Dore ibintu byose mbigize bishya

Inyigisho, ku ya 02 Ugushyingo 2014: Gusabira abapfuye

AMASOMO: 1º. Is 25, 6-10a 2º. Hish 21, 1-5a 3º. Mk 15, 33-46

 

1. Mu ijuru ni ho heza

Kuri iki cyumweru, Kiliziya Ntagatifu iribuka abantu bose bapfuye. Bamwe izi neza aho bari, abandi ntituzi neza aho baherereye, Imana yonyine ni yo ibizi. Abo tuzi neza aho bari, ni ABATAGATIFU twahimbaje ejo. Abantu bose batambutse kuri iyi si bunze ubumwe na KIRISITU, bamubera abahamya kandi na we ubuhamya bwabo abushyiraho umukono akoresheje ibimenyetso n’ibitangaza bamwe muri bo bakoze mu izina rye. Abo twabakoreye umunsi w’ibirori ejo ubwo twashishikarijwe kuri uru rubuga gutambagirana na bo tugana ubutagatifu. Impamvu Kiliziya idushishikariza kurebera ku batagatifu no kubigana ingendo, ni uko mu ijuru ari ho heza dukwiye guharanira.

2. Urupfu rw’iteka ruragatsindwa

Kiliziya ishaka kudukiza kugwa mu Muriro utazima no kuturinda gutinda mu makoni yo muri Purugatori. Koko rero n’ubwo tutazi abari mu Muriro w’iteka aho bazaba iteka barira kandi bahekenya amenyo, hakoraniyeyo inyoko ya ba Nyamurwanyakristu bahisemo kwibera mu mwijima w’ubugome, ubugomeramana n’ubuhakanamana kuri iyi si maze umubiri wabo umaze gusubizwa mu gitaka bubura amaso babona Abrahamu n’abemeye nka we bibereye aheza, bicuza ibyo bakoze ku isi maze ariko babona ko igihe cyarenze. Kiliziya ishaka ko nta muntu n’umwe usanga abo baturanye na shitani.

3. Ihumure rya Purugatori

Abari muri Purugatori na bo, ntitubazi ariko bariyo kandi baraboroga bicuza impamvu batisukuye hakiri kare none bikaba bitumye batinda kwinjira mu rumuri rw’iteka. Nta cyo ariko, abo bo bazava muri Purugatori binjire mu ijuru. Muri uku kwezi kwa cumi na kumwe duhereye none, twihatire kubasabira cyane. Iyo izo roho zibabaye, zibona ko tuzibuka zikaronka ihumure. Kubasabira misa, ya Liturujiya y’umusogongero w’ijuru ibafitiye akamaro; ishapule ibafitiye akamaro gakomeye; gusura aho bashyinguwe na byo bibazanira ihumure. Ibi byose tubavugaho si ibihimbano cyane ko tuzi ko hari uburyo na roho zo muri Purugatori zagiye zigaragariza bamwe mu bari bakiriho (umuntu yasoma ibijyanye n’uwitwa Mariya Sima mu gatabo kitwa Roho zo muri Purugatori zarambwiye). Si ibihimbano mu gihe tuzi kandi ko Bikira Mariya hari abo ajya yereka Purugatori, ijuru n’umuriro w’ukuzimu.

4. Amizero yacu

Amasomo twahizemo kuri uru rubuga yose aradushyigikiye mu gihe tukiri mu rugendo. Izayasi Umuhanuzi ndetse na Yohani intumwa badusobanuriye ko hari icyizere gikomeye cy’uko urupfu nta cyo rukivuze kuva Imana ishoborabyose yararokoye abana be. Ni kenshi dutinya urupfu no gupfa. Uyu mubiri turimo tunyuzamo tukiratana ni nk’umubambiko utuma tutareba neza ibyiza bidutegereje. Iyo dupfuye, roho yacu ikomeza kubaho maze kandi tugasobanukirwa neza n’iby’ijuru nka wa munyamurengwe YEZU avuga ko yapfuye maze yagera ikuzimu akubura amaso akabona Abrahamu na Lazaro wahoze ari umukene baganje mu ijuru (Lk 16, 19-31). Uwo mugaga yarumiwe atangira iby’amatakirangoyi…byose byari byararangiye kuko iyo umuntu atitoje kumvira Imana akiri ku isi ahubwo akanangira yumvira ijeri, n’iyo apfuye ni uko bigenda.

Ivanjili yagarutse ku rupfu rwa YEZU KIRISITU. Ni rwo rufunguzo rutuma dusobanukirwa n’urupfu rwacu. Nimucyo dusabirane gupfa nka KIRISITU bisobanura kunyura Imana mu buzima bwose kugeza ku munota wa nyuma. Ku bwacu ntitwabishobora, duhora dutakambira impuhwe za YEZU KIRISITU we ugira byose bishya mu Rupfu n’Izuka bye.

YEZU KIRISITU asingizwe. BIKIRA MARIYA Umwamikazi wa Roho zo muri Purugatori aduhalirwe. Abatagatifu bose badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho