Dore ibiranga umuhanga ushimwa n’Imana Data

Inyigisho yo ku Cyumweru cya XXIII, umwaka C

Amasomo: Ubuhanga 9,13-18b; Z 90; Filemoni 9b-10-12-17; Lk 14,25-33.

Igitekereezo cy’ingenzi

Mu maso y’Imana Umushoborabyose, umuntu ukwiye kwitwa umunyabuhanga cyangwa umuhanga ni wa wundi wihatira kumenya icyo Imana ishaka, igishimisha Imana kandi akakiririkaho. Ibyo turabizikana mu isomo rya mbere. Mwene uwo, mbere yo kubaka ejo he hazaza ndetse na mbere yo kubaka igikorwa icyo ari cyo cyose, arabanza akicara, agatekereza, agakora umushinga akareba ubushobozi n’ibyangombwa afite bizamufasha kurangiza neza umushinga we. Umuhanga ntahubuka, ntiyigerezaho, ntiyigerekaho ibyo adashoboye kandi kuko aba yicaye agatekereza, ntakora ibintu igicagate. Yihatira kugera ku cyiza yiyemeje. Umuhanga arangwa n’umugenzo w’ubudacogora n’ubwizige ku cyo yiyemeje. Ibyo ni ibyo dusanga mu Ivanjili.

Umuhanga ntacungira gusa ku mbaraga ze. Azi neza ko buri gihe ubushobozi bwe, n’aho bwaba bwinshi gute butamugeza ku byo yifuza byose. Koko ubushobozi bwite bwa muntu ntibwamuha amahoro y’umutima, ntibwamuha ibitotsi, ntibwamuha kubaho iteka, ntibwanamurinda urupfu. Ni yo mpamvu umuhanga nyawe ari wa wundi wahisemo kwiyugamira mu gicucu (ni ukuvuga mu mahoro) cy’Uhoraho. Umuhanga azirikana ko iminsi ivubata buri wese nta muvuba, ndetse ko uwitwa muntu wese yasamanywe imbuto n’itike by’urupfu! Bityo rero, umuhanga ni uwamenye kwinywanira n’Imana yo Nyirubuzima buhoraho, yo idasiganywa n’imyaka n’ibihe ikaba yituriye mu rumuri rudahangarwa. Iyo ni Zaburi ituvunguriye ku rindi bango muri agize ubuhanga nyabwo.

Umuhanga kandi ni wa wundi wamenye kubabarira, gusabira abandi imbabazi, agaca ingoyi zose z’umwijima zizirikira abavandimwe bacu mu bucakara bw’icyaha. Mbese umuhanga agenza nka Pawulo mutagatifu, we wigishije Onezimi, akamuhindura muzima kandi mushya muri Kristu, akabona kumusubiza umushumba we Filemoni akeye, ndetse akwiriye kwitwa umuvandimwe we. Uyu Onezimi ashobora kuba yari umukozi wo mu rugo kwa Filemoni, akaza kumuhemukira, maze akamwirukana. Pawulo yaramwakiriye, amuha inyigisho ngarukiramana za gikristu, aricuza, arahinduka maze yongera kuba umwana wizihiye Imana n’abantu. Umuhanga ni umenya gusubiza agaciro abagataye maze akabakura mu bucakara, akabahindura abanyabuhanga. Iryo ni ibanga ry’isomo rya 2.

Muri make, umuhanga Imana Data ishima ni wa wundi uzi gushyira buri kintu cyose mu mwanya wacyo kandi agatekereza ku by’ibanze nkenerwa kugira ngo agere ku cyo yiyemeje. Muri byose yiringira Imana kandi mu bushishozi arareka abandi bakamubera inzira n’abajyanama mu kubaho kwe anogeye Imana.

Duhugukirwe n’ibyanditswe bigatifu

Bavandimwe, ubuhanga turimo kuzirikanaho, dukwiye kubwumva nk’ubutagatifu. Uharanira ubutagatifu cyangwa se ubutungane si wa wundi wuzuye ubwenge bwo mu bitabo. Habaho uwaba yarasomye byinshi cyangwa se atunze menshi nyamara atazi na mba Imana Data yo akesha kuramba no kuramuka. Mu isomo rya mbere, umunyabuhanga aragira ati: ibitekerezo by’abantu ntibifashe, bihora bihindagurika, ntibigira ishingiro. Umuntu agira ishingiro n’icyerekezo nyacyo iyo yishingikirije ku Mana kandi akarangwa n’ugushaka kwayo. Ni byo umunyabuhanga ahamije agira ati: Ni nde kandi wajyaga kumenya ubushake bwawe, iyo wowe (Uhoraho) udatanga Ubuhanga, n’aho uri mu ijuru wohereze Umwuka wawe mutagatifu?

Muri make, abanyabuhanga ni abantu bose bemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, we Buzima bwite bw’Imana. Uyobowe na Roho Mutagatifu ni we wemera guhara byose agakurikira Yezu Kristu kandi akamwamamaza. Abayoborwa na Roho, ni ba bandi barenze igishuko cyo kumenya inyigisho za Yezu, bakaba barateye indi ntambwe yo guhura no kunywana na Yezu bwite kandi bakamwamamaza. Bene aba bitoza kugendera kure ibikobwa by’umwijima kandi mu cyubahiro gikwiye muntu bakabirinda n’abandi. Bimwe mu bikorwa by’umwijima ni: ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana (ibintu, amafranga, akazi, yewe n’umuntu runaka, umugabo cyangwa umugore yakubera ikigirwamana), kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, ubusambo n’ibindi nk’ibyo.

Uyobowe na Roho Mutagatifu we Buhanga nyabwo bw’Imana arangwa n’imbuto z’urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata n’indi mico myiza (Abanyagalati 5,19-25).

Dusabirane kandi dusabire isi yose

Iyi si igenda icurika ibintu: ibyari bibi, igenda ibyita iby’agaciro. Ibyari ubuhanga cyangwa se ibitunganye igenda ibyita ibyashaje, ibyarangije akabyo cyangwa se ibitagifite agaciro. Ingero ni nyinshi, hano turavugamo nkeya: hari abasigaye bafata nk’abahanga cyangwa se abanyabwenge ba bantu bazi kubeshya, kumwamwanya no kurimanganya! Bati kanaka ni umukaceri, ni umubingwa, ni umuhanga kuko yiba, abeshya, “atekinika” kandi ntihagire n’umwe umuvumbura! Yibitseho tekiniki zose n’amayeri yose ku buryo twamukuriye ingofero! Uzi kubeshya, uwo isi yamwise umuhanga! Umunyeshuri uzi amayeri menshi yo gukopera, uwo ngo ni we muhanga mu maso y’isi! Uzi kurya cyangwa gutanga ruswa mu mayeri akomeye kandi ntihagire urabukwa, uwo ngo ni umuhanga! Uzi kuryama ku kinyoma ndetse akagishakira ingingo zikimakaza, uwo ngo niwe isi ishima nk’uwaminuje muri diplomasi! Ni akaga!

Hari n’izindi ngero zambura agaciro nyamara abagakwiriye kwitwa abanyabuhanga. Tuvugemo nkeya: Isi igenda yerekana ko nta mukobwa w’ubu wagakwiriye guterwa ishema n’uko akiri isugi! Bamwe bati: naba nkiri isugi se ari uko Mama aroga ku buryo nabura umusore cyangwa umugabo unkenera? Kwiha Imana byo byanagakwiriye kwitwa kwiyegurira Ubuhanga bw’Imana bamwe babifata nko kwipfusha ubusa cyangwa kutarya urukundo! Gusabana n’Imana mu isengesho no mu Gitambo cya Misa, bamwe bagenda babikerensa babifata nko guta igihe. Bamwe icyumweru bagisimbuje ibindi bibanezeza nko gutembera, gusohokana n’umukunzi, gukora siporo no kwimeza neza. Dusabire isi imenye ko umunyabuhanga ahihibikanira no kuruhukira cyangwa se guturiza muri Nyagasani Yezu Kristu ahimbaza Icyumweru wo munsi muhire Kristu yazutseho, akava mu bapfuye maze agakuzwa, akaba yicaye iburyo bwa Data.

Nyagasani Yezu twagira inema zawe, waturekura twagwa. Ivuka ry’Umubyeyi Bikira Mariya rituzanire inema nyinshi ndetse n’ubuhanga bw’Ijuru.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho