Dore ishema ryacu twahigira abandi: Umusaraba wa Kristu

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya 5 cy’Igisibo B, ku wa 24 Werurwe 2015
 
Amasomo matagatifu yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, araduhishurira ibanga dukesha kurangamira Umusaraba wa Yezu Kristu.
 
Ku musaraba Yezu Kristu yaduhuje bwite n’Imana. Ubwo ku musaraba Yezu wigize umuntu akabana natwe yituragaho igitambo kitagira inenge, yanatuye Imana Imana abantu bose. We wenyine Mana akanigiramo ubumuntu bwacu, niwe wabashije gutura Imana ubumuntu bwa muntu, bityo umukiro wa muntu wuzurira muri Nyagasani.
Igihe Umwana w’Imana yererejwe ku musaraba, yahise acungura bose, ndetse n’abishi be, abareshya abiyegereza, abatura Imana. Koko nta rukundo rwaruta urw’utangira inshuti ze ubugingo bwe, kabone n’aho abo yita inshuti baba batabizi cyangwa banamwanga!Yemeye kurambura amaboko ku musarabna mu ibabara rye kugira ngo atsinde urupfu kandi atangarize ko izuka ku bamwemera bose! Inyoko ya muntu iyo iva ikagera ihamagariwe gutura mu gituza nyampuhwe cya  Yezu, we warambuye amaboko ku musaraba kugira nho twese tubone umwanya mu gituza cye.

 
Ivanjili itagira umusaraba ntibaho. Urukundo rutagira ubwitange nta rukundo rurimo. Urukundo rutababarira kandi ngo rubohore nta rukundo rurimo.
 
Bavandimwe, Imana yaducunguye ifata ibyo twakuyemo  umuvumo, ikabihinduramo isoko y’umugisha, ubuzima n’umukiro. Muntu yari yavumiwe kuri cya giti Adam una Eva bariye,  Imana yamusubije ubuzima ku Giti cy’Umusaraba. Mu kurya akataribwa, muntu yabaye igicibwa, mu kurya Ukaristiya ahinduka Umutumirwa w’imena ku meza ya Nyagasani. Muntu warumwe n’inzoka mu butayu kubera umwijujuto we, yagombowe cyangwa yahumanuwe na Yezu Kristu we wamanistwe ku giti cy’umusaraba bityo umurangamiye wese akabaho.
 
Umusaraba wa Kristu tuwubahe, tuwuramye, tuwambare, tuwugire mu nzu zacu, mu mashuri n’aho dukorera; twikorereho ikimenyetso cy’umusaraba kuko kuri wo  no ku bwawo twabaye abacitse ku icumu ry’urupfu rwa burundu. Ishema twahigira abandi ni Umusaraba w’Umwami wacu Yezu Kristu. Ikiruta byose ariko, duhamye mubo tubana n’abo duhura nabo ko turi inshuti z’umusaraba wa Kristu. Twoye kwitiranya imisaraba tuheka ituruka ku cyaha no ku bunangizi bwa muntu, ntitubyitiranye n’umusaraba wa Kristu. Ingero: Niba umuntu yibye agafatwa, uwo si wo musaraba wa Kristu. Niba umuntu yiyandaritse akandura sida, uwo si umusaraba wa Kristu… Ingaruka z’icyaha cyacu si misaraba Kristu aduhekesha. Ni imisaraba Shitani aduha iyo twanywanye na we.  Iyo twumviye Kristu, We ubwe aduha imbaraga zo kwigobotora Sekibi maze akadutura ibyo Sekibi atwikoreza byose. Umusaba w’umukiro ni wa wunda utuma twitangira abandi mu rukundo nyarwo.
 
Abashakashaka Imana mwese, muragahora murangamira Umusaraba wa Kristu.
 
Padiri Théophile NIYONSENGA
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho