Ku wa 5, iya 8 Nzeli 2017: Ivuka rya Bikira Mariya Mutagatifu
Amasomo: 1. Mika 5,1-4a cg. Rom 8, 28-30; Zab: Iz 61,10abcd, 11; 62, 1,2,3)
- Mt 1, 1-16.18-23 (cg. 1, 18-23)
Kuri uyu munsi wa Bikira Mariya, umunsi twizihiza ivuka rye kuri Ana na Yowakimu, tubonye akandi kanya kihariye ko kuzirikana uwo Mubyeyi wacu n’uwa Kiliziya. Yahiriwe kuva agisamwa, arahirwa kuva akivuka maze yimakazwa mu ijuru ahabwa ikamba yinjira mu ihirwe rihoraho. Uwo mubyeyi yigeze kwizihirwa maze arangurura ijwi agira ati: “Kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire”.
Ihirwe rya Bikira Mariya ahora ashaka kuridusangiza. Bamwe baranga bakanangira kandi abahamagarira kwishimana na we. Uko biri kose, uhorana amatwara yo kunyura kuri Bikira Mariya agana Yezu Kirisitu mu musabano w’Ubutatu Butagatifu, uwo aba yavumbuye inzira ngufi. Umutima we usendera ineza n’urukundo byaranze Bikira Mariya. Bikira Mariya, ni urugero mu gukunda Imana Data Ushoborabyose. Amateka ye muri iyi si ntiyabaye ibyiza gusa. Tuzi ko yanyuze mu nzira y’umusaraba uremereye cyane cyane kuva aho Umwana Yezu amariye kuvuka. Tujya tunyuzamo tukazirikana imibabaro irindwi ya Bikira Mariya kuva ahungira mu Misiri na Yozefu n’akana Yezu kuzageza ahagaze mu nsi y’umusaraba wa Yezu. Imibabaro n’ibyiza byakomeje gusimburana mu mibereho ye ariko nta kintu na kimwe cyazimije muri we Urukundo. Ukunda atunganira Imana haba mu byishimo haba no mu mibabaro.
Arahirwa Bikira Mariya we wahoraga akereye kumva Ijambo ry’Imana mu mutuzo no mu bwiyoroshye. Guhora yifitemo amatwara amuhuza na Jambo, ni byo byatumye ihirwe rye rihinduka icyerekezo umuntu wese wamenye Imana ya Isiraheli aganamo. Abakirisitu bakunze kuzirikana imibereho ya Bikira Mariya bahita bumva ku bwa Roho Mutagatifu ko Bikira Mariya akwiye ibisingizo ku isi hose. Kuva ahagana mu myaka ya magana atanu, i Yeruzalemu bagirira icyubahiro gikomeye aho bivugwa ko Umubyeyi wacu yavukiye. Bahubatse Bazilika nini yitiriwe Mutagatifu Ana.
Umukirisitu wese nakomeze na we agere ikirenge mu cya Bikira Mariya: Twitoze ubwiyoroshye twitaze ubworo bw’umutima buretwa n’ijosi rishingaraye rishobora kuranga umuntu wese utitoza kumvira Roho Mutagatifu. Kurebera kuri Bikira Mariya, ni ko kugenda twinjira muri ya sura y’Umwana w’Imana uko Pawulo intumwa yabivuze. Gukurikiza Bikira Mariya, ni ko kubasha kwinjira neza mu muhamagaro Imana Data Ushoborabyose yatugeneye. Iyo ni inzira igeza ku butagatifu. Ni yo Imana yatoreye uwo wese yahaye ubuzima. Kuri iyi si, ni byiza guharanira ikuzo ry’ab’ijuru. Iryo kuzo Bikira Mariya ariganjemo kuko yabashije gukunda mu bwiyoroshye bw’umutima. Tureke uburangare ubwo ari bwo bwose mu nzira twatangiye igihe tubatizwa niba koko dushaka kuzahirwa iteka mu ijuru.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umuhire Bikira Mariya aduhakirwe maze n’abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabose.
Padiri Cyprien Bizimana