Inyigisho yo ku wa 2 ugushyingo 2013 – Umunsi wo gusabira abapfuye
Yateguwe na Padiri Charles HAKOLIMANA
Uyu munsi turazirikana abakristu bapfuye. Uyu munsi uratureba ku buryo bubiri: Abapfuye ni ababyeyi n’abavandimwe n’inshuti kuri uyu munsi tukongera kuzirikana ko ubuzima butarangirana n’iyi si. Dufitanye isano n’abagiye kuko “ abapfuye bazazuka“. Hari byinshi tubibukiraho : indirimbo, impumuro, ahantu, ibara runaka, amagambo meza. Mu kanya nk’ako guhumbya kimwe muri ibi kidukumbuza ibihe twabanyemo n’abavandimwe bapfuye. Tukabirebera kure mu bisa nko mu nzozi. Umuntu yagira ati hari umushyikirano ndenga kamere uduhuza umuntu adashobora gusobanura mu magambo. Tukabona ko urupfu ari ugutandukana
Abakristu tukabyumva kurushaho kuko Yezu yadusezeranije ubuzima hirya y’ubu tukemera ko bariho mu Mana.
Uyu munsi ukurikiranye n’umunsi w’abatagatifu bose. Uretse abo Kiliziya iduhaho urugero nk’abatagatifu bazwi abapfuye barimo n’abandi batagatifu benshi, hariho kandi n’abari muri purigatori. Dusabira abapfuye bose kuko na none Imana ariyo yonyine izi ubutungane bwa buri wese ikamugenera igihembo ikurikije ibikorwa bye.
Uyu munsi utureba ku bundi buryo kuko tuzapfa. Uyu munsi rero ukaba n’umwanya wo kuzirikana ku iherezo ryacu. Kuki tugomba kuzirikana ku rupfu rwacu nuko “ igihanga umugenzi kiba iyo agiye“. Byaba ari uburangare bukabije umuntu akoze urugendo atazirikana iyo yerekeza. Umuntu azirikana ko azapfa hari ibyo atakora hari ibyo atavuga ahubwo hari ibyo yakwihatira bitegura aho yerekera.
Abapfuye dufitanye isano kandi natwe tuzapfa. Gufata akanya tukazirikana intera ikomeye y’abacu ni y’ubuzima bwacu.
Yezu yaciye mu rupfu kugira ngo atwereke ko atarirwo rufite ijambo rya nyuma. Bityo tugomba kunyura aho Kristu yanyuze. Ibyo bigasaba kumwigana ingiro n’ingendo.
Dusabire abakristu bose bapfuye buri wese afite abe afite abo azi twibuke no gusabira abtagira ababasabira.