Amasomo yo ku wa Kane: Sir 48,1-14; Zab 97; IvMt 6,715.
Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe. Uyu munsi turumva aho Mwene Siraki atubwira amateka n´ubuhanganjye by´umuhanuzi Eliya. Mu buhanuzi bwe, uyu Eliya yaje ameze nk´umuriro, ijambo rye ritwika nk´ifumba igurumana. Ibyo biratwereka imbaraga z´Uhoraho muri uyu muhanuzi nyawe. Twibukiranye hano ko umurimo w´Umuhanuzi ari ugusohoza ubutumwa bw´Imana mu bantu. Eliya agaragara nk´umuhanuzi w´akataraboneka mu buryo atumikira Imana, akaba yaranajyanywe mu gicu cy´umuriro. Eliya n´umwe mu bahanuzi b´Imana w´igihanganjye kubera ubutungane bwe bwahaga n´abandi urugero maze abenshi bakemera Imana. Hano urugero ni nka Elisha wasenderejwe n´umwuka we. Isomo twakuramo hano, n´uko iyo uri mu Mana nyakuri nta cyakunanira. Uhoraho wenyine niwe bugingo budashira kandi tugomba kurangamira wenyine. Uhoraho niwe utuma dutsinda ibigirwamana byose kandi tukanga ikibi iyo kiva kikagera nk´uko Zaburi ibitwigisha uyu munsi.
Mu Ivanjili y´uyu munsi, Yezu aratwigisha uko tugomba gusenga “Dawe uri mu ijuru”. Yezu aradusaba kwiherera igihe dusenga Imana kandi ntidusukiranye amagambo menshi. Aratwibutsa ko amagambo menshi atariyo atuma Imana itwumva neza. Aranatwibutsa agira ati, mbere y´uko dusaba Imana, iba izi ibyo dukeneye byose. Mu iri sengesho rya Dawe uri mu ijuru, tugomba gusaba nk´umwana usaba Se cyangwa nk´umubyeyi. Uyu munsi Ivanjili iradukangurira kuyoboka isengesho rigana ku Mana Data kuko ari we mugenga wa byose. Isengesho rya dawe uri mu ijuru, ribumbiyemo inyigisho nyinshi. Ridukangurira kudahera mu byisi no mu isi, ahubwo tukarangamira Ijuru tukiri hano ku Isi. Iyo tuvuga Ijuru tuba dutekereza ahantu hezacyane hakataraboneka; ahantu hari umunezero n´ibyishimo bihoraho kandi bidashira. Aho mu ijuru Data wa twese aba, niho twese twifuza kujya igihe tuzaba tuvuye kuri iy´isi. Nk´uko Umuhanuzi Eliya yabaye intungane akiri hano mu Isi, ni nako natwe tugomba kurangamira Imana Data yaturemye. Ishusho n´Uburanga Imana yaturemanye nibyo bituma tugomba no gukora neza dukoresheje ubwo bwiza nyaburanga bwo ku mutima na roho, maze tukayigana Yo mizero yacu. Ibyo nibyo bishobora gutuma tugira umurage mwiza hano mu Isi kandi ingororano yacu ikaba nyinshi mu ijuru. Ineza, amahoro, ubwiyunge, kubabarirana no kubabarira, umubano, ubwiyoroshye, ukwemera, ukwizera, urukundo, impuhwe, gufasha abatishoboye, guhumuriza abugarijwe n´ikibi, gufasha impfubyi n´abapfakazi, etc, nibyo bituma turonka ako gakiza gahoraho bityo inema ntagatifu zigahamya Urukundo nyarwo muri twe. Muri dawe uri mu Ijuru, Yezu aradukangurira kwiga kubabarira no kubabarirana. Muri macye, akebo ugereramo abandi ni ko nawe uzagererwamo. Murumva rero ko bitoroshye ariko birashoboka ku bwa Kristu n´Umwuka wera. Tugomba guhinduka tukagarukira Imana nyakuri, We mugenga w´Isi n´Ijuru akanabumbatira ubuzima bwacu. Tugasenga nta buryarya. Isengesho niryo riduhuza n´Imana Data kandi ikatwumva nk´abana bayo. Isengesho rero niryo nkingi iduhuza n´ijuru.
Bakristu bavandimwe rero, nimucyo twange ibyaha byacu kugirango tudaheranwa na byo bityo tukaba twarakoreye ubusa, twaragosoreye mu rucaca. Dusabe kuyoborwa na Roho Mutagatifu utugira abana bayo maze tukita imana Data wa twese. Nitugarukire Imana nyakuri twihane kuko ariko gakiza kacu. Umubyeyi Bikira Mariya udahwema kuduha ubutumwa bw´Umana we Yezu Kristu agume aturangaze imbere. We Zuba ryarasiye I Kibeho, i Nyaruguru, agume atubere Umubyeyi. Nyina wa Jambo ugume utubere Inyenyeri itumurikira. Amen.
P. Emmanuel MISAGO.