Duhamagariwe kuba umunyu n’urumuri by’isi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe umwaka A
Kuwa 9 gashyantare 2020
Amasomo :
1) Iz 58, 7-10; Zab 111 (112), 4-5.6-7,8a.9; 
2) 1 Kor 2, 1-5;
3) Mt 5, 13-16
Abakristu duhamagariwe kuba Umunyu n’Urumuri rw’isi ( Reba Mt 5, 13-16)
Abigishwa ba Yezu Kristu, aribo bitwa “Abakristu” mu nyito y’iki gihe, duhamagariwe kuba Umunyu n’Urumuri rw’isi. Umuhamagaro w’umuntu wese wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ni Ukuryoha no kumurika bishingiye ku ndangagaciro z’ivanjili.
1. Wowe wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uri 
Umunyu w’Isi ( Mt 5, 13).
Akamaro k’Umunyu ni ukuryoshya ibiryo. Akamaro k’Umwigishwa wa Kristu ni ukuryoshya isi, ni ukuryohera abavandimwe, kuryohera abo tubana, kuryohera abo dukorana, kuryohera umuntu uwo ariwe wese. Yezu Kristu arifuza ko ahantu hose hari umwigishwa we haba n’uburyohe, ni ukuvuga hagaragare icyanga n’ishema byo gukunda ubuzima ndetse n’ubukristu. Urugo rurimo umwigishwa wa Yezu Kristu rugomba kurangwamo uburyohe: Umugabo wabatijwe naryohere umugore we; Umugore wabatijwe naryohere umugabo we; Umubyeyi wabatijwe naryohere umwana we; Umwana wabatijwe naryohere Umubyeyi we; Umuyobozi wabatijwe naryohere abayoborwa; Umuyoborwa wabatijwe naryohere Umuyobozi; Maze twese hamwe duhuze amajwi tuti “ Ndyohera, nkuryohere, kuko turi
Umunyu w’isi”.
None tariki ya 9 Gashyantare Kiliziya ku isi yahimbaje Umunsi w’Abarwayi. Abarwayi bakeneye Uburyohe. Ubwo buryohe barabukura he? Ubwo buryohe barabukura ku bantu bose bahamagariwe kwita ku barwayi. Muganga, ba Umunyu w’Umurwayi; Umwiteho, Umutege amatwi, umuganirize , umenye uburwayi bwe, umuhe igihe cyawe, umuhe umuti. Murwaza, uhamagariwe kuba Umunyu w’Umurwayi; Mwiteho, umutege amatwi, umenye icyo akeneye, kandi wibuke na roho y’Umurwayi. Umurwayi akeneye ibyo kurya, ariko kandi nanone akeneye isengesho; akeneye guhabwa Amasakaramentu: Penetensiya , Ugusigwa kw’Abarwayi n’Ukaristiya. Murwaza, uzaba Umunyu w’Umurwayi, igihe wamurwaje neza kuri roho no ku mubiri; Bantu mwese mufite umuhamagaro wo kwita ku barwayi, muri umunyu w’abarwayi, nimubiteho mubaryohere.
Mu butumwa Papa Fransisko yageneye abatuye isi kuri uyu munsi w’abarwayi yagize ati “buri wese asabwa kumva ko ikibazo cy’umurwayi ari icye, kandi ko kwita ku murwayi bidasaba kumuvura ku mubiri gusa, ahubwo agomba no kwitabwaho ku mutima no kuri roho kugira ngo ashobore gukira wese ( …….) . Mu ijambo rimwe, umurwayi aba akeneye kugaragarizwa urukundo ».
2. Wowe wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uri 
Urumuri rw’Isi ( Mt 5, 14).
Abigishwa ba Yezu Kristu duhamagariwe kumurika; duhamagariwe kumurikira abatuye isi, tukabereka aho Umukiro uri , tukabereka aho Yezu ari, we Rumuri nyarumuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si ( Reba Yh 1,9). Urumuri rwaremwe n’Imana; ariko umwijima wo ntiwaremwe n’Imana ( Reba Intg 1, 3). Urumuri ni Imana ubwayo; Umwijima ni Sekibi. Kamere y’Urumuri ni Ukwirukana Umwijima ushushanya Sekibi. Mu yandi magambo, Umwigishwa wa Kristu ahamagariwe kwirukana ibikorwa byose bya Sekibi.
Umukristu iyo akora ibikorwa by’Urukundo aba abaye urumuri. Dore bimwe mu bikorwa by’Urukundo batubwiye mu isomo rya mbere: Gufasha abakene, gusangira umugati n’Umushonji, gucumbikira abakene batagira aho bikinga, kutirengagiza Umuvandimwe wawe ( Reba Iz 58, 7-10). Yezu Kristu ni we rumuri rwacu, tumurebereho; Turebere kandi ku Mubyeyi Bikiramariya no Ku bandi batagatifu bakuru bacu mu kwemera , batubere urumuri. Ababatijwe twese tubere isi urumuri, mu ngero nziza z’ibikorwa bya Gikristu dutanga.
3. Murwayi, kwivuza bigomba kujyana no gusenga
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, reka nsoze mbasaba ko twazirikana aya magambo meza dusanga mu gitabo cya Mwenesiraki( Sir 38, 1-14):
1 Ujye wubahira muganga ibyo yagukoreye, Kuko na we Uhoraho yaramuremye.
2 Muganga akiza indwara abihawe n’Umusumbabyose, maze umwami akamugabira ibintu.
3Ubumenyi bwa muganga buramugaragaza, maze abakomeye bakamutangarira.
4 Uhoraho niwe waremye ibyatsi bivamo imiti ku butaka, umuntu uzi ubwenge
ntayisuzugura.
5 Ese ntabwo ari igiti cyatumye amazi aryohera, kikamenyekanya gutyo ububasha bukirimo?
6 Uhoraho kandi ni we wahaye abantu ubumenyi, kugira ngo bishimire ibyo yaremye bitangaje;
7 ni byo bifasha muganga kuvura no gukiza ububabare,
Uzi imiti arabivangavanga.
8 Bityo ibikorwa bye ntibigira iherezo,
Kandi amahoro amuturutseho agasakara ku isi.
9 Mwana wanjye , nurwara, ntuzirangareho,
Ahubwo uzasenge Uhoraho, ni We uzagukiza.
10 Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge,
Umutima wawe uwusukureho ibyaha byose.
11 Uzature ububani, n’ifu y’ingano ho urwibutso,
Umurike ituro ritubutse, utitangiriye itama,
12 Hanyuma uhe umwanya muganga kuko Uhoraho yamuremye,
Kandi ntuzamuhunge kuko umukeneye.
13 Hari ubwo koroherwa ari bo uzabikesha,
14 Kuko nabo basenga Uhoraho,
Kugira ngo abahe ubushobozi bwo kuvura no gukiza,
Maze bakurokorere ubuzima.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Birambo /Nyundo
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho