Dore ndi kumwe namwe mu butumwa

Inyigisho yo ku cyumweru cya VII cya Pasika, Asensiyo, A, 28/05/2017  

Amasomo: Intu1, 1-11; Zab 47(46), 2-3, 6-7, 8-9; Ef 1, 17-23, Mt 28, 16-20.

Bakristu bavandimwe, mugire icyumweru cyiza, icyumweru cya 7 cya Pasika, umunsi mukuru twibukaho Yezu Kristu asubira mu ijuru.

Bavandimwe, ivanjili yo kuri iki cyumweru iradukomereza icyizere cy’uko Yezu Kristu uduha ubutumwa bwo kwamamaza inkuru nziza ye, ahorana natwe iminsi yose. Aduhora hafi maze akaturinda mu butumwa aduha, dore ko twe ubwacu tutabyishoboza kuko ibanga rye risumbye kure ubushobozi bw’umuntu mu bwenge no mu bikorwa.

Isomo rya 1 n’ irya 2, yo aratwereka ko Yezu waje kubana natwe, atwuzuzamo Roho we, Roho mutagatifu, kugira ngo adukomeze, atujijure, maze turusheho kumenya Imana by’ ukuri. Bityo kikaba ikimenyetso cyangwa icyemezo cy’ uko Yezu nyine ahorana natwe kandi akaba ari we udushoboza kurangiza neza umurimo adushinga.

Bavandimwe, ubutumwa butandukanye Kiliziya iha abayoboke bayo ni umurage wa Yezu Kristu ubwe kuko ari we nyine iyi Kiliziya ishingiyeho. Tubizirikane cyane muri iyi vanjili y’ uyu munsi, aho Yezu abwira abigishwa be ati: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi”, akabaha ubutumwa bukomeye bwo gukomeza ukwemera mu mahanga yose y’isi. Ati: “Nuko rero, nimugende mwigishe, mubabatize, kandi mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose”. Ubu butumwa ni bwo Kiliziya ihererekanya mu bisekuru byose, uhereye kuri aba bigishwa ba mbere ba Yezu n’ intumwa ze, ukagera ku basimbura b’ izo ntumwa, ku bayobozi ba Kiliziya, abapadiri, abihayimana, n’ abandi bakristu muri rusange.

Nimucyo rero bavandimwe, tujye duhora dusaba Imana kugira ubutwari, ishyaka n’ ukuri, ndetse n’ ubumenyi mu butumwa Kiliziya iduha mu miryango-remezo, mu miryango ya Agisiyo Gatulika, mu matsinda asenga, no mu zindi nzego za Kiliziya dufitemo inshingano. Tujye twibuka ko ari Yezu we ubwe udutuma kogeza inkuru nziza y’ umukiro atanga, kandi akatwizeza bidasubirwaho ko ahorana natwe muri urwo rugendo. Igisigaye rero nanone bavandimwe, ni ukwemerera Roho mutagatifu akayobora ubuzima bwacu n’ imigenzereze yacu kugira ngo turusheho kuba abahamya bizihiye Imana mu butumwa iminsi yose n’ ahantu hose. Uwo Roho mutagatifu ni we mpano ikomeye Yezu yaraze abamwemera bose nk’ ikimenyetso cy’ uko atadusize twenyine ngo yigire mu ijuru, ahubwo ko ahorana natwe mu butatu butagatifu: Imana Data, na Mwana, na Roho mutagatifu. Nk’ uko umubyeyi abwira umwana we agiye ku ishuli, ku kazi cyangwa mu rundi rugendo rwa hafi cyangwa rwa kure, ati: “Mwana wanjye ugende amahoro, turi kumwe”, ni na byo twagereranya n’ icyizere Yezu aha abigishwa be aho ababwira ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira”.Yezu rero ahorana natwe iminsi yose nk’ uko yabidusezeranyije; kandi ntiyakwivuguruza!

Uyu munsi rero duhimbazaho Yezu asubira mu ijuru, tuzirikane bihagije umurage yaduhaye kandi dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru, kugira ngo aho Yezu ari abe ari ho natwe tuba ubuziraherezo. Tuzajya mu ijuru niturangiza neza ubutumwa bwa yezu bwo kunga ubumwe n’Imana tukiri hano ku isi, kandi tugafasha abavandimwe n’ inshuti kuyisanga cyangwa kuyigarukira. Dushyire hamwe kandi dusabe Imana ngo itwongerere ukwemera, ukwizera n’ urukundo biyikomokaho. Yezu Nyirimpuhwe abarinde mwese kandi abiyereke iteka.

Diyakoni Sixbert Byingingo, Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho