“Data wo mu ijuru ntashaka ko hari n’umwe uzimira”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya II cya Adiventi, B

Amasomo : Izayi 40,1-11   Zaburi 95,1-3.11-13     Matayo 18, 12-14

Bavandimwe,

Nteruye mbifuriza gukomeza kugira imyiteguro mihire yo kuzahimbaza uko bikwiye umunsi mukuru w’Ivuka ry’Umucunguzi w’amahanga yose, YEZU KRISTU. Iyo myiteguro turi kuyifashwamo n’iki gihe cy’Adiventi. Igihe gihamagarira buri muntu wese wamenye urukundo Imana ikunda abayo, kuzirikana inyigisho Yezu ubwe aduha mu Nkuru Nziza twumva cyangwa se twisomeye twebwe ubwacu, Umubyeyi wacu Kiriziya utugenera buri munsi.

Mu nyigisho za Yezu tubona ko akunda kubaza ibibazo bisobanutse. Ibibazo bifite umurongo uyobora ushaka kumutega amatwi, yatekerezaho akishakamo igisubizo gikwiye bikamugeza ku mahoro n’umunezero isi idashobora kumwambura cyangwa kumuha. Mu Ivanjili ya none yatangiye atubaza ati : Mwe murabibona mute? Iki kibazo buri wese yagira uko agisubiza ukurikije icyerekezo Yezu ubwe yatwihereye. We ubwe aratwereka urukundo ruhebuje akunda buri wese, kuko atifuza ko hari numwe wazimira. Mbese nkuko umushumba mwiza wese, ashimishwa no gukenura ubushyo bwe, kandi akirinda ko hagira itungo rye rizimira, ni nako Data wo mu ijuru adukunda akanyurwa nuko abantu bose ntawe uvuyemo bagera ku mukiro twaronkewe n’Umwana we Yezu Kristu, wemeye kwikonozamo ikuzo akigira Umuntu kugira ngo atwereke inzira igana umukiro w’iteka, ibyishimo  n’ubugingo bihoraho iteka. Imbere y’Imana Data twese turi ibitangaza byayo, turi ikuzo ryayo. Yita kuri buri wese, ntawe ishaka ko azimira, ahubwo ishaka ko twese tubaho ntawe uzimiye.

Aha buri wese akwiye kwibaza : Ese ko Imana impangayikira ikanshakashaka amanywa n’ijoro, aho nanjye nishimira kuyishakashaka mu ntege nke zanjye? Ni kenshi tujya kure y’Imana, tukayihunga, tukamera nka ya ntama yazimiye. Tuzimirira muri byinshi, ari ho Yezu adusanga iyo tumwemereye akatugarura mu bushyo. Nk’umushumba mwiza Yezu ahimbazwa no kubona umunyabyaha (Njyewe, wowe, uriya) yiyemeje kuva mu mwijima yazimiriyemo. Icyaha kidutera kuzimira, tukisanga turi twenyine. Nyamara urukundo Yezu adukunda  rumutera kudusanga aho twarindagiriye akadusubizamo icyanga cyo kongera kubaho, aduhunda imbabazi ze. Uzasanga twarazimiriye mu cyaha cy’inzangano, guhimana, kubeshyerana, gusebanya, kwireba kubera ubwikunde tukibagirwa abandi, kwinumira imbere y’akarengane, Kudasabana kw’abashakanye, kumva ko twihagije tugasuzugura abandi, ishyari, ubugome bunyuranye, kubuza undi kwishima no kwishimirwa, kwibera mu ngeso mbi zitandukanye, kubona umwanya wo gukora gahunda zawe ariko ukabura utunota 10 ku munsi ugenera Imana ngo usabane na yo mu Ijambo ryayo cyangwa se mu isengesho. Ibi n’ibindi buri wese yakwibonera mu buzima bwe nibyo usanga twarazimiriyemo tukajya kure y’Imana. Ariko yo ku neza n’impuhwe zayo ikadusanga ngo idukure muri iyo sayo n’umwijima. Kuko burya icyaha nta mahoro n’umunezero giha uwagikoze. Iyo twemeye rero tukagarukira Imana, tukicuza ,ikatubabarira ibicumuro byacu, umutima wacu wongera gusabwa n’umunezero, amahoro n’akanyamuneza.

Uwabatijwe wese cyangwa umuntu wese wifitemo ubuntu n’ubumuntu, ibyishimo bye byakabaye gukomeza ubutumwa bwa Yezu : Gushashaka uwazimiye, guhoza ushavuye, gusubiza icyanga ubuzima bw’uwihebye n’umuzigirizwa, gusura uwarembye n’uwafunzwe. Ese njye nawe, iyo tubonye ubabaye, uwihebye, ushavuye, uwacumuye,uwarwaye, uwafunzwe, uwahemutse duhimbazwa no kumva tumugiriye impuhwe ngo turebe icyo twamumarira ngo yongere yiyumvemo ko ari umuntu nk’abandi ? Adiventi ni igihe cyiza cyo kwisubiraho, cyo kwiminjiramo agafu tugafasha Yezu gukiza inyoko muntu. Buri wese ku ngabire yifitemo, ku byiza atunze byaba bikeya cyangwa byinshi ushobora kugira uwo warura mu muriro w’ibibazo, w’agahinda, w’ishavu, w’amarira. Mu rukundo rw’Imana nta gakorwa keza kaba gato, kuko igitera undi guseka, kumva na we ari umuntu nk’abandi kiruta gutunga ibya Mirenge ku Ntenyo ubayemo ingona, Kuko  ibintu si umuti w’amahoro n’umunezero. Ariko ineza yose itera uyikoze n’uyikorewe kumva akeye ku mutima we.

Amagambo ya Izayasi ni ubutumwa kuri buri wese : «Nimuhumurize umuryango wanjye nimuwuhumurize » ni ko Imana ivuze. Ubu butumwa bwagombye kuba ubwa buri wese, aho duhamagariwe guhumuriza umuryango w’Imana, guhumuriza umuntu wese ubikeneye, kuko ari icyifuzo cy’Imana yacu. Bangahe tubona abarengana, abashavuye, abagowe, abihebye aho kubaba hafi tukabakina ku mubyimba cyangwa tukarushaho kongera agahinda kabo. Yewe hari nubona undi agiye gukoza imitwe y’intoki ku mahirwe, ibyishimo bye bikaba kuyamuvutsa. Ni bangahe barenganya abandi  tugakora nkaho nta cyabaye kandi tubona ko uwo muntu azira amaherere, gusa tukibuka ko uwo muntu yarenganaga ariko uko ibyago cyangwa ibyamubayeho natwe bidushyikiye cyangwa bigeze ku nshuti  cyangwa umuvandimwe. Dore ko iyo ducira imanza abandi dusya tutanzitse tukavuga nk’abishi ba Yezu ngo : Nabambwe nabambwe. Ariko icyago cyangwa urubanza rwaza rutureba, rureba «Akacu» intero n’inyikirizo bikaba : Nimuce inkoni izamba. Ubukristu, ubuntu n’ubumuntu cyangwa icyo bamwe bita ubupfura : Ni ukwifuriza mugenzi wawe icyo nawe umwifuzaho. Duharanire rero guhumuriza umuryango w’Imana, umuntu wese ukeneye ubufasha bwacu kwiyumvamo icyanga cyo kwishimira kubaho no kubanira neza mugenzi wacu nk’uko natwe tubyifuza.

Mpiniye aha mpamagarira buri wese gufata akanya akazirikana aya magambo twumvise mu isomo rya mbere, atwibutsa  abo duhinduka bo iyo tugiye kure y’Imana tukihugiraho mu bidushimisha ariko bitaboneye mu maso yayo: “Ibinyamubiri byose ni ibyatsi, imikorere yabyo ikaba nk’iy’ururabyo mu murima: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, iyo umwuka w’Uhoraho ubinyuzeho. Ni byo koko, imbaga y’abantu ni icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rukarabirana, ariko ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka!” Muntu we uri iki? Uri iki? Kunda Imana n’abayo niba ushaka kubaho ufite amahoro n’umunezero isi idashobora kukwambura no kuguha. Bikira Maria, Umwamikazi w’isi n’ijuru, adusabire twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira, Amina.

Padiri Anselme MUSAFIRI/ Espanya

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho