Data, Papa wacu uri mu ijuru

Ku wa 3 w’icya 27 Gisanzwe B, 11 ukwakira 2018

Ga 2, 1-2.7-14; Lk 11, 1-4.

Bantu b’Imana, mwe mwese muyishakashakana umutima utaryarya,

Liturujiya y’Ijambo ry’Imana y’uyu munsi, irerekana ko Ivanjili ya Nyagasani igomba kwamamazwa mu kuri kwayo kose, nta buryarya cyangwa ubucabiranya byivanzemo kandi ubwo butumwa bukavoma kandi bugaherekezwa n’imbaraga z’isengesho.

Pawulo Mutagatifu, yitwa intumwa y’amahanga. Ni ukuvuga abari bataramenya Yezu Kristu icyo gihe muri bo harimo n’abayahudi biyitaga “Abagenerwamurage”. Pawulo yabarizwaga muri abo bayahudi kandi akomeye ku mahame yabo ndetse yaranonosoye ibijyanye n’iyobokamana rya kiyahudi. Aho ahuriye n’ukuboko kwa Kristu yiyemeje kumukorera atareba inyuma, kandi yisunze ababanye na Kristu ubwe; ibyo byamuhaye kwigiramo icyizere gituma yamagana uburyarya n’ubucakura! Guhinduka si iby’igice ahubwo ni ibya muntu wese (tout l’home) ni yo mpamvu atihanganiye imyitwarire ya bagenzi be bavangaga ikiyahudi n’igikristu. Muntu w’Imana, ese ko wakiriye Ivanjili y’Imana, wumva warahindutse koko? Cyangwa wahisemo kwihinduranya? Ese icyo Ivanjili ikubwiriza ugikurikiza uko ugihawe cyangwa uragifungura kugira ngo kitakuremerera?  Isuzume.

Yezu Kristu mu Ivanjili ye, yibukije umurage w’isengesho yahaye abe, isengesho rihamya ko Imana ari Umubyeyi wa bose, umubyeyi ukwiye kubahwa no kubahirizwa, umubyeyi w’impuhwe n’imbabazi! Kwita Imana “Data” ni ukwemeza inkomoko ya buri wese n’icyerecyezo cye ndetse n’imibanire igomba kuranga abana basangiye umubyeyi umwe. Mu bihe byiza, mu makuba, mu bigeragezo mu ntege nke, umubyeyi ntahinduka kandi ntahindura isura imbere y’abana be: ahorana impuhwe n’urukundo, nguwo “DATA, PAPA  WACU URI MU IJURU”.

Muntu w’Imana ni ngombwa ko uhorana muri wowe icyiyumviro cy’uko uri umwana ukunzwe, ntugacike intege, senga utaganya, senga utisenga, senga utitega maze izina ry’Imana rimenywe na bose kandi ingoma yayo yogere hose. Bantu b’Imana “mwese nimugende mwamamaze inkuru nziza”.

Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho