Dufite ikimenyetso: Yezu ni muzima!

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya I cy’Igisibo, umwaka A, Ku wa  08 Werurwe 2017

Amasomo matagatifu: Yon 3,1-10; Za 51(50),3-4,12-13,18-19; Lk 11,29-32.

Bavandimwe, Yezu kristu akuzwe iteka!

Dore icyumweru kirashize dutangiye urugendo rw’iminsi mirongo ine, urugendo rwo guhinduka no kwemera Inkuru nziza y’umukiro. Uyu mwitozo twawutangije ikimenyetso cyo gusigwa ivu ku gahanga nk’uko abantu b’i Ninivi, kuva ku muto kugeza ku muto bumvise Ijambo Uhoraho yavugishije umuhanuzi Yonasi, bagahera ko bicuza bakambara ibigunira, bakisiga ivu, bakigomwa kurya, bagahitamo kureka imigirire yabo mibi, n’urugomo rwitwaza amaboko maze bagatakambira Imana n’imbaraga zabo zose ngo ibababarire.

Bavandimwe ngurwo urugero rw’igisibo gikwiye dukwiye gukora! Kwigomwa, cyane cyane ibiturangaza bikaduhuza Imana, kureka imigirire yacu mibi, tugatakambira Imana n’umutima wacu wose.

Ese ko natwe twumvise intabaza igira iti: “Dore igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho kandi mwemere inkuru nziza“ (Mk1,15), twabikoze ho iki? Dutegereje ikimenyetso? Yezu aragira ati: “n’ubwo mushaka ikimenyetso nyamara nta kindi muzahabwa atari icya Yonasi” (Lk 11,29). Ni koko  ab’ububu twishakira ibimenyetso, twishakira ibitangaza ngo tubone kwemera. Iyo hari uwadutse avuga ko isi igiye kurangira benshi nibwo bibuka gusenga no kwicuza, nibwo bibuka  kwishyura abo bambuye, gusaba imbabazi no kuzitanga,..

Bavandimwe, hano hari uruta Yonasi, hari urusha ubuhanga Salomoni, hari urusha ubuhangange abami n’ibikomangoma, hari uruta abahanuzi bose, hari urusha imbaraga urupfu, rwo tugera imbere twese tukadagadwa: Ni Yezu ubwe kandi ni muzima! Nitumwumve tumwumvire. Tega amatwi umwumve mu Ijambo ry’Imana, musanganire mu muvandimwe ugukeneye, musure mu murwayi utagira kivurira, musanganize urugwiro n’ijambo ryiza mu baza bakugana bose.

Dufite ikimenyetso: Yezu ni muzima. Ubwo Yonasi  we yabwiraga abantu ati hasigaye iminsi mirongo ine Ninivi ikarimbuka, muri iyi minsi mirongo ine y’igisibo aratwibwirira we ubwe ati nimwisubireho mwemere inkuru nziza y’umukiro.  Ubwo Yonasi yamaze mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu hanyuma ifi ikaza kumuruka, Yezu we yarapfuye arazuka ava mu bapfuye. Icyo ni cyo gitangaza kiruta ibindi dushingiyeho ukwemera kwacu, gikwiye kandi kudutera akanyabugabo ko kwihana no kureka imigirire yacu mibi kugira ngo tuzabonereho gusangira na Yezu Kristu umutsindo.

Umubyeyi Bikira Mariya aratube hafi muri uru rugendo!

Padiri Joseph UWITONZEmu Budage

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho