Byose bibeshwaho na We

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 22 gisanzwe, B:

Ku ya 04 Nzeli 2015.

AMASOMO: 1º. Kol 1, 15-20, 2º. Lk 5, 33-39

1. Singizwa YEZU KRISTU

Isomo rya mbere riradufasha kwerekeza umutima wacu ku biriho byose n’ubwiza bwabyo maze tugashengerera YEZU tuvuga tuti: SINGIZWA YEZU KRISTU wahaye byose kubaho: ibigaragara n’ibitagaragara, ni Wowe ubibeshaho; abantu, amatungo, inyamaswa n’ibimera wabihaye ubwiza butangaje. Ni muri wowe bironkera ubuzima”. Ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi, abakirisitu bakunze gushengerera YEZU mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukarisitiya. Dushengerere tunazirikana igisingizo cy’Umwana w’Imana Pawulo intumwa yatugejejeho. Kumushengerera bidutere kuzirikana cyane ko tubeshejweho na We kimwe n’ibindi biremwa bidashobora kwigiramo ubuzima atari ku bwe.

2. Ubwuzu bwo kubana na We iteka

Uko kuzirikana no kurangamira YEZU uganje muri Ukarisitiya bituronkera ubwuzu bwo kuzabana na We iteka mu ijuru. Ubwiza bw’ibiriho butwinjiza mu kwifuza kuzabona ikuzo rye mu ijuru. Nk’uko Pawulo Intumwa yigeze kubinyuriramo Abanyaroma, ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana…bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke” (Rom 8, 18, 19.21). Ibyo bisobanuye ko muri YEZU KRISTU ibiremwa byose bihinduka bishyashya bikabengerana ikuzo rye. Arahirwa uwamenye YEZU KRISTU kuko aho ari hose aharanira kugera mu ikuzo ryuzuye ry’Imana Data Ushoborabyose. Nta bukomangoma, nta bubasha, nta buhangange, nta kuzo hirya ye. Hirya ye, nta buhumekero, nta buzima. Ni muri YEZU KRISTU byose bihabwa umurongo nyawo ubigeza ku cyiza Imana yabiremeye. Ahari ubunangizi n’umutima mubi, ahari ukwigizayo iby’Imana…nta buzima.

3. Ababuze amahwemo bose bakumenye

Kuri uyu munsi abakirisitu batari bake barangamiye YEZU KRISTU bamushengereye m’Ukarisitiya, nimucyo dusabe ingabire zikomeye zikwiza Inkuru Nziza ku isi yose kugira ngo abantu bashakashakira amahwemo ahadafashije bamenye YEZU KRISTU We wenyine ukiza imitima akagarura ibyishimo byo kubaho. Kumenyekanisha Inyigisho z’Inkuru Nziza ntibyoroshye kuko bisaba kwigora no kureka imigirire n’ibitekerezo bishaje bishushanywa n’igishura, amasaho na Divayi bishaje mu mugani twumvishe mu Ivanjili. Ivanjili ituganisha ku bushyashya bw’ibintu n’imitima budashoboka hatabayeho kwiyoroshya no kwemera kuyoborwa na YEZU KRISTU ubuzima bwacu bwose. Uwamwakiriye, narusheho kwigengesera kugira ngo ibishaje bitamupfukirana; nashake imbaraga zo kumumenyesha abandi benshi bashoboka. Ni yo nzira yo gukiza isi no kuyiganisha k’Ubeshaho byose.

YEZU KRISTU, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Froduwalidi, Musa, Rozaliya, Mariseli, Kandida na Marino, badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

(Ushobora no gusoma indi nyigisho ya Padiri Thaddée NKURUNZIZA)

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho