Inyigisho yo ku wa Kane w’icya 1 cya Adiventi, B
Ku ya 04 Ukwakira 2014
Bavandimwe, Adiventi nziza,
1. Ivanjiri y’uyu munsi itangira itubwira ko atari umuntu uvuga ngo « Nyagasani Nyagasani » uzinjira mu ngoma y’ijuru, ko ahubwo ari ukora ibyo Imana Data uri mu ijuru ashaka. Iyi vanjiri iduha inyigisho ku rubanza rw’umunsi w’imperuka, ikanatwibutsa ko Adiventi ari igihe cyo gutegereza Yezu waje kw’isi, ukomeje kuhaza kandi uzahagaruka ku munsi w’imperuka. Ku murongo wa 23, ivanjili itwereka ko ibyo twakoze muri iyi si bishobora kuba imfabusa, bikatunyura mu myanya y’intoki Yezu aramutse atubwiye amagambo akakaye dusanga mu ivanjiri : « Sinigeze mbamenya ; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe ! ». Kristu rwose uzi ko aya magambo nyatinya, ndagusabye sinzakorwe n’ikimwaro ! Unyereke icyo ngomba gukora kandi umpe n’imbaraga zo kubikora kugirango ntazumva amagambo nk’aya !
2. Igitabo cy’Ivugururamategeko cyadufasha kumva neza inyigisho Yezu yatangiye ku musozi acira abamwumvaga umugani w’amazu abiri. Mu by’ukuri, muri iyi nyigisho Yezu arasaba abayoboke be ko bakubakira ubuzima bwabo ku gushaka kw’Imana aho ku kubwubakira ku gushaka kw’abantu. Yezu arashaka ko bamwigana maze imvugo yabo akaba ariyo ngiro. Mu gitabo cy’Ivugururamategeko Uhoraho Imana yatanze umurongo w’imyitwarire aho agira ati « Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja : nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugirango wowe n’abazagukomokaho mubeho, mukunde Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho » (Ivug 30, 19-20). Aho ibyo dukora ntibigaragaza ko twikundira guhitamo urupfu n’umuvumo ?
3. Iki gihe cya Adiventi twatangiye ni igihe cyo kugaruka ku buzima bwacu tukibuka ko turi Benimana. Nitwibuke ko icyo Imana itwifuriza ari ubugingo n’ubuzima. Nyamara nta gahato idushyiraho. Ushaka kwinjira mu ngoma y’ijuru ntabwo Imana imuboha. Ubwami bw’ijuru ntabwo ari cyami ya humiriza nkuyobore nk’iya hano kw’isi. Yezu nta gahato adushyiraho iyo atwigisha. Nta bucakara adushoramo. Ntatuyobora kiboko. Ashaka ko twihitiramo icyiza tukabaho neza n’abacu. Niyo mpamvu atwibutsa ko muri ubu buzima turi abagenzi ; ko imwe mu nzira ari igihogere ikaba igana mu cyorezo naho indi ikaba impatanwa ikajyana mu bugingo. Iyi y’impatanwa niyo yifuza ko abe banyuramo.
4. Mu ivanjiri, Yezu arashaka ko twubaka inzu yacu ku rutare. Kubaka inzu yacu ku rutare bisobanuye kubaka ubuzima bwacu tukabutereka kuri fondasiyo ikomeye. Ejo bundi kw’itariki ya 28 y’ukwezi k’ugushyingo twibutse ku nshuro ya 33 ko Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya yasuye Urwanda n’isi. Mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’isi yose yadusabaga kwicuza, tugahinduka, tugasenga, tukakira imibabaro kugirango abandi babone agakiza, tukarangwa n’ukwemera. Ngiyi imwe mu migenzo iha fondasiyo y’ubuzima bwacu gukomera. Nyamara amateka yaje kutwereka ko abenshi muri twe ubuzima bwacu bwari bwubakiye ku musenyi. Koko rero mu Rwanda imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha maze umuryango nyarwanda usa n’uhindutse ubushingwe. Kwinangira byaduteje intambara, inzangano za hato na hato zatumye tumarana. Kwiba, kubeshya no kubeshyerana,kwikuza, kwirarira, amaraha y’iby’isi n’ibindi byinshi byatumye umuryango nyarwanda uba nk’iciro ry’umugani mu ruhando rw’amahanga. Ibi byose byituye ku ngo nyinshi maze zirasenyuka, abihayimana batanga ingero mbi, urubyiruko rwohoka mu ngeso mbi. Nyamara twashoboraga kwitwara neza mu maage yagwiriye igihugu cyacu iyo twita ku nyigisho z’umuririmbyi wa Zaburi aho agira ati « Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa » (Z. 127, 1).
5. Bavandimwe, muri iki gihe cya Adiventi, mbifurije kuba abantu b’abanyabwenge bubakira ubuzima bwanyu ku rutare rw’ukwemera n’urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi banyu.
Nitwifatanye na Bikira Mariya na Yozefu mu kwitegura umukiza !
Padiri Bernardin Twagiramungu.