“Byose bishobokera uwemera”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya VII gisanzwe/C

Amasomo: Yakobo 3,13-18   Mariko 9,14-29

Yezu naganze iteka.

   Uyu munsi Yezu araduhamagarira kugira ukwemera kudashidikanya. Igihe duteruye gusaba Imana, ni ngombwa kubigira twizeye ko iri butwumve, kandi ko mu rukundo rwayo, idukunda n’iyo tudahawe icyo dusabye, ni uko nk’Umubyeyi uzi icyo buri mwana we akeneye, iduha ihereye kugikenewe kurusha icyo turimo kuririra. Nubusanzwe mu mibereho yacu ya kimuntu n’intege nke ze, umubyeyi nyamubyeyi ntabwo icyo umwana we aririye cyangwa ashaka cyose ariko akimuha. We abanza kureba koko niba gikwiye, gikenewe kandi kikaba kihutirwa. Niba rero twebwe n’ububi bwacu tuzi guhitiramo abana bacu ibifite akamaro, murumva bizaba byifashe gute igihe abana batakambiye Imana itagira ikiyisoba kandi ikamenya ikibafitiye akamaro cyangwa icyo bakwiye mu by’ukuri bitari amarangamutima. Igikuru ni ukwigiramo ukwemera n’ukwizera uba ufitiye Imana ngo ikugoboke.

Mu ivanjiri, twiyumviye umugabo wari ubabajwe n’umwana we wari warahanzweho na roho mbi, yamugiriraga nabi ishaka kumwambura ubuzima. Yabibwiye Yezu muri aya magambo: “Mwigisha, nakuzaniye umwana wanjye wahanzweho na roho mbi y’ikiragi. Iyo imweguye, imutura hasi, maze akazana urufuro, agahekenya amenyo, kandi akagagara”.

Uyu mubyeyi akimara kumva ko Yezu, kimwe n’abandi bari basonzeye kumva inyigisho no kwakira ineza y’Imana yigaragarizaga mu gukiza indwara na roho mbi zibasiye rubanda, yazanye umwana we wari waribasiwe no roho mbi ngo arebe ko Yezu yagira icyo amumarira. Uwo mubyeyi ubwo yageraga hafi ya Yezu, yahingukiye ku ntumwa zagendanaga na we. Ibyishimo byaramusaze, niko kwigira inama atiriwe agora Yezu, asaba intumwa ze kumukiriza umwana, kuko yizeraga ko abo bagabo bagendana na we, nabo yabahaye ububasha nk’ubwe. Icyo kizere cyahise kimutera kubasaba ko bamukiriza umwana. Nubwo umwana yari yamuzaniye Yezu, ariko turabona ikizere yagize mu ntumwa za Yezu, yizeraga rwose ko zibasha kwirukana iyo roho mbi. Intumwa zaragerageje birangira, roho mbi ibabereye ibamba. Ibyo byakuruye impaka, bituma Yezu abaza ibyo ari byo.

Yezu bamaze kumubwira ibyabaye, byamuteye gutonganya abigishwa be, kuko bari bagishidikanya, aho gukorana icyo biyemeje ukwemera n’ukwizera. Nuko birangira asabye ko bamuzanira umwana. Roho mbi ikimukubita amaso, isereganya bwa nyuma kuko yari izi ko urwayo rurangiye. Igihe Yezu abajije se, uburwayi bw’umwana, umubyeyi yari yataye ikizere. Nibwo yatangiye kumusobanurira, ariko kuko atabonye impinduka ako kanya, ahubwo akabona ibyo asanzwe abona ku mwana, byatumye cya kizere yakuye mu rugo akazanira Yezu umwana we ngo amukize, cyabaye nk’ikiyoyotse, agira ngo na we biragenda nk’uko intumwa zari zananiwe kumukiza niko kubwira Yezu ati: “Nibahari icyo ushobora, tubabarire udutabare”. Ibyo byatumye Yezu, amusaba kongera kwigiramo ukwemera kwatumye amwizera ko ashobora kumukiriza umwana. Ni ko kumukomeza ati: “Erega byose bishobokera Uwemera”. Na we ntiyazuyaza kubihamya mu ijwi rihanitse ko yemera, ariko aboneraho kumusaba ko uko kwemera kwe kurimo no gushidikanya, ko na we yamugirira Ubuntu akakumukomereza kuko yumvaga kujegajega. Dore ko yaje yizeye ariko yabona abigishwa bananiwe, agakeka ko na Yezu ntacyo ari bushobore.

Yezu amaze kumva ugutakamba k’uwo mubyeyi, yakangaye roho mbi, ayisaba kumusohokamo, ariko imusiga ari intere, ni ko kumuhagurutsa, umwana agarura ubuyanja, akira uburwayi bwo kuba ikiragi. Natwe ni kenshi dusanga Yezu tumwizeye, ariko twamara kumubwira ibyacu, mu gihe atarasubiza tugashidikanya ku gisubizo ari buduhe tutaretse n’ikizere twari tumufitiye mbere yo kumutabaza cyangwa se iyo tutakibonye mu gihe twifuzaga. Ubundi twasaba ntiduhabwe ibyo twasabye tukibwira ko atakitwumva, yatwihoreye nk’aho ari Imana itumva, ntiyigiremo imbabazi n’impuhwe kandi ko itigiramo ibambe (Zaburi 102,8). Igihe utakambiye Imana jya ubikorana ukwemera n’ukwizera.

Nkuko Yezu yabwiye intumwa ze impamvu zitabashije kwirukana iyo roho mbi, ari ukubera ko ubwo bwoko bwayo, busaba kuba usenga. Gusenga bikaba ari ugushyikirana n’Imana, ukayisingiza, ukayikuza, ukayishima mu byo igukorera byose. Nkuko ifuni ibagara ubucuti ari akarenge, burya ni kimwe nushaka guhora mu bucuti na Yo. Ni ngombwa isengesho. None wavuga ko ukunda umuntu, utamusura, utamuganiriza, utamugenera akanya ngo musabane, umusangize ibyishimo byawe n’ibikugora. Nguko uko tugomba, kwegera no guhorana n’Imana. Tugomba kubona igihe cyo gusabana na yo. Erega maye no mubyo wibaza waburiye igisubizo, cyangwa ushidikanyaho, ukibuka ko mu isengesho uzasaba ngo Nyagasani agutabare kandi aguhore hafi.

Ubwo ni bwo buhanga intumwa Yakobo, yatubwiye niba dushaka kuba abatoni b’Imana. Ni uko tugomba kugaragariza mu myifatire myiza, ibikorwa bihamya urukundo dufitiye Imana umubyeyi wacu. Urwo rukundo cyangwa ubwo busabane na yo ntibwashoboka, mu gihe tureba umuvandiwe wacu tumurengeje imboni (ingohe), aribyo kuvuga kutamuha icyubahiro akwiye, tukamusuzugurira uko ari, uko ateye n’uko imisusire ye itugaragarira. Dore ko nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi, ngo abashe kumumenya. Kenshi twibeshya ku bantu. Tuzaba inshuti n’abana b’Imana nitubasha, kwamagana ikitwa ishyari, uburyarya, ubucabiranya, ubwirasi n’ikinyoma mu mitima yacu.

Ibyo nitubigendera kure tuzaba abatoni ku Mana, turangwe n’urukundo, impuhwe, ubutabera, amahoro kandi icyo gihe nibwo tuzamenya gusaba igikwiye, ikiboneye n’igikenewe haba kuri twe ubwacu cyangwa se ku bacu.

Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, wakunze kandi akemera adashidikanya ko Imana iri kumwe na we nubwo hari ibyo atabashaga kwisobanurira no kumva, ariko ntibimubuze gushyira amizero muri yo, adusabire natwe tubashe guhorana ukwemera, ukwizera n’urukundo bishyitse. Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho