“Dore twe twasize byose turagukurikira”

Ku wa Kabiri w’ Icyumweru cya 8 Gisanzwe, umwaka A, 28/02/2017

Amasomo : Sir 35,1-12 ; Zab 50 (49), 4.7ac,8.12,14.23a; Mk 10,28-31

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,

Mu Gisingizo cya BIKIRA MARIYA (Magnificat), hari amagambo agira ati : « Abashonji  yabagwirije ibyiza, abakire abasezerera amara masa » (Lk1,53). Aya magambo nyatangije nzirikana interuro isoza Ivanjili ya none ivuga ko Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.

Mu ivanjili y’ejo hashize twumvagamo umuntu waje asanga Yezu amubaza icyo yakora ngo azabone ubugingo bw’iteka ho umurage. Mu kiganiro yagiranye na Yezu, byagezaho bafata umwanzuro, Yezu amwemerera ku mukurikira …. ariko abanje gukora ikintu kimwe : ‘Gusiga byose’. Icyo yasabwe cyaramunaniye, bituma adakurikira Yezu nk’uko yari yabyifuje. Gusa icyo yatsindiweho, hari abandi babishoboye, barimo Petero twumvise mu Nkuru Nziza ya none : ‘‘Dore twe twasize byose turagukurikira’. Nyuma yo gusiga byose no gukurikira Kristu, we n’abavandimwe be barifuza kumenya icyo bizabamarira. Yezu arabasubiza ababwira ko Ubwami bw’Imana bumwe wa musore yifuzaga kugiraho umurage, buteguriwe abemera guhara byose, bakibohora ku bibaziga, ku bigirwamana by’isi bitandukanye birimo : ubukungu, amafaranga, ubutegetsi, iraha, ubusinzi, ubusambanyi, ubujura n’ibindi. Abo bose bemera gukurikira Kristu, Imana ikagira umwanya wa mbere mu buzima bwabo, ni bo bagenerwamurage b’Ubwami bw’Imana. Dukwiye rero kwibaza umwanya Imana ifite mu buzima bwacu.

Yezu Kristu arabwiza ukuri kose abigishwa be bari kumwe, n’abazaba bo bose, ko uwiyemeje kumukurikira mu nzira we ubwe yanyuzemo adatana n’ibitotezo. Na BIKIRA MARIYA i Kibeho, yarabitwibukije agira ati : ‘Umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba.’ Umusaraba ni ngombwa mu buzima bw’abagana ijuru, kuko na Kristu ari yo nzira yanyuze.

Ejo tuzatangira Igisibo, kizadufashe kuzirikana kuri iryo yobera ry’Umusaraba wa Kristu kandi w’abemera bose.

Ikindi, Yezu Kristu aratubwira ko tutagomba gutegereza ibihembo bya hano ku isi, ingororano y’abemeye kumukurikira, iri hakurya y’ubu buzima bushira. Ni yo mpamvu akomeza muri aya magambo : « kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka ».

Mu gihe turi kwitegura gutangira igihe gikomeye cy’Igisibo, dusabirane kutabohwa n’iby’isi ngo bitubere inzitizi ku bugingo bw’iteka twateguriwe. Duhore tuzirikana ko nta wakurikiye Imana uko bigomba ngo atahe amara masa.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

 

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho