Inyigisho yo ku munsi w’Abana batagatifu b’i Betelehemu, 28 Ukuboza 2015
-
Imana yanga akarengane n’ubugira nabi
Ku bamenyereye ibyo guhunga bakwiyumvisha uburyo Umuryango Mutagatifu wafashe utwangushye kugira ngo urengere ubuzima bw’umwana.
Ibyishimo bari batewe n’ivuka ry’Umwana bigize kidobya bagomba guhunga. Kuri iki gihe ni benshi mu bana bahunze batazi icyo ari cyo inzu, umuryango n’ibindi byinshi impunzi zibura.
Umwana w’Imana ntaramenya no kuvuga abaye impunzi ya politiki. Impunzi ya politiki kuko Herodi yamwumvagamo uzamusimbura, mu yandi magambo urwanya ubutegetsi bwe. Ntaranavuga bamuvanze mu bya politiki.
Ni benshi mu bato cyangwa muri ba rubanda rusanzwe bavangwa mu bya politiki no mu zindi mpaka zo kurwanira iby’iyi si, bakaba bahasiga ubuzima bwabo. Ni benshi bapfa bazira ibyo batazi, batwererwa ibitekerezo batagira.
Herodi aratera icyumvirizo akumva uwo mwana wavutse abangamiye ubwami bwe. Akarengane kagwira benshi mu baciye bugufi bo muri iyi si n’umwana w’Imana kamugezeho. Umwana w’Imana Ishoborabyose arugarijwe, barangije kumucira urubanza.
Ikintu gikomeye ariko si ubugome bushobora kuba mu mitima y’abantu. Igikomeye muri iyi vanjili ya none ni uburyo Imana ikoresha abanyantege nke ikaturinda ubwo bugome. Yozefu nta bushobozi yari afite bwo guhangara ingabo za Herodi ngo arengere umwana. Ni ikintu gikomeye ukuntu umuntu usanzwe arinda umutekano w’Imana. Yozefu utagira intwaro ni we Imana yashinze umutekano w’umwana wayo.
-
Abanyantege nke Imana ibahinduramo abanyabubasha
Imana mu buhangage bwayo yashoboraga kohereza imitwe y’abamalayika bakarinda umutekano w’Umwana wayo (Mt 26,52-53); yewe yashoboraga no kwifashisha Abaromani bari bafite igisirikare cya mbere ku isi muri icyo bakarinda umutekano w’Umwana wayo. Nyamara umugabo umwe usanzwe, umubaji ni we ushinzwe umutekano w’Umwana w’Imana. Ntaho batubwira ko yaba yarigeze mu ngabo. Mu bintu byoroheje, mu bantu baciye bugufi Imana igaragaza ububasha bwayo.
Umwana w’Imana, ni Umwami w’amahoro. Amahoro adakomoka ku ntambara n’intwaro. Na none Imana yashoboraga kumanura umuriro uvuye mu ijuru ingabo za Herodi ntizigire icyo zikora (Lk 54-56). Ariko Imana ihisemo guhungisha Umwana wayo aho gukora intambara.
Imana ntishaka intambara n’ubwo hari abayikora bitwaje izina ryayo. Imana ntishobora kudutuma gutera amahane mu izina ryayo. Abo Imana ituma kuyirwanirira ntibitwaza intwaro bayoborwa n’urukundo , kwicisha bugufi no kumvira ijambo ryayo. Yozefu yashoboye kurindira Umwana w’Imana kuko yumviye ibyo malayika yari yamubwiye. Ntiyashatse uko yihisha cyangwa ubundi buryo. Yarumviye. Igihe cyose twakumvira ijwi ry’Imana ntacyizaduhungabanya, rizaturinda ibyatubuza amahoro byose.
Dusabirane kumva ijwi ry’Imana ryo ritanga kandi rikwiza amahoro y’ukuri.
Padiri Charles Hakorimana
Madrid/Espagne