2016: Dufite byinshi tugushimira kandi turakwigororaho, Nyagasani.

Inyigisho yo ku munsi wa 7 wa Noheli, ku wa gatandatu, 31 ukuboza 2016

Amasomo: 1 Yoh 2,18-21; Za 95,1-2.11-12.13-14; Yoh 1,1-18

Isomo rya mbere ritangira rigira riti: Bana banjye, isaha ya nyuma yageze (1 Yoh 2,18). Iri somo rihuriranye n’itariki ya nyuma y’umwaka. Rigamije kutwereka ko Kristu ari uw’ibanze n’uw’imperuka, intangiriro n’iherezo, akaba Alfa na Omega. Ni we byose bikesha kubaho, nta na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Ni we byose byaremeshejwe kandi ni we bikesha guhagarara mu butungane n’ubuziranenge ndetse no kugana ku Muremyi. Yezu ni we shingiro rya byose akaba ari nawe uzabiha iherezo. Yezu ni we shingiro n’amizero ya muntu.

Ibi ni byo byatumye Yohani intumwa, mu isomo rya mbere avuga ko Uw’imperuka yaje. Ni Yezu Kristu. Nta w’undi Imana yazongera kudutumaho; byaba ari ugusubira inyuma, kuko muri Yezu-Kristu Umwana wayo, yariyiziye. Twabonye ikuzo ry’Imana, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi kuko Uwahoze mu Mana, akaba kandi Imana yigize umuntu abana natwe kugira ngo atwereke Imana Data byuzuye, dore ko ataraza nta n’umwe wari warigeze abona Imana. N’iyo ataza, nta n’umwe wari kuzigera ayibona.

Ibi ni byo bituma, muri iki gihe cya Noheli dushimira Imana yigize muntu ikabana natwe. Hiyongeyeho ko dusoza umwaka, ku buryo dufite byinshi tuyishimira:

Muri byinshi twayishira, nyamuneka ntihaburemo, gushimira Imana ko yaturemye mu ishusho yayo, ikaducunguza Umwana wayo ikunda cyane ikatugira abakristu. Tuyishimire ko yaturindiye ubuzima, ikadukunda, ikidutunga. Hano dusabire kandi dusangire n’abarangije umwaka nabi, mu nzara. Nabo kandi ntibibagirwe gushima. Buri wese yisuzume atihenda, arasanga adakwiye kwinjira mu wundi mwaka adashimye.

Dusabe imbabazi kandi aho twirengagije ingabire y’ubukristu twahawe. By’umwihariko dusabe imbabazi aho twabaye nka ba Nyamurwanyakristu, igihe twagize isoni zo guhamya ukwemera kwacu mu bandi, igihe twatatiye amasezerano twagiranye n’Imana muri Batisimu no mu yandi masakramentu twahawe. Dusabe imbabazi igihe cyose twanze cyangwa tugahemukira umuvandimwe nyamara Imana yo yaramwigombye ikamurema mu isho ryayo, ikamwihanganira, ikamutiza ubuzima! Ese ndi nde wo kwanga uwo Imana yikundiye? Dusabe Imbabazi.

Dusabe Imana iduhe kuyigarukira, kuyikunda no kuyikurikira muri Yezu Kristu Umwana wayo. Tuyinginge iguhe imbaraga nshya za Roho Mutagatifu, twinjire mu mwaka mushya tuyobowe na Yezu Kristu we Kuri kwayo.

Dusabire abadutanze kuva muri iyi si, abo bose bahamagawe muri uyu mwaka dusoza, kugira ngo Imana Nyirimpuhwe ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro yayo. Tubasabire, kugira ngo Imana Data ikumirire hafi, ibahamagare iwayo ibigirishije Jambo wayo, hato hatavaho hari abitaba shitani ikabitura urupfu rwa burundu. Abo bose bapfuye, tubasabire, bagire amahirwe yo kwibona mu muhamagaro wo kwitaba Imana, dore ko na Sekibi ahora arekereje agira ngo ahamagare abajya gutura hamwe nawe mu rupfu rw’iteka! Buriya gupfa bimwe byitwa kwitaba Imana, ni umuhamagaro, kuko abapfuye bose si ko bagize amahirwe yo kuyitaba.

Natwe ubwacu tugihumeka, tugitaguza muri ubu buzima, twisabire kandi dusabirane, maze Nyirineza naza kuduhamagara azadusangane impuhwe, urukundo n’ubutungane.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017.

Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA, i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho