Inyigisho yo ku ya 04 Mutarama 2016, igihe cya Noheli
AMASOMO: 1 Yh 3, 7-10 Zab 97, 1-2. 7-9 -Yh 1, 35-42
1.Ikimenyetso cy’ukwemera
Dukomeje kwishimira ibirori bya Noheli. Mu minsi mikuru yose tugira muri Liturujiya, dushishikarira kurushaho kumenya Yezu Kristu we wazanywe no kutumenyesha Imana y’ukuri. Ubuzima bwe ni bwo duhimbaza buri munsi iyo turi mu birori bya Misa. Abigishwa be ba mbere, cyane cyane intumwa zasangiye na we bwa nyuma, bagize ihirwe ryo kwigerera ku isoko y’ukwemera. Mu binyejana bya mbere, twavuga ko ukwemera kwari gukomeye cyane kuko abasengeraga muri Yezu Kristu batashidikanyaga ukuri kw’ibimwerekeyeho. Bemeraga rwose ko ari we uyobora ku Mana y’ukuri nk’uko yari yarababwiye ko uwambubonye aba yabonye Data. Twavuga ko Yezu Kirisitu ubwe ari we kimenyetso gifatika cy’ukwemera Imana. Kugendana na we, kumukunda, kumuririmba no kumusingiza, ni byo biranga uvuga ko yemera.
Liturujiya ya misa ihora iturangira ikimenyetso cy’ukwemera guhamye: ni Yezu Kristu nyine. Mbere yo guhazwa, umusaseridoti aratubwira ati: “ Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”. Ni muri ayo magambo Yohani Batisita yerekanye Yezu maze Andereya wari umwigishwa we ahita akurikira Yezu. N’undi mwigishwa bari kumwe na we yahise akurikira Umwigisha w’ukuri. Uwo mwigishwa wundi wa Yohani Batisita, bakeka ko ari Yonani uyu wanditse Ivanjili.
Iri ni iyobera ry’ukwemera. Iyo turangije Konsekrasiyo, Padiri avuga aranguruye ati: “Iri ni iyobera ry’ukwemera” (Mysterium Fidei): ibyo bisobanuye ko ubuzima twinjiramo mu Misa ari ryo banga rihanitse ry’ukwemera Yezu Kristu utuganisha kuri Data mu ijuru. Hariho indimi zimwe na zimwe zahinduye iryo jambo Mysterium Fidei zivuga ko ari Isakaramentu ry’ukwemera (Sacramentum Fidei- “El sacramento de nuestra fe” mu gisipanyoli). Iyo rero uvuze ko Misa cyangwa Ukarisitiya ari Isakaramentu ry’ukwemera, uba uvuze ko ari cyo kimenyetso gihanitse kigaragaza ubumwe uwabatijwe afitanye na Yezu Kristu.
Umuntu wese wabatijwe agahabwa n’andi masakaramentu amwunganira mu buzima, iyo akunda igitambo cya misa, yinjira mu musabano uhamye n’ab’ijuru kuko byanze bikunze Yezu Kirisitu ubwe amutaha ku mutima agahora amusobanurira amabanga y’ijuru. Ni ngombwa kurangira abantu aho bahurira na Yezu Kirisitu. Mu Misa ni ahantu hadashyikirwa mu byo kunyungutira iby’Imana. Ukarisitiya ni yo Yezu yigaragarizamo ku buryo buhanitse kandi budashyikirwa n’intyoza mu by’isi gusa.
-
Ntihakagire ubayobya
Mu isomo rya mbere tumvise, Yohani intumwa agira inama abigishwa be, agamije kubafasha kwirinda inyigisho z’ubuyobe zari zitangiye kwigaragaza mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Abantu bamwe na bamwe kubera ubuhanga bw’iby’isi gusa bari baradukanye inyigisho zigamije gupfobya kamere nyayo ya Yezu Kristu (ba Nyamurwanyakirisitu), abandi bakavanga iby’ubukristu n’imihango n’imiziririzo bya kiyahundi, hakaboneka n’abandi bikundira kuyoborwa n’imibiri yabo maze bakavanga ubukirisitu n’ubugomeramana. No muri iki gihe ntihabura abantu basebya iby’ubukristu cyangwa babitwara intambike.
Kubera kunga ubumwe na Yezu Kristu, Yohani yageze n’aho yemeza rwose ko uwemera Imana (uwabyawe n’Imana) adashobora kongera gukora icyaha kuko imbuto yayo iba imurimo. Iyi nyigisho ishobora kudutera ubwoba: wowe uhora urwana urugamba rwo kwitagatifuza ariko ugahora uhondwa hasi, ukagwa mu byaha wanga kenshi, wowe uhura n’ibishuko bigukomerera cyane, inyigisho ya Yohani yagutera kwibaza byinshi.
Ikibazo nyamukuru ni uko tutagira igihe gihagije cyo kwicara iruhande rwa Yezu ngo tumutege amatwi. Intumwa n’abigishwa ba mbere babanaga na we kenshi bityo bagatsinda ibishuko. Ni ngombwa gusaba iyo ngabire yo guhugukira iby’ijuru kugira ngo dutsinde kenshi ibishuko. Duhe umwanya w’ibanze Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, tumuhambwe mu Misa muri Ukarisitiya, twicuze kenshi muri Penetensiya, Impuhwe ze zidusabemo tuzikirizwemo.
Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya Umwamikazi w’amahoro aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA
Guadalajara/ Espagne