Duharanire ingoma y’ijuru

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo, 02 Werurwe 2016

Amasomo: Ivug 4,1.5-9; Zab 147(146-147),12-13,15-16,19-20; Mt 5,17-19

Tugomba guharanira kuba abantu bakomeye mu ngoma y’ijuru

Inkuru nziza ya none iragaruka ku mategeko y’Imana nk’inzira n’uburyo twakwifashisha ngo tuzabe abantu bakomeye mu ngoma y’ijuru. Uko guharanira kuba umuntu ukomeye mu ngoma y’ijuru uko tubwirwa na Yezu, bitandukanye kure na ya nyota y’icyubahiro n’ikuzo bijyanye n’ubwirasi  bwa muntu  bikunze kuranga abari mu nzira yo korama. Yezu umwigisha mwiza  aratubwira ikuzo nyaryo dukwiye guharanira akanatwereka uku twarigeraho.

  1. Yezu ntiyaje kuvanaho amategeko yaje kuyanonosora

Abana mu mikurire yabo hari aho bagera (muri adolescence) bakagaragara nk’abafite icyo bapfa n’amategeko, amabwiriza n’inama bahabwa n’abakuru  n’abayobozi babo ku buryo mu kuyarengaho bagaragara nk’ababohotse. Ndetse ni naho tujya twumva bamwe bavuga bikinira nyamara imvugo yabo igaragaza uko babayeho bagira bati: ‘‘Amategeko abereyeho kwicwa’’. Mu mubano wacu n’Imana dushobora kwitwara nk’abo bana tukagwa mu gishuko gisa n’icyo  maze tugafata amategeko intambike,tugasuzugura Nyagasani wayaduhaye ngo adufashe kubaho.

Yezu Kristu utwifuriza ubuzima aradusaba kudakerensa na gato amategeko y’Imana ndeste uko ay’abantu ahindagurika igihe n’imburagihe Yezu we arashimangirako amategeko y’Imana atari uko ateye. Ntidukwiye kumva amategeko y’Imana nk’abereyeho kutugonda ijosi no kudupyinagaza ahubwo nk’inzira y’umukiro kubayakurikiza. Ayo mategeko Yezu yaje kuyanonosora, koko rero ni we rugero rwacu mu kugenza uko Imana ishaka kandi uko abitubwira kubaha ayo mategeko bitanga ihirwe risumbye byose ryo kuguma mu rukundo rw’Imana: ‘‘ Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye,nkuko nanjye nubaha amategeko ya Data maze nkaguma mu rukundo rwe’’(Yh 15,10).

Duce bugufi muri icyi gisibo tubwire Yezu ko turi abaswa mu byo kubaha amategeko, tumusabe atwigishe. Tumubwireko tutazi gukunda by’ukuri,ko impuhwe n’imbabazi ahora adushishikariza kugira byatunaniye,tumwereke kandi n’intege nke zituranga zinatuma amategeko y’Imana rimwe na rimwe ataza mu biduhihibikanya ngo aha uwayarenzeho nta gihano abona ako kanya ngo bibe byakanga abanyabyaha.

  1. Amakuba ategereje abarenga ku mategeko bakanabitoza abandi

Nkuko umuntu muzima ufite icyerekezo cyiza cy’ubuzima agomba guharanira ibyisumbuye ni nako aterwa impungenge n’icyaricyo cyose cyamusuzuguza mu maso y’abandi. Ku bakristu ni ngombwa kuzirikana cyane ku ijambo rya Yezu ritwibutsa ko tutagomba guteshuka ku mategeko y’Imana no gutoza abandi kugenza gutyo kuko byazadusuzuguza ha handi twari kuzaronkera ikuzo rihoraho iteka. Yezu aduhaye umukoro ukomeye wo kureba niba ntaho twaba twariraye mu mategeko y’Imana,tukayajya kure kandi n’abo twari duhamagariwe kubera urumuri mu nzira y’umukiro tukabayobora mu nzira yo korama bityo tukongera umubare w’abacumura ndetse tugahamya ubwacu urubanza tuzacibwa. Turiyimbire niba aho kuba beza no gufasha abandi kuba beza tubifashijwemo n’amategeko y’Imana twarakoze ibinyuranyije nabyo. Twaba tugowe niba tugenda twandura indwara y’isi ya none yo kutumva uburemere n’ububi bw’icyaha ndetse tukitwaza imyumvire y’abiyita abahanga muri ibi bihe bashyira ku ruhande itegeko ry’Imana rigasimburwa n’iry’abantu ntacyo bikanga.

  1. Uzajya ayakurikiza akayatoza abandi azaba umuntu ukomeye mu ngoma y’ijuru

Mu rugamba rwa buri munsi abakristu barwana bifuza kuva mu cyaha bashakashaka ubutungane, bagira amahirwe akomeye yo kwibutswa ibibafitiye akamaro bagomba no guharanira. Duharanire kuzaba abantu bakomeye mu ngoma y’ijuru kandi twemere kunyura mu nzira yazahatugeza. Mu gihe cy’igisibo ni ngombwa ko umukristu asohoka mu byari bimurangaje akongera kuzirikana: Ese aya mategeko nzi neza nyabamo nte kandi  nyatoza abandi gute? Mu byukuri kuyakurikiza no kuyatoza abandi ni ukwijira mu mugambi w’Imana yifuza umukiro wanjye n’uwa bagenzi banjye  kandi mbigizemo uruhare.

Muri icyi gisibo ni ngombwa kwiyibutsako nubwo amategeko y’Imana yaba asaba ukwitsinda  gukomeye n’icyemezo ndakuka twebwe abo yahawe, agaragaza mbere nambere urukundo n’impuhwe Nyagasani yadukunze maze akaduha ayo mabwiriza ngo tumenye icyo ashaka n’icyo yanga bityo duhitemo icyatugirira akamaro. Amategeko y’Imana ntatugira na gato abacakara ahubwo bitewe na Nyagasani we Soko yayo, aduha ubwigenge busesuye bw’abana b’Imana.

Uyu munsi dufate umwanya wo kuzirikana uko tubaho mu mategeko icumi y’Imana. Bidufashe kwishimira ko hari aho twubashye Imana  no kwigaya cyane ko hari aho twayisuzuguye ndetse tukanayisusuguza.

Igisibo cyiza kuri mwese,Ubutungane buduharanye twubaha amategeko ya Nyagasani.

Padiri Fraterne NAHIMANA.

Paruwasi Kibuye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho