Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya 9 gisanzwe giharwe
Tariki ya 5 Kamena 2017
Bavandimwe,
Inema n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe!
- Uyu munsi dusubukuye igihe gisanzwe cy’Umwaka wa Liturujiya
Tumaze iminsi turangamira kandi tuzirikana iyobera rya Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu, Umukiza wacu. Koko rero, Nyagasani Yezu yarababaye, apfira ku musaraba, arahambwa, ariko ku munsi wa gatatu arazuka. Nyuma y’izuka, yiyeretse abigishwa be, arongera arabahugura mbere yo kubohereza mu butumwa, amaze kubaha Roho Mutagatifu.
Natwe tumaze igihe twumva Yezu Kristu wapfuye akazuka aduhugura, atujijura. Ejo twijihije Umunsi mukuru wa Pentekosti. Nk’uko twabizirikanye mu nyigisho twahawe, Pentekosti y’intumwa ni yo Pentekosti yacu.
Uko intumwa za mbere zuzujwe Roho Mutagatifu, zigashira amanga, maze zigasohoka zikamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro, zikabera Kristu abahamya, ni na ko natwe, muri iki gihe gisanzwe cy’Umwaka, dusabwe kubera Kristu abahamya, mu buzima bwacu bwa buri munsi; mu rugo iwacu, mu miryango yacu, mu bo tubana, twigana, dukorana. Nk’intumwa za Nyagasani, natwe nidusohoke, maze mu rumuri no mu mbaraga za Roho Mutagatifu, twamamaze hose Inkuru Nziza itwinjiza mu ibanga ry’Umukiro. Tumenyeshe isi n’abayituye ko Imana idukunda byahebuje, ko Yezu Kristu yadupfiriye ku musaraba, kandi ko duhamagariwe kuzabana na We ubuziraherezo, mu ijuru ijabiro.
- Twiyibutse icyo buri muntu ndetse na buri kintu bishushanya mu Ivanjili y’uyu munsi
Abahinduye Bibiliya ntagatifu mu Kinyarwanda, baduhaye inzira yo gusobanukirwa neza uyu mugani w’abanyamizabibu b’abahotozi, badufasha kumva icyo buri muntu ndetse na buri kintu bishushanya. Nyir’umurima w’imizabibu ashushanya Imana ubwayo; imizabibu igashushanya Israheli, umuryango watowe (reba Iz 5, 1-7); abagaragu bo bashushanya abahanuzi; umwana wa nyir’imizabibu ni Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu, ubwe uzi neza ko bazamwica vuba; abahinzi b’abahotozi ni abayobozi b’abahemu b’Abayahudi; na ho abandi bahinzi nyir’umurima azatira imizabibu ye, bashushanya abanyamahanga bazakira Inkuru Nziza (reba igisobanuro cyo kuri Mt 21, 23).
Hari ingingo nyinshi twazirikana muri iyi Vanjili. Dushobora kuzirikana ukuntu nyir’imizabibu ushushanya nyine Imana yagiriye icyizere abo yari yarashinze imizabibu ye ndetse n’ukuntu azi kwihangana. Ntiyatinye kohereza umwana we yakundaga, yibwira ati: “Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara” (Mk 12, 6). Twatekereza kandi no ku buhemu n’ubugome birenze urugero by’aba bahinzi batigeze bita kuri icyo cyizere nyir’umurima yari yarabagiriye. Dushobora ndetse kuzirikana n’amaherezo yabo.
- Dufite aho duhuriye n’aba banyamizabibu b’abahotozi
Bavandimwe,
Iyo twumvise umugani nk’uyu, hari igishuko gikunze kutuzamuka mu mutima: gucira urubanza abantu “babi” nk’aba banyamizabibu b’abagome, b’abahemu, b’abahotozi, b’abicanyi. Matayo, Umwanditsi w’Ivanjili, iyo atugezaho uyu mugani, we atubwira ko Yezu yabajije abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango yawuciraga uko nyir’imizabibu azagenzereza abo bahinzi igihe azahindukirira (Mt 21, 40). Baramusubije bati: “Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze” (Mt 21, 41). Bihutiye kubacira urubanza, kandi ari bo Yezu yavugaga ashaka kubagarura mu nzira nziza. Ndetse twumvise ko bahise bigaragaza nyine uko bari. Ngo bashatse gufata Yezu, ariko batinya rubanda (Mk 12, 12 ; Mt 21, 46).
Mbese aho twebwe twirebye neza, ntitwatahura ko hari aho duhuriye n’aba bahinzi b’abatindi? Natwe Imana hari ibyo yadutije ngo tubibyaze umusaruro, ariko byahe byo kajya!
Mbese ubu Nyagasani aje kumbaza umusaruro w’ubuzima yantije, namuha iki? Ese aje kano kanya ngo mwereke icyo nakuye mu mpano n’ubushobozi yampaye, namumurikira iki? Ambajije se uko nakoresheje ubwenge n’ubwigenge yampunze namusubiza iki? Umutungo mfite nywitaho nte? Isi ntuye n’ibiriho byose mbibungabunga gute?
Nk’aba bahinzi b’abatindi, natwe hari ubwo duhigika Imana, tukayaka ibyayo tukabyita ibyacu; tukabikoresha icyo dushatse aho kubikoresha uko Imana ishaka. Hari ubwo tumarwa n’amaco y’inda, irari ry’ibintu n’ishyari kugeza n’aho twivugana abavandimwe bacu ngo twigarurire ibyabo. Abantu bicwa buri munsi kuri iyi si ya Rurema bazira ibintu, imitungo n’ifaranga bangana iki?
Bavandimwe,
Ntitwigire ba miseke igoroye kandi turi ba nenge zitirora, nk’abakuru b’umuryango Yezu yaciraga umugani. Tumenye kandi ko igihe kimwe tuzahura na Nyagasani maze akazadusaba kumumurikira ibyo yadutije n’ibyo yadushinze. Twemere tuzarimburwe peee? Oya, ntibikabe! Mutagatifu Bonifase twizihiza uyu munsi adusabire.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Seminari Nkuru ya Nyakibanda