Inyigisho y’icyumweru cya 18 gisanzwe, C
Kuwa 4 Kanama 2019
Amasomo tuzirikana:
1) Mubw 1, 2; 2,21-23; Zab 90( 89); 3-4, 5-6, 12-13,14.17
2) Kol 3,1-5.9-11
3) Lk 12, 13-21
Twirinde kwizirika ku bintu, ahubwo duharanire kwizirika ku Mana
Mu ivanjili, Kiliziya Umubyeyi wacu, yaduteguriye kuri iki cyumweru, twumvise aya magambo : “ nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati “ Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage. Ariko we aramusubiza ati “ wa muntu we, ni nde wagize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu”. Yungamo ati “ Muramenye mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko nubwo umuntu yatunga ibintu byinshi bite ntabwo ari byo byamubeshaho” ( Lk 12, 13-15)
Bavandimwe, dushobora gutekereza ko Yezu Kristu yirengangije gukemura ikibazo cy’uyu muntu wamusabaga ubufasha bwo kumugabanya umurage n’Umuvandimwe we. Mu gihe Yezu yagezwagaho ikibazo, ndetse no mu gihe cyacu, hari amategeko yagengaga ibijyanye n’izungura, kandi hakaba n’abagomba kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko. Mu mategeko ya Kiyahudi rero Yezu Kristu si we warushinzwe kugabanya abana umurage. Uyu muntu yibeshye ku butumwa bwa Yezu Kristu. Ubutumwa bwa Yezu Kristu ni ugukiza roho z’abantu. Cyakora Yezu Kristu ureba ku mu mitima y’abantu, yabonye ko uriya muntu ararikiye ubukungu, ahitamo kumwigisha icyangombwa abicishije muri uyu mugani:
“habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati “ ndagira nte, ko ari ntaho mfite mpunika imyaka yanjye? Nuko aribwira ati ‘Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta, mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu banjye byose. Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamara igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe,ndabagire’. Ariko Imana iramubwira iti “ Wa kiburabwenge we, muri ijoro uri bunyangwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande? Nguko uko bimerera umuntu wikuguhaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana ( Lk 12, 16-21).
Muri uyu mugani, uyu muntu w’umukungu arazira iki? Ko imyaka ari we wayihingiye, arazira iki? Ko ibigega ari ibye arazira iki? Kuruhuka se? kurya se? Kunywa se? Kudabagira se? Niwe wahinze none arejeje, aho gushimwa yiswe umukungu Kiburabwenge.
Uyu mukungu arazira ubwikunde ( l’égoisme). Ubwikunde bukurura Ubugugu. Uyu mukungu arazira kudatekereza bagenzi be. Uyu mukungu ntiyigeze atekereza Imana. Nta mwanya w’Imana mu buzima bwe. Ijambo ry’Imana riduhamagarira gufasha abakene. Twibuke Umugani w’umukungu na Lazaro ( Lk 16, 19-31). Umukungu hano ku isi yaradabagiye, naho Lazaro we arasonza. Nyuma y’ubuzima bwa hano ku isi, ibintu byarahindutse, uwari umukungu yahindutse umutindi mubi mu muriro w’iteka; Lazaro wari umukene hano ku isi yabaye umukungu mu Ijuru, yishimana n’Imana. Mu Ivanjili yanditswe na Mt 25, 31-46, Yezu Kristu wiyerekana mu ishusho y’umukene aragira ati “ nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be ; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; ….
Bavandimwe, umaze gusoma amasomo Matagatifu y’uyu munsi ushobora gutekereza ko kuba umukungu ari bibi, ko gukora ari bibi. Siko bimeze. Gukora ni byiza kuko n’Ijambo ry’Imana rirabidushishikariza. Ijambo ry’Imana ntirishyingikira ubunebwe. Dufate ingero:
Umwanditsi w’Igitabo cya Mwenesiraki aragira ati « Umunebwe asa n’ibuye bikuruseho, bose bamuha induru yo kumunnyega. Umunebwe asa n’ikirundo cy’imyanda, umuteruye wese akunguta intoki » ( Sir 22, 1-2). Pawulo Mutagatifu we atubwira ko udashaka gukora agomba kureka no kurya: « Niba hari udashaka gukora ajye areka no kurya » ( 2 Tes 3, 10)
Bavandimwe, gukira, kwihaza, kwiteganyiriza ni Ijambo rigezweho muri iki gihe. Kugira amafaranga, gutunga ibintu byiza kandi byinshi, kwizigamira ubukunga muri za banki cyangwa ku bundi buryo bigezweho. Muri rusange iterambere rigezweho. Abantu bararikangurirwa, kandi ubona abantu benshi babyumva vuba cyane. Umwanditsi w’Igitabo cy’Umubwiriza yatubwiye ko Iterambere ritarimo Imana ari ubusa. Yabigize muri aya magambo: « Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa » ( Mubw 1, 2). Ni byo koko ibintu ubigereranyije n’Imana ni Ubusa. Umunyarwanda ni we wise umwana we « Ntakirutimana ». Ubukungu bwose bwose ubuteranyije ntibwaruta Imana. Pawulo Mutagatifu we yabonye ibintu byose iyo bibuzemo Yezu Kristu ari igihombo, mu yandi magambo ibibuzemo Imana yasanze ari ubusa « Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu » (Fil 3, 7). Ubukire cyangwa ubukungu bw’isi, abantu bamwe bibwira ko bubongerera agaciro. Abantu bamwe bafa ibintu, ubukungu, ubukire,ifaranga nk’inyogeragaciro k’Umuntu, bityo ababifite bakibwira ko baruta abandi bantu, ndetse akaba yabibakandagiza. Ibintu ntibigafatwe nk’Inyogeragaciro k’Umuntu, bityo utunze byinshi ntazibwire ko aruta abandi, ngo abasuzugure. Umuntu ntakeneye Inyogeragaciro.
Twirinde kuba nk’Umukungu Kiburabwenge. Uyu mukungu yiziritse ku bintu,yibagirwa kwizirika ku Mana. Yiringiye ibintu ntiyiringira Imana yamuremye kandi ibeshaho. Muvandimwe, Ni uwuhe mwanya w’Imana mu ngengabihe y’ubuzima bwawe bwa buri munsi ? Mutagatifu Yohani Mariya Vianney duhimbaza uyu munsi, mu ngengabihe y’ubuzima bwe bwa buri munsi, igihe kinini yagihariraga Imana. Birakwiye ko dukora imirimo yacu, ariko tukibuka ko Imana ariyo mugenga w’ubuzima bwacu. Ubuzima bwacu ntibugengwa n’Imyaka twejeje, ntibugengwa n’inyungu twakuye mu bucuruzi, ntibugengwa n’Umushahara duhembwa ; Ubuzima bwacu bugengwa na Yezu Kristu. Uriya mukungu wakoraga imirimo y’ubuhinzi, yumvaga agiye kubeshwaho n’ibyo yejeje, ariko byahindutse zero. Uriya mukungu ntiyamenye umugenga w’ubuzima bwe. Igihe yibwira ko agiye kuruhuka yumvise Ijambo rigira riti : Wa kiburabwenge we, muri ijoro uri bunyangwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande? (Lk 12 , 20). Tujye duhora twiteguye igihe cyose
Tumenye gukoresha neza ibyo Imana yaduhaye . Hari byinshi Imana yaduhaye. Imana yaduhaye ubuzima, Ubwenge, impano, imitungo itandukanye. Nitubikoreshe neza turangamiye ijuru. Nibyo Pawulo Mutagatifu yatwibukije mu ibaruwa yandikiye abanyakolosi « Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi ( Kol 3,2). Imana ntizatubaza umubare w’amafaranga twatunze, ahubwo izatubaza icyo twayakoresheje. Imana ntizatubaza umubare w’imyenda twambaye n’agaciro kayo, ahubwo izatubaza abo twambitse. Imana ntizatubaza ingano y’Imyaka twahunitse, ahubwo izatubaza abo twagaburiye,….
Amasomo matagatifu y’iki cyumweru agamije kudutoza kumenya gukoresha neza ibyo Imana yaduhaye. Umukungu Kiburabwenge arazira iki ? yiyitayeho, arireba wenyine, nta tekekereza ku iherezo rye, nta tekereza kuri bagenzi be. Muri make arireba. Nta mwanya wa mugenzi we mu buzima bwe, nta mwanya w’Imana mu buzima bwe.Umukristu ntakwiriye kwibagirwa ko amafaranga ari ibikoresho bigomba kudufasha kwitagatifuza mu mubano wacu n’abandi ndetse no mu mubano wacu n’Imana.
Muri iyi si, bamwe ntibakigoheka bashaka amafaranga, bashaka ibintu bakeka ko umunsi babibonye bazatuza. Ni ukwibeshya cyane, kuko ibintu ntawe ubiheza. Amahirwe ya muntu si ibintu. Amahirwe ya muntu ni Imana. Amaherezo meza ya muntu si ibintu, ahubwo Amaherezo meza ya muntu ni Imana. Ibintu ntibigomba gutuma twibagirwa Imana, ahubwo ibintu byagombye kutwegereza Imana. Ibintu ntibigomba kutwereka ko twihagije, ko ntawe dukeneye, ahubwo ibintu byagombye kutwereka ko dukeneye Imana. Imana ntizatubaza ingano y’ubukungu twagize kuri iyi si ? Ahubwo izatubaza icyo ubwo bukungu twabukoresheje , bwaba bucye cyangwa se bwinshi, dore ko buri wese afite icyo yahawe kandi igihe kizagera abazwe icyo yagikoresheje. Koko rero muri iyi si, hari abantu bakoresheje neza ibyo Imana yabahaye, kandi na n’ubu hari abakoresha neza ibyo Imana yabahaye. Hari abafasha abakene kubera kubera guharanira Ingoma y’Imana, hari abakoresha ubukungu Imana yabahaye mu mirimo y’Iyogezabutumwa, hari abatanga Umusanzu wabo mu kubaka za Kiliziya no mu guharanira ko Ingoma y’Imana yogera hose. Imana ibahe umugisha.
Bavandimwe, « Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi » ( Kol 3,2). Ibintu nibishakwe mu mucyo kandi bikoreshwe mu mucyo, bidufashe kwitagatifuza no kuzasanga Imana.
Roho Mutagatifu natumurikire, tumenye gukora ibyo Imana idushakaho.
Umubyeyi Bikiramariya adusabire !
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Birambo