Dore ngaha umwari asamye inda

Inyigisho yo ku wa 25 werurwe 2017: BIKIRA MARIYA ABWIRWA NA MALAYIKA GABRIYELI KO AZABYARA UMWANA W’IMANA.

Amasomo: 1º. Iz7,10-14;8,10; Heb10,4-10; Lk 1, 26-38

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri uyu munsi turahimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya abwirwa na Malayika. Ni umunsi mukuru rero duhimbazaho ukwigira umuntu kwa Jambo mu nda ya Bikira Mariya. Ikaba ari Inkuru Nziza y’ibyishimo ku nyoko muntu aho iva ikagera. Kuko, nk’uko tubivuga mu Ndangakwemera ya Kiliziya, icyatumye Jambo yigira umuntu ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.

Ahagana mu mwaka wa 20 mbere ya Yezu Kristu, ni ukuvuga mu mwaka wa 728 w’ishingwa rya Roma, mu gihe Umwami Herodi yatangiraga kuvugurura Ingoro y’Imana i Yeruzalemu, ni bwo indi Ngoro yariho yubakwa mu ituze n’Imana mu nda ya Ana muka Yowakimi. Icyo gihe uwahawe izina rya Mariya yari hafi kuvuka mu majyaruguru y’iyo ngoro ya Herodi ari na we wari ugiye kuzabera Imana Ingoro nyayo mu nsi. Ni Ingoro idashobora gusenywa n’abantu, ahubwo ‘amasekuruza yose akazamwita umuhire’ (Lk2,47). Imana ubwayo yamutuyemo, kuko yabaye nyina wa Jambo wigize umuntu, akabyara Emanweli, Imana ihorana n’abantu, nk ‘uko abahanuzi bari barabivuze uko ibisekuru byasimburanye.

Isomo rya mbere rya none, ritubwira uko umuhanuzi Izayi yahanuye ukwigira umuntu kwa Jambo. Aragira ati: “Dore umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli” (Lk7,14b). Uwo mwana wagombaga kuzavuka yari afite inshingano zo kurangiza ugushaka kw’Imana nk’uko isomo rya kabiri ribivuga: ‘Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe Dawe’ (Heb10,7).

Ubu buhanuzi bwa Izayi mu gihe cyabwo hari uko bwumvikanaga. Umwari uvugwa aha bamwe bakekaga ko yaba yari umugore muto w’umwami Akhazi nyina wa Hezekiya wasimbuye ise ku ngoma ya Yuda. Abandi bagakeka kuba umugore w’umuhanuzi Izayi dore ko nyuma y’ubwo buhanuzi umugore we yahise abyara. Abandi bati ashobora kuba ari umugore utazwi, Akhazi yagombaga gufatiraho ikimenyetso. Ibyo ni ibyo mu gihe cya Akhazi. Nyamara ibyakurikiyeho byagaragaje ko nyuma y’ibyo hari ibindi byari byihishe inyuma y’ibyavugwagwa icyo gihe, nuko biza kurangira uko Imana yari yabitumye umuhanuzi wayo.

Hari byinshi byagiye bigaragaza ko amagambo umuhanuzi avuga, n’ubwo abo mu gihe cye bafite uburyo bayumva, atagarukira mu gihe cye. Ni ko Isezerano Rishya ryayakiriye, n’uruhererekane rwa kiliziya rwemeza ko ubuhanuzi bwa Emanweli na Nyina buvuga rwose Bikira Mariya na Yezu umwana we.

Ijambo Izayi akoresha “isugi” cyangwa se “umwari” nk’uko tubisanga muri Bibiliya, rivuga “ Umwangavu”, “inkumi ikwiye gushyingirwa” cyangwa “isugi” nyine. Ibyo bikaganisha ku mukobwa w’umwari ukuze ku buryo yaba umugore ariko utari washaka umugabo n’ubwo aba ashobora kumushaka, ku buryo rubanda bamwitegereza bakabona ateye ubwuzu kuko aba agaragaza ko yifitemo amaraso y’ubugore. Ubu buhanuzi rero bubaye buvuga umugore wabonanye n’umugabo byaba bivuguruza igisobanuro cy’iryo jambo. Ikindi kandi, mu gihe Izayi avuga ubuhanuzi bwe, Emanweli uvugwa si uwo kugereranywa n’umwana we utigeze uba umwami. Dore ko yongeraho ko uwo mwana w’umuhungu “ubutegetsi bumuri mu bitugu, ahawe izina: umujyanama w’agatangaza,Imana idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro” ( Iz9,5). Nta n’ubwo ashobora kuba Hezekiya umwana w’umugore muto wa Akhazi, kuko igihe cy’ubu buhanuzi, uwo Hezekiya yari yaramaze kuvuka. Ndetse n’amazina y’ibisingizo uwo mwana ahabwa, ntaho ahuriye n’ibyaranze Hezekiya.

Impamvu simusiga yerekana ko ubu buhanuzi butagarukira mu gihe cya Izayi, ni uburyo uwo mwana Emanweli asamwa, akavuka kandi akitwa izina na nyina. Umwanditsi ntaho avuga ko uwo mwari aba umugore ahubwo asa nk’uwemeza ko agumya kuba isugi; umwari: ni umwari w’isugi usama inda; akabyara umuhungu; uwo mwari w’isugi ni we ubwe umwiyitira izina rya Emanweli. Nta na rimwe bavuga umugabo w’uwo mwari. Ikindi kandi kubona ari uwo mwari wiyitira umwana we izina mu muco w’abayahudi bitabaho, birumvikanisha ko uwo mwana adasanzwe koko. Ni na ko byagendekeye Bikira Mariya.

Nkuko twabyumvise mu Ivanjili, Malayika yamusanze iwabo amaze kumusuhuza mu ndamutso itunguranye yongeraho ati “Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru…(Lk1,31-33). Yozefu ntaho avugwa mu birebana n’uyu mwana. Mariya azamwita Yezu, Yozefu abyemere.

Ni koko muri Bikira Mariya Imana yongeye kurema bundi bushya, kuko ari we Eva mushya. Mariya ati: ‘Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze.’ Icyari cyarananiye Eva wa kera, ni ukwemera kuba umuja wa Nyagasani; kumvira Imana muri byose. Ukwemera kwa Mariya kwasibanganyije amateka ya Eva wa kera utari warashoboye kwemera ugushaka kw’Imana. Ni aho Sekibi yatsindiwe, biturutse kuri Bikira Mariya.

Bavandimwe, inyigisho ikomeye dukura mu masomo ya none, ni iyo gukomera mu kwemera tukabaho mu bwiyoroshye kuko ari byo bifasha mu kureka ukuzuzwa k’umugambi w’Imana kuri twe. Tugomba kubaho mu mizero ko umugambi w’Imana udashobora kuburizwamo n’imigambi y’abantu kabone n’iyo byatinda, amaherezo bigerwaho. Gushidikanya ko Imana ishobora byose, nka Akhazi, bihagarika ubushobozi bw’Imana kuri twe. Twirinde rero kubangamira umugambi w’Imana maze nka Bikira Mariya, dutere ejuru tugira tuti: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.

Mariya Mutoni w’Imana, Udusabire twe abanyabyaha, ubu n’igihe tuzapfira. Amen.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Higiro, Diyosezi ya BUTARE.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho