“Dore umutako mu bakobwa, dore urugero mu bagore, dore inyenyeri iyobora”

Inyigisho yo ku wa mbere tariki ya 9 Ukuboza 2013: Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Utasamanywe icyaha

Isomo rya mbere: Intg 3, 9-15.20; Isomo rya kabiri: Ef 1, 3-6.11-12; Ivanjili: Lk 1, 26-38.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

——————————————————————————————————————————-

Bavandimwe,

Muri uru rugendo rwacu rwa Adventi turimo, tugana ihimbaza ry’iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, Kiliziya iduhaye umwanya wo guhagarara gato, ngo turangamire umwari Imana yatatse ubutungane, ikamugira umutoni wayo, maze akaba uwabimburiye abana b’abantu mu kwakira Yezu Umukiza n’Umucunguzi wacu. Uwo mwari ni Bikira Mariya utasamanywe icyaha.

Ubundi uyu munsi tuwuhimbaza ku itariki ya 8/12. Ariko iyi tariki yabaye ejo, ihurirana n’icyumweru cya kabiri cya Adiventi. Biba ngombwa ko Kiliziya uwimurira kuri uyu wa mbere.

Nimucyo rero bavandimwe, duhimbazanye ibyishimo ibirori by’uyu munsi. Turirimbe kandi turirimbire uyu Mubyeyi watubyariye Umutabazi. Tumuhunde ibisingizo bimurata. Arabikwiye. Kuri uyu munsi w’Umubyeyi wacu, ndifuza ko tumurangamira mu ngingo enye.

1. Bikira Mariya ni utasamanywe icyaha kubera Yezu Kristu

Dore umutako mu bakobwa,

Dore urugero mu bagore,

Dore inyenyeri iyobora,

Ni Mariya; umutoni w’Imana.

Wasamamye nta ntenge ufite,

Wakunzwe n’Imana kare,

Yo yagutatse, nyamuraza…

Bavandimwe,

Uyu munsi turaririmba Bikira Mariya utasamanywe icyaha. Ibi bishatse kuvuga iki ? Bishatse kuvuga ko Bikira Mariya nta ntege yasamanywe ; nta ntege yavukanye. Ni umuzirabwandu. Ni umuziracyaha kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwe bwa hano ku isi, ndetse no kugera ku ndunduro yabwo.

Uwo mwihariko, Bikira Mariya nta wundi wundi awukesha atari Yezu Kristu, Umukiza wacu. Koko rero, nk’uko interuro y’isengesho rikuru ry’Ukaristiya ibivuga, Imana yamurinze kwandura ubusembwa bwose bw’icyaha cy’inkomoko kuko yamuteguriraga kuba Umubyeyi ukwiye kubyara Umwana wayo.

Nk’uko Pahulo mutagatifu yabigenuye mu Isomo rya kabiri, Bikira Mariya ni we Imana yatoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo azayihore imbere mu rukundo, ari intungane n’umuziranenge, abikesheje uwo yabereye Umubyeyi ; Yezu Kristu. Ni yo mpamvu, mu Ivanjili tumaze kumva, Malayika Gaburiyeli, igihe azaniye Bikira Mariya ubutumwa bwo kuzabyara Umwana w’Imana, yamusuhuje agira ati « Ndakuramutsa mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe. » (Lk 1, 28).

2. Bikira Mariya yategereje Yezu Kristu

Bikira Mariya utasamanywe icyaha ni umwari wa Siyoni; ni umwana w’umuryango wa Israheli Imana yitoreye kugira ngo, igihe nikigera, izawunyuzeho umukiro yageneye bene muntu. Hamwe n’abavandimwe be bari basangiye ayo mizero, Mariya na we yari ategereje agakiza ka Israheli. Ariko amizero ye yari afite akarusho. Koko rero, yabayeho mu kwemera gukomeye, mu butungane buzira inenge, mu budahemuka buzira amakemwa no mu bwizere budacogora. Umutima we wahoraga urangamiye Imana, uteze amatwi Nyagasani, kandi ukereye kwakira Inkuru nziza y’agakiza igihe Imana yari kuyitangariza.

3. Bikira Mariya yakiriye Yezu Kristu

Igihe rero iyo Nkuru nziza y’umukiro itangarijwe, Bikira Mariya ni we wabaye uwa mbere mu kuyakira. Uwo mwanya koko arawukwiye, kuko yabyiteguye neza: mu mutima we, mu kwitura Imana ho ituro riyinogeye, mu kwakira ugushaka kw’Imana mu bwiyoroshye no mu kumvira; mbese mu buzima bwe bwose bwa buri munsi. Ati “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze” (Lk 1, 38). Mu mutima we no mu mubiri we, Bikira Mariya yavuze “Yego” yafunguriye amarembo ukwigira umuntu kwa Jambo. Nuko aba atyo n’uwa mbere wasogongeye ku mbuto z’ugucungurwa uwo Jambo yatuzaniye.

4. Bikira Mariya yaduhaye Yezu Kristu

Bikira Mariya amaze kwakira Jambo w’Imana, ntiyamwihereranye ngo amugire uwe gusa. Koko burya umubyeyi ni utanga ubuzima. Bikira Mariya ni Umubyeyi kuko yatubyariye Umukiza. Bikira Mariya ni Umubyeyi, kuko yatumye Jambo yigira umuntu akabana natwe (Yh 1, 14). Bikira Mariya ni Umubyeyi kuko yadushyikirije Yezu; yaduhaye Yezu; yaradusangije Yezu. Icyo ni cyo tuzirikana muri we, igihe tumurangamira agiye gusura mubyara we Elizabeti, igihe atubyariye Umukiza, igihe ari kumwe n’Umuhungu we munsi y’umusaraba. Bikira Mariya ni umubyeyi wa Yezu, akaba n’uwacu, kuko yaduhaye Yezu Kristu ngo tubeshweho na we.

Bavandimwe, uyu munsi ntituririmbe gusa Bikira Mariya, ahubwo tumwigireho natwe “guhora imbere y’Imana mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge”. Bikira Mariya ni urugero rw’ubutungane. Tumwigireyo kwitegura neza Yezu Kristu, kumwakira no kumushyikiriza abavandimwe bacu.

Turangamire kandi twambaze Bikira Mariya. Ni we nyenyeri iyobora mu nzira iboneye. Atuyobora kuri Yezu Kristu, We Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14, 6). Kandi ahora adusabira. Ni umuvugizi uturonkera ingabire. Tumusabe rero adufasha kwitegura neza Noheli ije idusanga n’amaza mu ikuzo ya Yezu Kristu, Umucunguzi wacu.

Ineza n’amahoro bimukomokaho bihorane namwe. Nimugire mwese Umunsi mwiza wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho