Dore rimwe mu mabanga ukeneye

Ku cya 4 Gisanzwe A, 29/01/2017

Amasomo: Sof 2,3; 3,12-13; Za 145, 7-10; 1 Kor 1,26-31; Mt 5, 1-12a

Umuhanuzi Sofoniya, Yezu Kirisitu ubwe na Pawulo intumwa baraduhishurira iryo banga dukeneye kumenya niba twifuza guhirwa kuri iyi si n’iteka mu ijuru.

Sofoniya umuhanuzi atanga ubutumwa mu ngingo ebyiri. Icya mbere, ni ugutera ubwoba abanangira umutima wabo bakanga kuva ku izima nk’uko babidusobanurira muri Bibiliya. Ibihe yabayemo byari iby’ingorane zikomeye: Abanyashuru bari barigaruriye Isiraheli maze abami (Manase na Amoni) bemera kwimika ibigirwamana birengagije Imana Ishoborabyose! Umuhanuzi Sofoniya yahawe umwuka w’Uhoraho maze yemye ahanurira abo bami n’Abanyashuru. Yatangaje ko ku Munsi w’Uhoraho Ashuru izatsindwa n’abayiyobotse bagacishwa bugufi. Nk’uko nyine tubona amateka yo mu Isezerano rya Kera, Umuryango wigometse wakundaga guhanwa. Ni yo mpamvu Sofoniya avuga ko ari ngombwa kwisubiraho burundu kugira ngo uburakari bw’Uhoraho butazabahitana. Umuti ni ukwiyoroshya no gushakashaka Uhoraho. Agira ati: “Ngaho, nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!” (Sof 2,3). Ngiryo ibanga agaragaza mu yindi ngingo y’inyigisho ye: ubutumwa bwe butera amizero ushakashaka Imana mu bwiyoroshye.

Yezu Kirisitu ati: “Hahirwa abiyoroshya kuko bazatunga isi ho umurage” (Mt 5, 4). Mu gihe iyi si kuva kera yahindutse isibaniro ry’ibihangange byibwira ko guharanira kujya hejuru y’abandi bose ari ko guhirwa, Yezu Kirisitu yahingutse yiyoroheje maze yigisha inzira z’Imana Ishoborabyose. Kuva kera kugeza ubu, nta wigeze amukurikira agendeye ku matwara y’isi n’ibinyamaboko byayo. Abiyoroshya bemera kwitegereza iyi si bakitaza impirita yayo.Abo ni bo batunga iyo si aho kugira ngo ibatunge ku icumu rya Sekibi! Umuntu wese usuzugura ibyo Yezu Kirisitu yatwigishije bikubiye mu Mategeko Cumi y’Imana Se, usanga yihimbira ize nzira n’amategeko ye ahabanye n’ay’umuremyi. Bene nk’abo ni bo isi ibambye mu gihe bibwira ko bayigaruriye. Bene abo, ni bo isi ishukashuka bakazayivamo badasobanukiwe bamara kwitaba Imana bakicuza batagishoboye kugaruka mu mubiri ngo bikosore! Rya banga ryarabihishe!

Pawulo intumwa yaritanze umunsi n’ijoro aho amariye kuvumbura ibanga ry’imenyabake: Yezu Kirisitu wigize umukene kandi ari Imana. Mu nyigisho ze, Pawulo yihatiye kukurikiza buri munsi uwo Mukiza. Mu mihibibikano ye yose, yatangije amakoraniro hirya no hino kugira ngo atoze rya banga ribashyira mu nzira y’Ukuri. Abemeye izo nyigisho yabise Abatowe n’Imana, Abatagatifu: Abo ngabo si abahanga si ibihangange mu mitungo no mu kumenyekana by’ikirenga. Abiyita abahanga bahinduka indindagizi maze ntibakurikire Imana. Yo yihitiramo abatagira amavuko n’insuzugurwa kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere yayo.

Ni ngombwa ko iri banga rimenyekana. Iyaba mu burezi habonekaga abantu benshi barishyikiriye. Abana bazarihishurirwa n’ababyeyi, abamaze kugimbuka ku ntebe y’ishuri barikomezwemo n’abarezi hazaboneke abakuru ku nzegogo zose barigenderaho. Ni ibanga rigeza ku mahoro kuko tugarutse ku butumwa bwa Sofoniya “Abasigaye bo muri Isiraheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda”.

Ibyo ni byo dukeneye. Dusabirane cyane. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Jilidasi, Poponi, Valeri, Afaratesi n’abahire Manweli na Sol, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho