Ca bugufi, icyubahiro ni icy’Imana

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 20 gisanzwe, A

Kuwa 23 kanama 2014 –

Abatagatifu:Roza wa Lima (Perou-Amerika y’Epfo), Filipo na Beniti.

 

Amasomo: 1) Ezk 43, 1-7a; 2) Mt 23, 1-12


  1. KWA YEZU KRISTU, IMVUGO NI YO NGIRO

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe! Mbifurije kugira umugisha w’Imana. Yezu abwira rubanda ati: «Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa : nuko rero nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore » (Mt 23,2-3). Bavandimwe, Agatsiko k’Abafarizayi kari kagizwe n’abantu :

  • Baziririzaga amategeko ya Musa hamwe n’utundi tugereka twayo, bakayakurikiza kugera mu ducogocogo twayo (Mt 23, 13-32; Mk 7, 1-13).
  • Bari bubashywe na rubanda giseseka, barufitemo abayoboke, barwigisha mu masengero no mu migi.

Yezu yemeraga ibyo bigishaga, ariko ntiyemeraga ibyo bakoraga; ntibari bazi guhuza inyigisho n’ingiro. Muri make, abishamategeko n’abafarizayi bari nk’ibyapa byo ku muhanda, biyobora abagenzi bakagera aho bajya, ariko byo bigishinze hamwe. Natwe muri iki gihe twifitemo abigisha b’Ijambo ry’Imana. Abigisha b’Ijambo ry’Imana barasabwa kutamera nk’abafarizayi n’Abigishamategeko; bagomba kureka Yezu Kristu akababera urugero. Isi yacu ikeneye abahamya b’Ijambo ry’Imana (Reba 1Tim 3, 8-9). Reka mbaze ibi bibazo : None se nigute wigisha abantu kuvugisha ukuri wowe uvuga ibinyoma? Nigute wakwigisha abantu kudasambana wowe ugahita usambana n’uwo umaze kwigisha? Nigute wakwigisha abantu kutaba abasinzi, kandi wowe uri kubyigisha igihe wasinze? Nigute wakwigisha abantu kudasuzugura mu gihe ubivugana imvugo yuzuyemo agasuzuguro? Nigute wigisha abantu kwirinda ubusambo n’ubujura mu gihe nawe ubwawe ubusambo n’ubwambuzi bukugarije? Twigire kuri Yezu Kristu,We, igihe cyose yahuje imvugo n’ingiro. Yezu Kristu yafataga igihe cyo kwigisha, agafata n’igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo yigishije. Ingero ni nyinshi: yigishaga abantu kubabarira; tubona mu byanditswe bitagatifu abo yagiriye imbabazi: yababariye Mariya Madalena (Mk 14,3-9),yababariye Zakewusi (Lk 19,1-10), yababariye Petero wamwihakanye (Yh 21,15-17), yababariye igisambo kumusaraba (Lk 23,43), yababariye abishi be (Lk 23,34),yababariye abamuciriye urw’akarengane(Mk 15,15); Yezu wigisha guheka Umusaraba akanabaha n’urugero; Yezu wigisha abantu kugaburira abashonji, na We ubwe akabagaburira(Mt 14,13-21);Yezu wigisha intumwa ze gufata umwanya wo kwiherera zigasenga, kandi na We ubwe agasenga. Yezu hari inama aha abigishwa be by’umwihariko abakristu bo muri iki gihe: Birashoboka ko muri iki gihe hashobora kuboneka abasaseridoti(abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni) cyangwa abandi bitwa ko bigisha Ijambo ry’Imana bameze nk’abafarizayi n’abigishamategeko. Abo ni nka bya byapa navuze hejuru. Ntimukagume aho ibyo byapa bishinze, ahubwo muzakomeze mujye aho bibereka, kuko byerekana inzira ariko byo ntibigende. Birababaje!. Umusaseridoti ni umushumba uragiye intama z’Imana; urwuri aragiramo intama z’Imana ni na rwo umusaseridoti akwiye kurishamo; intama aragiye zikamererwa neza ariko na we akamererwa neza. Intama nizishishe n’umushumba na we nashishe muri Nyagasani.

  1. CA BUGUFI, ICYUBAHIRO NI ICY’IMANA

Yezu ati “ umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu”(Mt 23,11). Yezu ni umwigisha wacu mu guca bugufi. Pawulo mutagatifu arabitwibutsa: “ nimugire mu mitima yanyu amatwara ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe: N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza imuha Izina risumbye ayandi yose.”(Fil 2, 5-9). Umwigishwa wa Yezu Kristu agomba guca bugufi nka We, agomba kwiyoroshya nka Yezu, agomba gufatira urugero kuri Yezu. Iyi nyigisho ya Yezu igora abantu benshi kuko icyo abantu benshi baharanira ni ukwigaragaza, abantu benshi baharanira kuratwa, abantu benshi baharanira gukuzwa, abantu benshi baharanira kwicara aheza, abantu benshi baharanira guhabwa umwanya wa mbere, abantu benshi baharanira gukomerwa amashyi. Yemwe muri aba babiharanira harimo n’abagisha iyi vanjili. Umunsi umwe ushobora kuzahura n’umuntu avuye mu birori, atangire akubwire uko byagenze, aterure agira ati “. Banyise Padiri gusa, ntibongeyeho ko ndi na dogiteri, ntibongeyeho ko ndi padiri mukuru, ntibavuze ko nyobora ishuri runaka, ntibanyicaje imbere hamwe na runaka, bandutishije kanaka, urebye muri make nasuzuguwe.” Imvugo nk’iyi ntikwiriye abashumba,ntikwiriye abigishwa ba Yezu Kristu; kuko iyi mvugo igenda ikura, ukaba wareba abandi ukabasuzugura ukabita ba sugabo, ba sugore, ba rubyogo n’izindi mvugo zigaragaza agasuzuguro. Yezu Kristu aratubwira ko uzikuza wese azacishwa bugufi. Ni cyo cyaha cy’inkomoko: Adamu na Eva bashakaga kureshya n’Imana. Wowe wikuza, ca bugufi icyubahiro ni icy’Imana.

Abatagatifu duhimbaza:Roza wa Lima, Filipo na Beniti, badusabire.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho