Divayi dukeneye ni iyihe?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 C gisanzwe, ku wa 17 Mutarama 2016

AMASOMO:   Iz 62, 1-5    Zab 95,1-3.7-10    1 Kor 12, 4-11      Yh 2, 1-12

Ivanjili iduhishuriye ko na mbere y’uko Yezu Kristu atangira ku mugaragaro ubutumwa bwe nyuma ya Batisimu muri Yorudani, Umubyeyi w’Imana yari azi neza ububasha umwana we afite. Bitabaye ibyo, nta kuntu yari kumutakambira agira ati: “Nta divayi bafite”. Biragaragara ko uyu Mubyeyi w’Imana n’uwacu, afitiye umutima w’impuhwe n’urukundo abana be. Nta kwiheba rero tumwegere tumusabe aduhakirwe ku Mwami usumba bose, duhabwe ibyo dukeneye. Ari divayi dukeneye tuzayibona. Ari n’ingabire dukeneye, tuzazihabwa.

Natwe, nta divayi tugifite. Mubyeyi Mariya turwaneho utubwirire Yezu. Akenshi dusoma Ijambo ry’Imana tukaryumvana impumeko y’ubusabaniramana. Ni Roho Mutagatifu uduha kumva igisobanuro cya buri jambo hakurikijwe icyo Imana idushakaho muri iki gihe n’aha turi. Ni yo mpamvu kuri twe ubu, divayi itatwumvisha ikinyobwa cyo gutsirika inyota cyangwa cyo guhimbaza ibirori. Tubonereho kwibutsa ariko ko iyo divayi yari divayi nyadivayi. Si imitobe yakoreshwaga ubukwe. N’ubu kandi, si imitobe yonyine twikorera tujya gutwerera. Abayoboke bose barusheho gusobanukirwa ko kunywa inzoga atari icyaha. Umuntu anywa icyo ashaka akirinda kurenza urugero. N’ibiribwa kandi ni uko: kurenza urugero si igikorwa cya Roho Mutagatifu.

Ni uko rero kuri twebwe uyu munsi, twitekerereze kuri divayi yadukamanye. Dusabe dukomeje Bikira Mariya aduhakirwe Yezu adukorere igitangaza iboneke kandi iryoshye kurushaho. Zirikana wowe ku giti cyawe aho uri, ubwire Mariya divayi ukeneye iyo ari yo. Mu buryo bwa rusange turebye ibibera ku isi yose, divayi dukwiye gusaba, ni amahoro n’ituze. Hari andi moko ya divayi ya ngombwa tutageraho kubera ko iy’ibanze yakonotse. None se ni nde wakwizera kubona icyo arya n’icyo anywa ahari intambara n’imidugararo? Ni nde se washyikira ifaranga yagura ibyo akeneye nta mahoro ariho? Ni nde uzabona amafaranga y’ishuri ku bana be niba ubukene n’inzara binuma? Ariko rero tumenye ko divayi nziza y’amahoro ibura n’amahano akiyongera ahantu hose habuze ukuri no gushyira mu gaciro! Mubyeyi Mariya, nta kuri (divayi) bagifite, ni yo mpamvu aho batuye hahindutse akabande k’amarira. Barwaneho Mubyeyi.

Umubyeyi wacu aratwumva nta gushidikanya. Gusa na none dukeneye kumwumvira kuko abanza kutubwira ati: “Icyo ababwira cyose mugikore”. Aba atubwira ko tugomba gukora icyo Yezu atubwira niba dushaka kubona divayi dukeneye. Dukeneye ingabire za ngombwa kugira ngo tubashe kumva neza icyo Yezu atubwira. Nitutamwumvira, ugusaba kwacu kuzaba guta igihe. Impuhwe ashaka kuduhundagazaho zizatubera imfabusa. Ntibikwiye. Abasenga, nimuhaguruke musabe ingabire zihagije kugira ngo mugire icyo mwunganira iyi si icuze umwijima ikaba yarabuze amahoro bitewe no kwibera mu byayo iby’Imana yabiteye umugongo. Ingabire z’urukundo ruhambaye rwa Yezu Kristu, rwa rundi rutemerera umuntu kwishimira akarengane aho kaba gaturutse hose, rwa rundi runyotewe n’iby’ijuru, rwa rundi rushishikazwa n’Umukiro wa bose mu bwiyoroshye bwigirwa kuri Jambo wihize umuntu.

Yezu asingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi w’Imana n’uwacu aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Antoni, Rozelina, Sulupisi, Meruli, na Lewonila, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose

Padiri Cyprien BIZIMANA

Guadalajara/España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho