Dufatanye turuhire Inkuru Nziza

Ku cya kabiri cy’igisibo, A, 8/3/2020

1º. Intg 12, 1-4a; Zab 33 (32), 4-5.18-19.20-22; 2 Tim 1, 8b-10; Mt 17, 1-9

1.Gufatanya kuruhira Inkuru Nziza

Inyigisho yo kuri iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo, twifuje kuyerekeza kuri iyo mpuruza ya Pawulo Intumwa. Iyo Ntwari yabyirukiye gutsinda kuva aho imenyeye Yezu Kirisitu, ubwo yari mu buroko, aho gucika intege yakomeje gusenga no gushishikariza abigishwa bayo gukomera kuri Yezu Kirisitu. Uyu Timote na we wari umwana wa Pawulo ku bwa roho, yakomejwe cyane n’ijambo Pawulo yamubwiraga. Ubwo Pawulo yari mu munyururu, byarashobokaga ko abasangiye na we Inkuru Nziza bacika intege. Ni yo mpamvu ashishikaza Timote agira ati: “ Ntuzagire isoni zo kubera umwami wacu umuhamya cyangwa se ngo ugire isoni kubera njyewe ufunzwe ari We nzira”.

Pawulo aributsa muri iyo mpuruza ashingiye ku Kuri nyakuri, ko Yezu Kirisitu ari we Mwami wabo. Usibye no kwitwa Umwami, bari barasobanukiwe ko Yezu Kirisitu ari we Mana yigize umuntu kugira ngo yereke isi inzira nziza ikwiye kugenderamo. Byabaye mahire ko uko bafungaga abemeraga ukuri kwa Yezu, uko babicaga, ni ko umubare w’abayoboke ba Kirisitu warushagaho kwiyongera. Ingoma y’Abaromani yari icyatwa. Yari yarigaruriye amahanga igapfukamisha abo bose batemeraga ibigirwamana byayo. Nyamara iyo ngoma ntiyigeze itsiratsiza Kiliziya. Ahubwo igihe cyarageze iyo ngoma ndomani igenda nka nyombere Kiliziya yo ikomeza urugendo rwayo itagatifuza abemera kugeza uyu munsi. Nta bubasha na bumwe buteze kuzayizimya kuko nyirayo Yezu Kirisitu ari kumwe na yo iminsi yose kugeza igihe isi izashirira.

2.Natwe ab’ubu ntiducike intege

Mu rugendo turimo tugana guhimbaza Pasika, ni byiza kwikomezamo imbaraga zo kuba aba-Kirisitu koko. Urugero rwa Pawulo n’abo yigishije rutumurikire. Yarafunzwe aricwa nyamara ijambo ry’ukuri yamamaje ntiryapfuye. Natwe muri iki gihe nk’abakirisitu dukwiye kwikomezamo ukuri kw’Inkuru Nziza tudatewe ubwoba na ba Nyamurwanyakirisitu bari ku isi yose. Na n’ubu hari abakomeza kunangira barwanya ibyiza nyamara Kiliziya yo ikomeza kumurikira amahanga iyaganisha ku Mukiza Yezu Kirisitu.

Dukomezwe n’iri jambo ry’ukuri, rya rindi Pawulo yabwiye Timote. N’ubu aribwiye buri wese muri twe: “…ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza, ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, yo yadukijije ikanaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite, kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose”.

Mu rugendo rw’igisibo, twiyemeze gufatanya kuruhira Inkuru Nziza. Gukurikira Yezu Kirisitu no kumwamamaza, si ibikino. Ni no kwemera kuvunika aho kunyanganya ukuri twatorewe kubera abahamya no kwamamaza. Uvuga ukuri wese kuvomwe mu Ivanjili ya Yezu Kirisitu, uwo turamushyigikira tukunga mu rye kugira ngo umwijima w’ikinyoma n’amafuti utsindwe. Ubuzima Pawulo yagaragaje, ubwo abigishwa be n’abakirisitu ba mbere muri rusange bagaragaje, ntaho buhuriye n’ubwoba buranga abantu bamwe b’ibirumirahabiri. Isi ikeneye abantu babaho mu kuri bakigisha ukuri. Bene abo ni abihambira kuri Kirisitu bakirinda kunywana n’umwijima n’amafuti bigandiye mu isi. Twegere Yezu Kirisitu aduhe ubwo butwari tuzamukane na we tugana i Yeruzalemu guheka umusaraba, gupfa no kuzukira kubaho iteka. Dusenge cyane abamukurikira bagire amatwara yo kumukurikiza. Ni we uzabaha imbaraga adashingiye ku bikorwa byabo. Ahubwo agenda abakiza ibyaha maze akabakoresha kugira ngo umugambi we wo gukiza abantu wuzuzwe.

  1. Tumenye Taboro

Ibyiza Yezu yageneye abamukunda yabisogongejeho intumwa ze eshatu ku musozi wa Taboro. Igihe Yezu yihinduye ukundi imbere ya Petero, Yohani na Yakobo, yashakaga kubereka ko umusaraba n’urupfu byari bimutegereje bitazavanaho ibyiza by’ijuru azabinjizamo amaze kuzuka mu bapfuye. Icyo gihe izo ntumwa ntizahise zumva neza ibyo byiza. Kubera igitangaza gikomeye cy’urumuri rutangaje rwabundikiye bose, kubera kwibonera Musa na Eliya ari bazima, kubera rya jwi ryaturutse mu ijuru nk’akarumbeti riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!”…Ibyo byose byababibyemo ubwoba bwinshi bagwa igihumure bararashya. Nyamara ariko ngo babonaga aho hantu ari heza…Nyuma cyane Yezu amaze kuzuka, ni bwo basobanukiwe ku buryo ukuri kwe bakwihambiriyeho kugeza ababisha babishemo benshi.

Twebwe abantu bo muri iki gihe twumvise byose twabwiwe byinshi by’ukuri kwa Yezu Kirisitu. Ntitwari dukwiye gushidikanya ku byiza bidutegereje mu ijuru. Ntidukwiye gukebaguza muri iyi si: Dukwiye kuba intumwa z’ukwemera, ukwizera, urukundo, ukuri n’ubutabera.

4.Dukomere ku kwemera

Yezu Kirisitu yazanywe no kutumenyesha Data Ushoborabyose. Ashaka ko dutera imbere mu kumwemera. Tuvuga ko Aburamu (umubyeyi w’ikirangirire) ari we Aburahamu (umubyeyi w’imbaga nyamwinshi, reba Intg 17, 5) yatowe n’Imana aba umukurambere w’abemera bose dukurikiza. Ni uwa kera cyane. Ntidukwiye kwigira indangare ngo aturushe kwemera Imana Data Ushoborabyose. Pawulo, Timote n’abandi benshi bakomeye ku kuri kw’Ivanjili babikesha ukwemera. Nimucyo twirinde kuba kuri iyi si tureremba. Ntitukareke Sekibi iduhindura indembe n’indangare.

Tugane Pasika dusaba ukwemera gukomeye. Niturangwa na ko, tuzagira ubwenge bwo gukomera ku kuri. Aho turi hose umwijima w’ikinyoma tuzawutsinda. Ibyaha by’intege nke zacu ntibizatuma turangara ku kwemera Ukuri kwa Yezu Kirisitu. Dufatanye isengesho tuzagira imbaraga zo kwimika ukuri no kwimura ikinyoma n’amafuti mu mibereho yacu.

Yezu Kirisitu, nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu na bo duhimbaza none, Yohani w’Imana, Rogati, Yozefu Olayo Validesi, Fawusitini Migezi (Miguez), Veremundo na Feligisi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho