Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 2 gisanzwe, Umwaka A
22 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. 1 Sam 17, 32-33.37.40-51: 2º. Mk 3,1-6
DAWUDI YICA GOLIYATI
Iyi ni imwe mu nkuru zizwi cyane abantu bakunda kumva mu Isezerano rya Kera. Impamvu bayikunda nta yindi, ni uko ari yo isobanura ku buryo bwumvikana ko uwiringiye Imana y’ukuri wese, nta muntu n’umwe wamutera ubwoba, n’aho yagira imbaraga zingana zite!
Tumaze iminsi tuzirikana amateka y’Umuryango w’Imana mu gihe cy’Umuhanuzi Samweli wabwirijwe kwimika Sawuli nk’Umwami wa mbere wa Isiraheli. Mu gihe cy’uyu mwami ariko, Isiraheli yagize ingorane zikomeye zo guterwa n’Abafilisiti bayiteza amakuba menshi. Mu gihe bari hafi kuyigarurira rwose ngo bayihindure imbaga y’abacakara babo, umugabo w’inkorokoro kandi w’indatsimburwa ku rugamba, uwitwa Goliyati, yari araye ari busoze urugamba maze Isiraheli igahindurwa umunyago! Uwo mugabo yari ateye ubwoba cyane: ngo mu gihagararo yari afite metero eshatu akindikije intwaro zikomeye kandi yambaye n’ikote ry’icyuma ripima ibiro nka mirongo itandatu (1 Sam 17,5)! Abacukumbuye ibyanditswe bakeka ko ayo yari amakabyankuru, ariko ukuri ko ni uko uwo muntu yari yarakuye umutima abayahudi bose. Bari basigaye badagadwa kuko babonaga ko ibyabo bigiye kurangira.
Muri ibyo bihe kandi, umwami Sawuli wagombaga gutera ubutwari umuryango wa Isiraheli, yari yaratewe n’umwuka mubi biturutse ahanini ku gusuzugura Imana agashaka kwikorera ibyo yishakiye. Ubwo rero ntiyari agishoboye guhangana n’ibibazo bikomeye. Imana Ishoborabyose ariko yari yaramaze kugaragaza uzamusimbura: umwana Dawudi mwese Yese w’i Betelehemu muri Yudeya. Mu gihe Umuhanuzi Samweli yari amaze kumusiga amavuta y’ubutore mu izina ry’Imana ya Isiraheli, ntiyatinze kujya gukorana na Sawuli: Abagaragu ba Sawuli ni bo bari baramenye mbere ubuhanga bwa Dawudi ni ko kugira inama Sawuli kuzana uwo musore akajya amufasha cyane cyane igihe afashwe n’umwuka mubi.
Muri ibyo bihe by’Umufirisiti rutinywa, Dawudi yari amaze kumenyera urugamba afite ubuhanga n’ubushishozi. Igihe Goliyati yari amaze kwivuga ibigwi ko nta muyahudi wamushobora ndetse amaze guhiga ko ashaka kurwana n’umwe muri bo, yamutsinda ubwo abayahudi bakamanika amaboka bakaba ingaruzwamuheto, hagira umuyahudi umutsinda Abafirisiti na bo bakemera guhakwa n’Abayahudi…Goliyati yari yiyizeye cyane!
Dawudi ni we watoranyijwe ngo arwane na Goliyati. Icyo cyatwa cyarebye ako gasore kiragasuzugura maze gitera intambwe cyemaraye kireze agatuza. Nyamara Dawudi yahise amuvuza ubuhumetso maze itopito rimwinjizamo intosho agwa aho Dawudi aregera aramusonga amuca ijosi.
Iyi nkuru iraryoshye n’ubwo nyine ari iy’intambara yo muri ibyo bihe bya kera. Ikidushishikaje, ni isomo rihanitse twakuramo: Imana ni yo irengera abayo: Abantu b’ibihangange ku isi bakunze gutwara uko babyumva batitaye ku Mategeko y’Imana. Ni yo mpamvu bacurisha intwaro za karahabutaka bagashakira imbaraga mu bukire maze bagashyira hejuru izina ryabo. Ikibabaje ni uko uko gushaka amaboko mu by’isi bica bakarenganya inzirakarengane nyinshi bibwira ko bizacira aho. Imana ntiyirengagiza abayo, igira itya ukabona ikinguye inzira imbere y’abihebye, kandi ikibabaje ni uko abagome b’ibyatwa akenshi barangiza ubuzima bwabo nka Goliyati. Ibyo baba barakoze mu bwishongore bwabo, ubwo biba bimaze iki? Ni akumiro!
Mu kuzirikana amasomo ya none, nimucyo dusabire isi yacu kurushaho kumenya Utanga imbaraga uwo ari we: ni Nyagasani Imana Umutegeka w’ijuru n’isi; ni Utubwiriza kumenya no gukunda Umwana we YEZU KRISTU. Kumumenya no kumukunda, ni byo bituma dukizwa ubujiji budutera twiringira iby’isi gusa. Ibitangaza yakoze tumaze iminsi twumva mu Ivanjili, n’uyu munsi abidukoreramo iyo tumwemeye. Naharirwe ikuzo n’icyubahiro ubu n’iteka ryose.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu Visenti, Anasitazi, Visenti Paloti na Lawura Vikunya badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA