyabuzima umuhanuzi Ezekiyeli abona ni bine, n’umutwe wabyo ukagira impande enye, ari byo kuvuga ko bishobora kureba hose, nta kintu na kimwe cyabisoba. Umuvuduko wabyo ntusanzwe kubera amababa yabyo. Bifite ubwenge busumbye ubw’abantu, n’ubutwari busumbye ubw’intare (Ezk 1,10). Niba se ibyo byegera by’Imana biteye bityo, Imana ubwayo ntibihebuje kure, kuko ariyo bikesha ibyo byose. Imana itambutse ibigereranyo byose umuhanuzi akoresha( umuriro,umuyaga,…).

  1. Ubwoba bw’urupfu, ibyishimo by’izuka

Yezu amaze kuvuga ubwa kabiri ko azapfa, ariko ku munsi wa gatatu akazazuka, byashavuje abigishwa be. Abigishwa be batinze ku rupfu rwe, ntibatekereza ku izuka rye. Bavandimwe, kuva kera na kare urupfu rutera ubwoba. Ibyo abantu benshi bakora ku isi baba bashaka kwirinda urupfu. Iyo ubajije umuntu impamvu agiye gukora, agusubiza ko ari ukugira atazicwa n’inzara yabuze ikimutunga ; uwagiye kwiba , akubwira ko ari gushaka amaramuko, ngo aticwa n’inzara. Abantu benshi bemeza ko uwavutse aba ashigaje gupfa. Kuvuka kwacu bihita bidushyira mu mubare w’abagomba gupfa ku bw’umubiri . Umubwiriza yaragize ati :  « hari igihe cyo kubyara hari n’igihe cyo gupfa »(Mubw 3,2). Abanyarwanda bo babivuga neza bati « kanaka yashizemo umwuka » , bakongera bati « kanaka yapfuye ahagaze ». bavandimwe, mwemera izuka ry’abapfuye, dusabe urupfu nk’urwa Yezu,kugira ngo nk’uko yapfuye akazuka, akabona ikuzo rya se, na twe tuzazukire kubona ikuzo ry’Imana, kimwe nka bakuru bacu b’abatagatifu.

  1. Ni byiza ko twakwirinda gutanga ingero mbi

«  nyamara kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu,…. » (Mt 17,27). Yezu nk’Umwigisha ntashaka gutanga urugero rubi. Muri iki gihe, abantu badukanye imvugo igira iti «  ni uburenganzira bwanjye ». ijambo  « uburenganzira ni ryiza ariko iyo rikoreshejwe nabi rita igisobanuro cyaryo. Iyo ubajije umuntu w’umubyeyi cyangwa undi muntu uvuga rikijyana ibibazo nk’ibi : kuki wambaye ubusa mu nzira ku manywa ? kuki wasinze ukaba uri guhobera igiti ? kuki udatanga ituro rya Kiliziya ? kuki utubahiriza umunsi w’icyumweru ? kuki utubaha bagenzi bawe ? kuki urenganya abakene ? kuki wakerewe ku kazi ? nk’ibindi bibazo bisa nk’ibi, aragusubiza ngo ni uburenganzira bwanjye. Njyewe ahubwo mbona ko ari ukurenga inzira, ko ari uguta inzira ; muyandi magambo ni uburenga-nzira, ni ugutana. Bavandimwe, twigire kuri Yezu, We Mwigisha w’ukuri ; tumenye ko hejuru y’ibyo twemererwa n’amategeko hari urukundo. Yezu ubwe nk’Umwami, nta tegeko ryamutegekaga gutanga ituro, ariko yanze kugira abo aha urugero rubi, ahitamo gutanga urugero rwiza.

  1. Twiragize mutagatifu Klara duhimbaza uyu munsi

Klara, bisobanura “urumuri”. Klara w’Asizi yabaye imbuto yatewe na Mutagatifu Fransisko w’Asizi, maze iyo mbuto irumbukira muri Nyagasani. Umunsi umwe yumvise inyigisho za Fransisko, asa n’uwumvise ijwi rya Kristu rimuhamagara. Yujuje imyaka cumi n’umunani, nibwo yasize ubukire bwinshi bw’iwabo yiyegurira Imana, asezerana kwiberaho mu bukene. Imisatsi ye myiza cyane yarayiyogoshesheje, nuko afata umwambaro w’abihaye Imana yiyegurira Kristu wenyine akunda.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze adusabire nk’uko adahwema kudusabira.

Abatagatifu Kalara, Suzana na Tibursi duhimbaza uyu munsi badusabire !

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho