“Dawe abawe twese duhe kunga ubumwe”

Inyigisho yok u wa kane w’icyumweru cya VII cya Pasika 

Amasomo: Intu 22,30; 23,6-11; Yh 17, 20-26.

Yezu naganze iteka.

Bavandimwe, dukomeje kuzirikana ku isengesho rya Yezu igihe yari kumwe n’ intumwa ze, agasingiza Se wamutumye, amusaba ko abo yamuhaye ndetse n’abazamwemera babikesha ijambo ryabo, bahora bunze ubumwe, nk’uko Se na We ari umwe. Kunga ubumwe bivuga iki? Ni ukwemera kubana mu mahoro n’ubworoherane, ubwumvikane n’ubufatanye, ubudasa no kudahuza imyumvire y’ibintu ntibibabere impamvu yo guhangana ahubwo kuzuzanya kw’abantu, mu mibereho yabo ya buri munsi.

Iri sengesho Yezu yarituye Se, atekereza intumwa ze zizakomeza ubutumwa bwe, igihe azaba yarasubiye kwa Se wamutumye. Si bo bonyine yasabiye, yatekereje n’abazazisimbura kugira ngo Inkuru Nziza y’umukiro igere kuri bose nk’uko yabibibwiriye amaze kuzuka agira ati: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mt 28, 19-20).

Muri iki gice gisoza isengesho rya Yezu, kiratubwira impungenge ze ku bireba abazakomeza ubutumwa n’abazabwakira. Mbere rero yo kwemera kudupfira, ari kumwe n’intumwa ze, yabahaye urugero bagomba gukurikiza. Ni ukuvuga guha umwanya isengesho, kuko hari ibiri mu bushobozi bwabo ariko hari n’ibisaba ubuvunyi bw’Imana, umugenga wa byose. Ni cyo cyateye Yezu gusingiza Se wamutumye, maze agasoza amusaba ati: “Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe”. Dore ko umurage w’ukwemera, tuwukesha intumwa n’abazungura bazo, kugera none no mu gihe kizaza.

Ese twaba dufata akanya, tukazirikana urukundo Yezu adukunda, kuko mu isengesho rye yansabiye, yagusabiye, yadusabiye, maze akaturagiza Imana Se, ari we Data wa twese. Twese tuzi neza ko, mu mibereho yacu, habamo ibihe bikomeye, ndetse umuntu akaba ameze nk’uri mu nzira icuze umwijima, ibyo rero bisaba ko abantu bitoza gufata ibyemezo bikwiye kugira ngo ejo harusheho kuba heza kuruta none.

Iyo umuntu yitegereje neza, akareba ukuntu isi yacu irimo amacakubiri, ubwivangure n’ibindi bitubuza kumvikana, usanga koko Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, tutarayicengera bikwiye nk’uko yabyifuzaga kandi yabidusabiye. Tutagiye kure, twitegereze mu muryango. Uburyo abawugize usanga baryana cyangwa bacagagurana, abashakanye nyuma yo kwiyemerera ko biyemeje kubana mu rukundo no mu budahemuka, ariko bikarangira bicanye cyangwa batandukanye, cyangwa se uburyo abana bonse ibere rimwe birangira badacana uwaka, n’ibindi. Ibi kandi ukabisanga mu bemera Kristu ndetse no mu bandi bafite indi myemerere. Birababaje kandi biteye agahinda.

Reka mbasabe kuzirikana iki gitekerezo, twibaza ku bumwe n’urukundo Yezu yaturaze kandi akadusabira. Ese mubona bidateye isoni n’ikimwaro, kubona umubyeyi abyara abana dufate urugero batanu. Nyina akabarera, agaharanira kubashakira ibibatunga byose, akabarera, bagakura kugeza bubatse ingo zabo, na bo bakabyara bagaheka. Nyamara wa mubyeyi yamara gusaza, abana be batanu bakamusiganira, bakananirwa kwita no gushajisha umubyeyi wabo bikwiye, nk’uko yavunitse abitaho bakira bato.

Ubumwe Yezu yadusabiye, ni ikimenyetso gihamya ko Roho Mutagatifu ari kumwe natwe. Kuko n’ubusanzwe Imana yigaragariza abunze ubumwe kandi bakundana. Abakuru baravuze bati: “Abashyize hamwe ntakibananira”, natwe dushyize hamwe tukemerera Roho w’Imana akatuyobora, ubutumwa bwacu ndetse n’imibanire yacu byatugeza ku iyuzuzwa ry’isengesho Yezu yadusabiye mbere yo kudupfira agira ati: “Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo”. Dore ko dukwiye kwigana no gufata urugero ku bemeye Yezu Kristu mu ikubitiro dore ko babagaho bashyize hamwe kandi bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima (Intu 3,42-47). Ese twe bitunaniza iki?

Icyo tutakwirengagiza ni uko ubumwe butavuga guhuza gahunda zose, kubona no kumva ibintu kimwe. Oya.  Tugomba kumenya ko buri muntu ari umwihariko w’Imana, arihariye kandi nta n’undi uzabaho umeze nka we. Bityo rero ubumwe ni ukumenya kubahana, abantu bagashyira hamwe bakumvikana uko ibintu bigomba kugenda ntawe uzanyemo ubwikanyize no gusuzugura abandi. Twese twuhiwe Roho umwe, ni yo mpamvu impano dufite zinyuranye zikwiye kutubera igisubizo ku bibazo duhura na byo. Kuko ikinkomereye cyangwa icyananiye usanga kuri mugenzi wanjye we ari nk’ubufindo, bityo twemeye kunga ubumwe, ntacyatunanira, kandi Inkuru Nziza yagera kuri bose.

Ibyabaye kuri Pawulo intumwa, ni isomo rikomeye dukwiye gufata igihe cyose hari ikibazo tutabasha kumvikanaho. Ntibikwiye rwose ko tugira impaka za ngo turwane, ndetse bigere n’aho amaraso yameneka kubera kutabona ikintu kimwe. Ahubwo dukwiye kwihanganirana, kandi tukoroherana, ubuzima bugakomeza. Dore ko icyo tutaboneye igisubizo none, ntibivuga ko biba birangiriye aho. Ni ngombwa kumenya ko ejo cyangwa ejo bundi dushobora kugarukira uwo twarwanyaga.

Twumvise ibyabaye hagati y’Abafarizayi bemeraga izuka n’Abasaduseyi bataryemeraga, ubwo bari mu Nama Nkuru yagombaga gukemura ikibazo cyerekeye inyigisho za Pawulo wahamyaga ko Yezu wabambwe ku musaraba, agapfa, agahambwa nyuma y’iminsi itatu yizuye mu bapfuye. Ubutumwa bwe bwo guhamya urupfu n’izuka bya Kristu, byamuviriyemo icyaha. Ni uko ubwo ahawe akanya ko kwisobanura, avuga ko abo bayahudi bari kumuziza ko yemera kandi agahamya izuka ry’abapfuye. Uko kwiregura kwatumye abamuregaga, basubiranamo, nuko umukuru w’abasirikare ategeka ko bamukura muri ayo makimbirane ngo atayagwamo akazabiryozwa.

Kubera ibyabaye kuri Pawulo, Nyagasani ubwe yaramubonekeye amusaba: “Gukomera. Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo i Roma”.

Bavandimwe, nimucyo dusabe Roho wa Nyagasani aduhore hafi kandi tumwemerere mu mibereho yacu, kugira ngo igihe cyose n’ahantu hose tubashe kubera Yezu abagabo n’abahamya b’urukundo n’ineza tumukesha. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho