Dore umugabo

Yozefu Mutagatifu, 19 Werurwe 2019

Amasomo: 2 Sam 7, 4-5a.12-14a; Zab 88 (88), 2-3, 4-5, 27.29; Rom 4, 13.16-18.22; Mt 1, 16.18-21. 24a

Yozefu Mutagatifu ni umugabo. Mu Kinyarwanda tuzi icyo iyo nyito ivuga. Umugabo ni umuntu w’indakemwa mu mico no mu myifatire. Ni umuntu wiyumanganya. Yihanganira abandi akumva intege nke zabo. Cyakora ariko umugabo ntagamburuzwa ku nzira y’ukuri. Umugabo abeshwaho n’ukuri kumurimo yemera. Umugabo ntahakirizwa. Umugabo ntacamakarizwa. Umugabo ni uwubaha Imana Data Ushoborabyose. Umugabo kandi, ni uwa Kirisitu koko.

Ayo matwara ya kigabo aruzuye muri Yozefu. Yozefu yubaha Imana Ishoborabyose, Imana ya Isiraheli yayigobotoye mu bucakara bw’abanyamisiri. Azi kwiyumanganya nk’igihe agiye kubona akabona uwo bazasezerana aratwite. Kuba umugabo yabigaragaje amwihanganira akirinda kumusebya mu bantu. Uko kwihangana ku muntu w’umugabo ni ko kumugeza aho ashobora gutuza akumva ijwi ry’Imana. Uwo muremyi yohereza abamalayika bagasobanurira abamwizigiye amabanga yose abafitiye akamaro. Yozefu yaratuje maze umumalayika amusobanurira uko ibintu biteye.

Yozefu yabaye intungane. Ubutungane butangwa n’ukwemera nk’uko Pawulo intumwa yabitubwiye (ubutungane butangwa n’ukwemera). Yozefu yabaye umugabo ufite inyota y’ubutungane. Ntiyigeze asubira inyuma. Ukwemera kutajegajega ntikwigeze kugabanuka kuko atigeze agabanya inyota y’ubutungane. Uwo mugabo Yozefu ni we wabikijwe amabanga y’Imana ubwayo. Bityo rero afite uruhare rukomeye mu iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana.

Isomo rya mbere ryatwibukije amasezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo. Yawusezeranyije kuzawuha uzawuyobora mu ituze n’amahoro bihoraho. Dawudi wabaye umwami w’ikirangirire cyo kimwe na Salomoni, yagiye mu mva yishimiye isezerano ry’Uhoraho ryo gukomeza ubwami bwe. Tuzi neza ko umuryango wa Dawudi wakomeje kumurikira Isiraheli Yose kugeza igihe Yozefu na we ukomoka kuri Dawudi atorewe kuba umurinzi w’Umwami w’abami akaba umwami w’amahoro ugamije gukomeza guhugura bene muntu ngo tuzaronke umwanya mu bugingo bw’iteka.

Kwizihiza umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu nibidutere imbaraga zo guhagarara gitwari muri iyi si turi abagabo bahamye. Twigane amatwara ye. Ububwa dutandukane na bwo tubone kugenda dusobanukirwa gahoro gahoro amabanga Imana idufitiye.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe iteka mu ijuru.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho