Duhore turi maso

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 29 gisanzwe, ku wa 19 Ukwakira 2016

Isomo rya mbere : Abanyefezi 3,2-12 ; Zaburi 12 ; Ivanjili : Lc 12, 39-48

Muri iyi si, abigishwa ba Kristu twakiriye umukiro, twabikijwe ubukungu, twahawe ubutumwa. Twaragijwe ubukungu bw’agaciro kandi kugirango butugirire akamaro n’uwabuturagije ahimbarwe tugomba kubusigasira tubusangiza bose, ari nako uko bwije n’uko bukeye twihatira kubumenya kurushaho, kuko nta wakwihara imbere y’abandi ngo avuge ko yabukenetse, ko abufite, ko abuzi nk’uko yiyizi.

Ubwo bukungu Pawulo Mutagatifu abwita « Ibanga rya Kristu ». Kristu wamwiyeretse, akamumenya byimbitse, Pawulo ntiyatuza atamumenyesheje abandi, cyane ko we, kubera ingabire y’Imana, yahawe ubutumwa bwihariye bwo kumwamamaza mu mahanga ataramenye Isezeraro Imana yagiranye n’abakurambere.

Kudatuza ni byo ivanjili itwigisha. Si ukudatuza bikura umutima, ahubwo ni uguhihibikana ngo « ingoma ye yogere hose », akaba ari byo ahubwo bidushimisha mu buzima bwacu. Ni byo byishimo by’Inkuru nziza Papa Fransisko adushishikariza.

Icya mbere dusabwa ni ukumenya ko abigishwa ari twebwe. Kenshi iyo dusoma ivanjili iratangira ngo « muri icyo gihe Yezu abwira abigishwa be ». Iyo ntahise niyumva muri abo bigishwa babwirwa rya banga rya Kristu sinshobora kuryumva. Kuko ibanga rya Kristu atari ubumenyi busaba kuminuza, ahubwo ari ubuzima Kristu adusaba kwakira. Uwabwakiriye, ni ukuvuga ubaho uko Imana ibishaka, ni we munyabwenge. Umunyabwenge si uwize ngo aminuze. Abigishwa si intumwa gusa. Zo ni cumi n’ebyiri. Abigishwa ni ababatijwe twese, turi ibihumbi n’ibihumbi.

Ubukungu twaragijwe twe abigishwa twese tugomba kubusangiza abandi. Ariko, nk’uko maze kubivuga, ubwo bukungu bwigaragaza mu buzima, mu buryo bwo kubaho ubana n’Imana. Niba ubukungu rero bwigaraza mu mibereho ya buri munsi, kubusangiza abandi kwa mbere, mbere yo kuba mu magambo avuganye ubuhanga, twabishakira mu buhamya bw’ubuzima bwa buri munsi. Utubonye, uwo tubanye, atubonamo « Undi, Umuntu w’Imana», mbere y’uko dutangaza Izina rya Yezu.

Ivanjili y’uyu munsi irashimangira iyo nshingano. Turi abigishwa, ariko Umwigisha Yezu Kristu, kimwe na Se, Imana Data Umuremyi, aduha gukora byose mu bwigenge. Ubwo bwigenge rero butuma hari aho tugera ntitwibuke ko ubukungu dufite, ubukungu bwo gukurikira Umwigisha w’igitangaza udukunda kugera ubwo adupfira ; ubukungu bwo kuba turemye mu ishusho y’Imana no kugira ubutware ku byaremwe byose ; ubukungu bwo kuragizwa abavandimwe ku buryo bashobora kumererwa neza cyangwa nabi kubera uko tubabaniye, ku buryo yemwe bashobora no kubona ubuzima cyangwa bakabubura tubigizemo uruhare…; hari igihe kigera tukibagirwa ko ubwo bukungu bwose ari indagizo bigatuma tuba ibyigenge. Iyo twemeye kuba abigishwa, gusigasira ubuzima bwacu, ubw’abavandimwe, ubw’isi dutuye bihita biba inshingano, ku buryo kuba maso bitavuze kurangamira ijuru gusa ; ndetse ahubwo kurangamira ijuru ntibishoboka tutitaye ku mukiro wa bose n’uw’isi yose. Kuba maso ni ugupfukama, ariko byonyine ntibihagije, hari ubwo no guhaguruka ugasanga abavandimwe biba byihutirwa kurushaho, kuko nabo bakeneye rya banga twabikijwe kandi bakaba n’ubushyinguro bwaryo. Ubukungu dufite, kubusangiza abandi ntibituma butuba, ahubwo bituma bwiyongera.

Ngaho rero ubwo mu kumenya no gukurikira Kristu twahawe byinshi, nitubisangize abandi, bizatuma tumumenya tunamukunda kurushaho, bizatuma twishima kandi dutere ibyishimo aho tunyuze hose. Byose tubikore mu rukundo n’ubwigenge by’abana b’Imana.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA, i Roma

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho