Duhange amaso Yezu, we ufite ijambo ritanga ubugingo bw’iteka

Inyigisho ku masomo yo ku cyumweru cya III Gisanzwe. Umwaka wa Liturujiya C

Amasomo matagatifu: Neh 8,1-4ª.5-6.8-10; Zab 19 (18); 1 Kor 12,12-30 na Lk 1,1-4; 4,14-21.

Ijambo ry’Imana ni ubumwe n’ubugingo ku bemera

Ingingo remezo

Mu mwaka wa 2019, Nyirubutungane Papa Fransisko yagennye ko buri gihe icyumweru cya III gisanzwe kizitwa Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana. Iki cyumweru gihuriranye n’uko kuva tariki ya 18 mutarama, kugera ku ya 25 zako ari icyumweru cyahariwe kuzirikana no gusabira ubumwe bw’abakristu. Ibi byombi birajyanye cyane kuko mu kugariniriza abantu bayo, Imana yashatse kunga ubumwe na bo, no kubabumbira mu bumwe. Turi umuryango Imana yiyeretse, irawibwira, irawuganiriza. Ijambo ry’Imana ni ryo rumuri n’ubuzima ku bemera. Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu akabana natwe ni we muhuza w’ikirenga kandi uhoraho w’abamwemera bose babarizwa mu madini n’amatorero anyuranye ya gikristu. Ijambo ry’Imana rirarema.

Ijambo ry’Imana ni ryo ryabumbiye hamwe abayisraheli

Mu isomo rya mbere twumvise uburyo umuhanuzi Nehemiya waje kubona umunya mwiza w’akazi mu bami b’Abaperisi, yaje kwigumira i Babiloni igihe abo mu bwoko bwe basubiye i Yeruzalemu. Bagezeyo basanga ibintu byose byarasenyutse. Buri wese yibazaga aho bazahera biyubaka. Nehemiya ni bwo asabye uruhusa, ngo bamureke we n’umuherezabitambo Ezira bajye gutanga umusanzu wabo mu kongera kurema, kuremera no gutuza umuryango w’Imana.

Nehemiya nk’uwemera, yari azi neza ko ibyo wakubaka byose utari kumwe n’Imana waba wubakiye ku musenyi. Ni yo mpamvu mbere yo gutangaza imihigo iyo ari yo yose yo gusana ibyangiritse, yagaruye bagenzi be ku Ijambo ry’Imana ryabagize abo baribo: abantu b’Imana. Ni ukuri, “Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa” (Zab 127 (126)). Abisabwe na Nehemiya, Ezira yatangarije imbaga Ijambo ry’Imana. Bombi hamwe n’abalevi bararisobanura maze umuryango w’Imana uhembuwe naryo, ugaragariza Imana ibyishimo wikiriza mu bumwe, uti “Amen, Amen”: “Bibe bityo, iri ni ryo jambo; riduhame kandi ritwuzurizwemo”.

Nehemiya ahamya ko kuzirikana ijambo ry’Imana ari byo biranga umunsi weguriwe Nyagasani. Kuri uwo munsi, nta gahinda kuko ku bw’ijambo rye, Uhoraho yigaragaza nk’ubuhungiro n’ibyishimo by’abahimbazwa no kumwumva no gukora ugushaka kwe. “Ntimugire agahinda, kuko ibyishimo by’Uhoraho ari byo buhungiro bwanyu”. Yezu Kristu ni we waje kuzuza ibyo ijambo ry’Imana ryacagamo amarenga.

Amagambo ya Yezu Jambo w’Imana atanga ubugingo

Ibyo Uhoraho avuga cyangwa atangaza biha ubuzima ababyemera kuko “byose biba bitunganye. Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,..biryohereye kurusha ubuki…kubikurikiza bigirira akamaro umugaragu w’Uhoraho” (Z 18,10-12).

Iryo jambo ry’Imana ribeshaho byose kandi rikabitagatifuza ryaratwigaragarije ku buryo bufatika, twebwe abo mu Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka. Kristu wigize umuntu akabana natwe ni WE Jambo rya nyuma kandi ryuzuye ubuntu, ukuri n’ubuzima, Imana Data yabwiye abantu. Jambo, Yezu Kristu, ni Imana rwose n’umuntu rwose. Muri We, Imana ubwayo yaratwibwiye, iratwibwirira.

Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi idutekerereza abo Imana yagiye yifashisha kugira ngo itugezeho ugushaka kwayo. Yagiye idutumaho abantu banyuranye, kugeza aho, ku bw’urukundo idukunda, ubwayo yiyiziye, mu isura n’imibereho isa n’iyacu mu Mwana wayo, Nta na kimwe yatwitandukanyije, keretse icyaha. “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye” (Heb 1,1-3).

Muri Kristu, byararangiye, Imana yavuze icyo yashakaga kubwira muntu cyose. Nta wundi uzigera akurikira Kristu ngo aje kuvuga Imana cyangwa ibyayo. Icyo dusabwa ni ukwanga icyaha, tukemera Kristu, tukamukurikira, tukamwamamaza, bityo tukaba twunze ubumwe na Se we uduha kuba abana be, abasangira murage na Kristu, abagenerwa murage b’Imana Data. Yezu ati “Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo” (Yh 6,63).

Amagingo (programme) ya Yezu ni ayahe?

Kuri iki cyumweru cya III gisanzwe dutangiye kuzirikana Ivanjili ya Yezu Kristu nk’uko yanditswe na Luka. Izaduherekeza iyu mwaka wose. Umwanditsi wayo ahamya ko ubutumwa buyikubiyemo bugamije umukiro wa bose. Inkuru nziza, Luka atangaza si inkuru mbarirano. Ni inkuru nziza y’ibyabaye mu muryango wabo wa kiyahudi, bamwe ndetse bakabyibonera, bagatorerwa kubyamamaza. Luka yigereye ku isôoko, aranyurwa kandi aremera. Amaze guhura n’umukiro yiyemeje gufata “ikaramu yandikira umunyacyubahiro w’icyo gihe witwa Tewofili ngo atavaho acikanwa kuri iyo neza yagiriwe umuryango w’Imana.

Tewofili ni izina rivuga “inshuti y’Imana” cyangwa se “Ukunzwenimana”. Yezu ati “Sinkibita abagaragu abubwo mbise inshuti”. N’ubwo atari ko twese dukunda Imana ku rwego rumwe, nyamara Imana yo twese idukunda kimwe kandi urukundo ruhebuje. Ibi bivuze ko iyi Vanjili igenewe bose cyane cyane abakunda Imana n’abandi bose bayishakashakana umutima utaryarya.

Twakwibaza: Ishingiye kuki iyo Nkuru Nziza Luka adashobora kwihererana? Ishingiye kuri nde iyo Nkuru nziza Yohani intumwa ahamya ko yiyumviye, akayibona, akayitegereza, akayikorakozaho ibiganza bye (1 Yh 1,1-4)?

Mu mavanjili tubonamo ko Yezu Kristu, Umwana w’Imana ari WE Nkuru Nziza y’ikirenga Imana Data yabwiye kandi iha abantu b’ibihe byose na hose. Yezu ni we Imana Data yasize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu. Ni we Mwana w’ikinege w’Imana watumwe na Se ngo ageze Inkuru nziza y’umukiro ku bakene, atangarize ababoshywe n’icyaha n’urupfu ko babohowe, ko impumyi zihumutse, ko mu gukiza ubuhumyi anahise akingurira abakize icyerekezo cy’ubugingo bw’iteka, ko kandi ari we sangano y’impuhwe z’Imana akaba ihumure n’amirukiro ya nyuma y’abanyabyaha (reba Lk 4,18-19).

Igiha muntu umukiro uhoraho kandi wuzuye, ikimubohora, igituma avuga rumwe n’Imana na mugenzi we, igituma akurwa ku ngoyi y’icyaha n’urupfu, igituma abona urukundo n’impuhwe by’Imana, igituma abona ubutabera n’ubutungane, igituma aba umwana w’Imana…nicyubahwe. Ngicyo icyazanye Yezu ku isi.

Ijambo ry’Imana ni ubuzima kandi Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurijwe muri Yezu Kristu. Ni we Isezerano rya Kera rivuga kandi riganishaho, ni we uriha ireme n’icyerekezo. Ijambo ry’Imana ryigize umuntu, rirafatika, rituranye na muntu, rituye muri we kandi rigendana na we, ni Yezu Kristu. Yezu akimara gusoma Ibyanditswe bitagatifu yahamije ko ari we Jambo w’Imana ufatika, kandi ko ari we wuzuza iby’Imana yavuze: ati “Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi”.

 “Mu isengero bose bari bamuhanze amaso”

Icyo gukora kirigaragaza: duhange amaso Yezu we ufite ijambo ritanga ubugingo bw’iteka. Ijambo rye ridutunge, riduhe kumva umwanya buri wese afite muri Kiliziya. Twese turi magirirane. Niba koko ijambo ry’Imana ari ryo riturema, nitwemere tube ingingo nzima zigize Kiliziya imwe, umubiri Kristu abereye umutwe. Uwabatijwe ntakigire nk’urugingo rwapfuye rwahagutse ku mubiri. Impano n’ingabire zacu zigirire akamaro paruwasi zacu na diyosezi zacu. Ni byo twumvise mu isomo rya 2 ryo muri 1 Kor 12,12-30.

Ni icyaha kwiyima Kiliziya umuryango wawe mu byo utunze ukesha Imana. Ni icyaha kandi kwigira ntibindeba kandi nawe uri urugingo mu mubiri wa Kristu. Ni icyaha kuba nashaka kuburizamo izindi ngingo, nk’aho ari njye kamara muri Kiliziya. Buri wese mu ngabire ze, mu muhamagaro we no mu bushobozi bwe naharanire gutungwa na Kristu kugira ngo abashe kungura no gukuza umubiri wa Kristu ari we Kiliziya.

Dusabire cyane abiyomoye kuri Kiliziya maze bagarukire Imana bongere bahabwe ubuzima bwayo. Urugingo rwavuye ku mubiri rwabaho gute? Rwakurahe ubuzima? Dusabire abemera Kristu bunge ubumwe bagiriye ko bose bahamagariwe kumwemera, kumukurikira no kumwamamaza. Nyagasani Yezu Kristu, uduhe twese kuryoherwa n’ijambo ryawe, riyobore intambwe zacu maze ineza yawe iduhoreho nk’uko amizero yacu agushingiyeho. Icyumweru cyiza.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho