Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane

Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 30 Kanama 2013

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 1-8; . Mt 25, 1-13

Pawulo Mutagatifu akomeje kuducengezamo inyigisho zidufasha kurushaho kuba aba-KRISTU. Uyu munsi agamije kudufasha kwitegura Nyagasani umunsi n’isaha azaziraho: azadusange turi intungane n’abaziranenge, duhagaze neza nka ba bakobwa b’abanyamutima batubwiye mu Ivanjili. Nidukurikiza inyigisho za Pawulo zishingiye ku Nkuru Nziza ya YEZU KRISTU, nta kabuza aho azazira azadusanga dukeye. Abashinzwe kwamamaza UBUKRISTU muri iki gihe, na bo nibihatira uwo murimo batizigama, roho nyinshi z’ubu zizarokoka imitego Sekibi yuririraho agamije kuzitura mu Rwabayanga.

Ingingo y’ingenzi Pawulo atwibutsa none, ni ukuzirikana Amategeko y’Imana kugira ngo turusheho kuba abana bayo koko. Usomye isomo rya mbere, wagira ngo itegeko rya gatandatu ni ryo ashyizeho umurya. Ni byo koko, birashoboka ko no muri ibyo bihe ubusambanyi bwavuzaga ubuhuhwa! Erega kuva umuntu yacumura ku Mana, kamere ye yarahindanye agahora yitekerereza ibiryohera umubiri we n’aho byaba biroha roho ye! Ni byo koko, kimwe mu byaha bigora cyane gutsinda, ni ubusambanyi. Mu gihe cya Pawulo, bwari bweze kandi n’imico y’ubwiyandarike ibushyigikira yari myinshi. Abantu bamwe bari barageze aho barengwa ku buryo bifataga uko bashatse bitwaje ubwigenge bwabo. Pawulo n’izindi ntumwa, ntibigeze barya iminwa mu kwamagana amatwara yose y’ubusambanyi. Mu bihe byabo mu makoraniro, abayoboke bahoraga bitwararika kugira ngo batsinde iryo rari rirahira mu muriro w’iraha. Habagaho amatwara y’ubwitonzi hagati y’abakobwa n’abahungu, hagati y’abagabo n’abagore kandi bose bubahirizaga kugendana ubwitonzi mu mayira bakita ku isuku y’umutima n’umubiri mu byo bavuga no mu buryo bambara. Mu bihe turimo, iyo tudohotse mu kuzirikana icyo Imana idushakaho, tugira isoni n’ubwoba byo kwibutsa abantu ko n’imico y’ubusambanyi ari ibyaha bikarishye. Iyo abantu batita kuri Batisimu bahawe, imibiri yabo bayihindura nk’ibigirwamana bakabaho ku buryo bugayitse mu mico no mu myifatire. Amatwara yose yadutse (modes) barayahururira kabone n’aho yaba atuma biyambura icyubahiro bahawe muri Batisimu. Ni ngombwa ko dutinyuka nka Pawulo intumwa tukaburira abantu bakirinda kubohwa na Sekibi. Birashoboka ko amasomo ashobora kubitwibutsa ariko twajya kwigisha tukabisimbuka kandi abantu bamerewe nabi n’icyo cyago. Kubyibutsa abantu no kubagira inama bakurikiza kugira ngo batsinde, ni ngombwa. Abantu bihatira ubusabaniramana kandi bakakira n’ingabire y’ubuyobozi bwa roho, bagirirwa icyizere maze abantu bose, ari urubyiruko, ari abantu bakuru bashakanye cyangwa biyeguriye Imana, bakabagana bakabasabira kandi bakabasobanurira neza inzira zo gutsinda irari rishobora kwaduka igihe icyo ari cyo cyose. Nta muntu n’umwe ushobora gukemura icyo kibazo wenyine. N’ibindi bibazo kandi byugarije inzira y’ubusabaniramana bigomba ubufasha bwa roho kuko roho igenda yonyine imera nk’inyama y’ibisiga.

Pawulo intumwa aragira ati: “Dore icyo Imana ibashakaho: ni uko mwaba intungane mukirinda ubusambanyi. Ahubwo buri wese muri mwe amenye kwifata agumane ubumanzi n’ubwiyubahe, yange gutwarwa n’irari nk’abanyamahanga batazi Imana”. Ni ukuri koko, hari igihe umuntu ashaka gukurikira inzira y’ubutungane, ariko kamere ye ikamutanga imbere. Ubwo butungane ntidushobora kubugeraho igihe cyose dukurikira irari ry’umubiri wacu. Intambwe ya mbere yo kugana ubwo butungane, si ukwibwira ko dushobora guhinduka abamalayika. Gutera iyo ntambwe, ni ukumenya ko irari rishobora kutwototera aho twaba turi hose maze tugatinyuka tukarirwanya kugira ngo ritadutsinda mu byaha by’ubwandavure Pawulo yatuburiye. Kwemera ko turi abantu bafite umubiri wazahajwe n’icyaha cy’inkomoko, ni ugutinyuka tukicuza ibijyanye byose n’irari ry’umubiri bidushuka. Kutabyicuza cyangwa tukabihisha umuyobozi wa roho yacu, ni ko gucumbikira umurozi uzatumara ku rubyaro. Impamvu abantu babana n’ibyaha nk’ibyo ntibabikire, ntibatere imbere mu butungane, ni ukubera ubwoba n’isoni zirisha uburozi. Nta gitangaje kuba umuntu uwo ari we wese aho yaba ari hose yahura n’ibishuko by’irari ry’umubiri. Kubyicuza na byo cyangwa kubigishaho inama no gutabaza ngo badufashishe isengesho, nta kinegu kirimo. Hariho ababatijwe usanga ku isonga ry’abayoboke, mu makoraniro aya n’aya y’abakristu, mu makorali, mu miryango ya Agisiyo Gatolika n’ahandi ariko ugasanga amasengesho yabo atera imbuto ngo batere imbere mu butungane kubera ko irari ry’umubiri ryabaziritse bakiberaho bibwira ko bakundana nyamara biherera bakica Amategeko y’Imana nkana. Ni ngombwa gutinyuka kwibohora, nta soni biteye. Pawulo intumwa atubwiye ko ikigaragaza ko twamenye Imana ari uko twagira ubushake bwo kwifata. Uko kwifata, YEZU KRISTU arabitanga iyo tumugana tumukunze kandi tumusaba kubona ihirwe ry’ijuru.

Dusabirane kandi dufashanye guhora twiteguye dusukura amatara yacu kugira ngo YEZU naza tuzahite twinjirana na We mu Rumuri rw’iteka. Erega ayo matara ni imibiri yacu tugomba guhora dusukuza Urumuri rw’Ivanjili, duhabwa Ukarisitiya na Penetensiya ku buryo dukizwa, duhora dutekereza ku kwemera twakiriye kuzatugeza mu Bugingo bw’iteka.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none ari bo Fiyakiri, Gaudensiya, Yohana Yugani, Feligisi na Adawuto, Marigarita Waridi n’Umuhire Aluferedi Ilidefonsi Shusiteri badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho