Dore icyo Nyagasani Uhoraho avuze

Ku wa gandatu w’icya V cy’igisibo, 13 Mata 2019

Amasomo: Ez 37, 21-28; Zab: Yer 31, 10-13; Yh 11, 45-56

Muri iyi minsi twegereje Pasika, rimwe na rimwe dusomerwa ibitabo by’abahanuzi. Tuzi ko muri rusange izo ntore z’Imana zakunze gushishikariza umuryango wayo kuyigarukira, gukomera mu makuba no kwizera ubuvunyi bwayo. Mu by’ukuri abo bagabo bahamye bateguye umuryango wose kwinjira muri Pasika. Umuryango wibutswaga kenshi Pasika wanyuzemo uva mu bucakara ukambutswa inyanja y’umutuku. Izo ngingo uko ari eshatu zigaragara mu butumwa bw’abahanuzi, n’ubu twazishingiraho nk’inkingi zikomeye z’urugendo rugana Pasika.

Kugarukira Imana. Iyogezabutumwa ryose ritangirira ku kubwira abantu ko Imana ari yo Mugenga wa byose, ko ari yo yonyine ikwiye gupfukamirwa. Umurimo wo kuvuga ubutumwa umenyesha abantu bose ko baremwe n’Imana kandi ko kuyimenya bijyana no kuyubaha. Nta muntu n’umwe wamenya Imana atayibwiwe kuko ni na yo ubwayo yihishuriye Musa, ni yo twamenye tubwiwe na Yezu Kirisitu wigize umuntu. Kwamamaza ubutumwa bijyana no kubwira abamaze kumenya iyo Mana yabahanze ko n’Amategeko yayo aha umurongo umuntu wese wakiriye ibanga ry’umucunguzi. Amategeko y’Imana, burya ni na yo abumbiyemo inyigisho yose iganisha umuntu mu Mukiro w’iteka. Umuhanuzi Ezekiyeli cyo kimwe na bagenzi be, akenshi atangira agira ati: “Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze”. Ibikurikiraho byagombaga gutegwa yombi kuko usanga ari ubutumwa bureba cyane imibereho y’umuryango w’Imana buri wese abarizwamo kandi atagomba kuvangira uko abyumva. Kugarukira Imana birangwa no kureka ibibangamira ugushaka kwayo nko kohoka mu bigirwamana cyangwa kubaho umuntu aregeje atitaye ku gutandukanya icyiza n’ikibi. Akaduruvayo umuntu abamo iyo avanga amasaka n’amasakaramentu ni ko gatuma urukundo rwe ruyoyoka. Hari ubwo abahanuzi bavugaga ubutumwa mu bihe bikomeye by’amage. Icyo gihe ijambo ryabo ryageraga ku mutima w’abareganiwe.

Gukomera mu makuba. Kuva kera abantu bahura n’ibibarushya bibaturutseho cyangwa bivuye ku bandi cyangwa se bitewe n’impamvu kamere zifitanye isano n’uko haba ubwo isi yivumbagatanya, ibirunga bikaruka, imyuzure igatwara benshi, inkangu zikarengera abandi. Umuryango w’Imana wakunze guhura n’ibizazane rwagati mu yandi mahanga yabaga awufitiye urwango. Umuhanuzi yatumwaga n’Imana agakangurira abantu kwikomeza no kurangamira Imana Umushoborabyose. Ni yo yonyine yizeza umukiro uza igihe kigeze.

Kugira amizero. Ni kenshi ijambo abahanuzi bavuze usanga ryuzuyemo amizero Imana ibuganiza mu bayo. Ijambo ryumvikana mu Nzagihe. Ni ukuvuga ko uko abantu bameze ubu cyane cyane iyo bariho nabi, Uhoraho abibutsa ko igihe kizagera akabafasha kunga ubumwe no gutengamara. Ni ukuvuga ko amakuba barimo ubu azarangira nibayizera bakayumvira: nta kintu na kimwe cyabaje benshi mu bayahudi nko kunambira ishyanga. Ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni barahicaraga bakaharirira iyo bibukaga Siyoni bakiheba batekereza ko batazasubira iwabo bibaho. Kimwe n’abandi benshi mu bahanuzi, Ezekiyeli agaragaza ko mu gihe kiri imbere Imana Ishoborabyose yagombaga kubakiza ubwo bwigunge mu mahanga ikabagarura mu gihugu cyabo cyuzuye amata n’ubuki. Igihe Umwana w’Imana yigize umuntu kandi akigaragaza, hari benshi bumvise byuzuye ko Amasezerano yose Imana yagiye igirira umuryango wayo yuzuye kuva kera basezeranywa kwigobotora Farawo, bwacya bikaba, babwirwa ko bazagera mu gihugu cy’isezerano, byarabaye. Ryarasohoye Isezerano ryo kuzohereza Umukiza uzaca ingoyi z’akarengane akihanangiriza urupfu abantu bakagira ubwenge buberekeza mu bugingo bw’iteka. Igitangaje, ni uko iryo sezerano rimaze kuzuzwa muri Yezu Kirisitu, uwo Mukiza bamukinze imitima yabo barafunga banga kumwumva. Twumvise mu ivanjili ukuntu bashatse kumwicishisha aho kwizera ko ari we uje kubabwira by’ukuri Data wa twese udukunda. Ivanjili ya none yatubwiye uko babonaga ibitangaza Yezu yakoraga nyamara ntibamwemere. Banabonye Lazaro azuwe barakangarana ariko abanangira bakomeza ubunangizi bwabo. Ahubwo tuzi n’ukuntu bamwe bahindutse ababisha kugeza ubwo bashatse no kwica Lazaro ngo bazimangatanye ikimenyetso gikomeye cy’ibikorwa Yezu yakoraga.

N’ubwo bishe Yezu igihe cyagenwe kigeze, yarazutse. Iryo zuka ni ryo twiteguye guhimbaza duhimbawe. Ridukomereza ukwenera tugahora tugarukira Imana, ridushyigikira mu makuba duhura na yo rikanadukomereza icyizere cy’ugutsinda no kuzabona ubugingo bw’iteka.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Maritini wa 1, Ida, Herimenejilide na Sabasi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho