Inyigisho: Duhore twiteguye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe,  giharwe, C, 2013

Ku ya 20 Ukwakira 2013Mwayiteguriwe na Padiri Charles HAKOLIMANA

Amasomo: Iyim 17,8-13, Zab 120,1-2,3-4,5-6,7-8,  2 Tim 3,14-4,2, ivanjiri : Lk 18,1-8

Ukwemera Yezu atubwiye yifuza kudusangana ni ukuhe? Ni Inkuru Nziza uko yayitumenyesheje uku tuyisnga mu Byanditswe Bitagatifu. Tuyisanga mu magambo make mu mahame y’Indangakwemera (Credo) yacu, hanyuma ibyo twemera tukabyubakiraho imibereho yacu. Ukwemera kukaba rero iyo myumvire igenga uko tubayeho: ubona ibyo dukora, uwumva ibyo tuvuga, ubona uko tubanye n’abandi akamenya ukwemera kwacu ahereye ku mbuto abona.( Lk 6,44-45; Yh 13,35)

Hari Inkuru Nziza igomba gucengera imibereho yacu bityo tukagenza nk’abemera Kristu nk’Abakristu . Aha habura byinshi kuko simpamya ko Yezu aje none yatumenya buri wese mu byo arimo. Ni ukuvuga ko kwa kwemera gushobora kutaboneka .

Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?

Iki kibazo buri wese akibaze ku giti cye twoye guhera mu cyera gati. “Ariko se ubu umwana w’umuntu aje yansangana ukwemera? Yasanga nkwiye kwitwa uwe n’ibyanjye byose n’ibikorwa byanjye?”. Cyane ko tutazi umunsi n’isaha azaziraho.

Nta handi twakura imbaraga zo gukomeza uko kwemera hatari mu isengesho ritaretsa. Kandi koko iyo dusabye Imana imbaraga zo gukunda no gukora ibitunganye iraziduha. Iyo tuyisabye imbaraga zo kubaho nk’abamenye Inkuru Nziza iraziduha. Tugasenga ubutarambirwa cyane ko izo mbaraga tuzikeneye mu buzima bwa buri munsi.

Musa yatubera urugero rw’iryo sengesho ritarambirwa. Hari ubwo twagira intege nke mu isengesho, tukarambirwa tukumva dushaka kwiryamira cyangwa kwigira mu bindi. Kiliziya tukabona iri kure kugerayo byatuvuna. Musa ku musozi aratwereka uko tugomba gutsinda ubunebwe n’izindi ngorane kugira ngo dusenge ubutaretsa.

Umuryango wa wa Israheli ubwo werekezaga mu gihugu cy’isezerano ntabwo byabaye kwigirayo wahuye n’ingorane habamo ndetse n’intambara. Kurangamira Uwiteka byatumaga batsinda. Ibi biratwibutsako mu buzima bwacu dushobora guhura n’ingorane nyinshi, ko nta bundi buryo bwo kuva muri izo ngorane atari ukurangamira Uwiteka. Nitwubakira ku bushobozi bwacu tuzatsindwa.

Turi abogezabutumwa

Turazirikana ku iyogezabutumwa . Twifashishije Ibyanditswe Bitagatifu tuvanamo ubuhanga bw’ukuri tubwire abandi Yezu Kristu twamenye .

Twihugure mu Byanditswe Bitagatifu, tubisome bidufashe mu butumwa bwacu uko Pawulo yabidusubiriyemo “ bifite akamaro mu byerekeye kwigisha, no kuvuguruza ubuyobobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane” .

Inkuru Nziza twahawe tugomba no kuyishyikiriza abandi. Hari benshi bataramenya Inkuru Nziza cyangwa bataye ukwemera tubamarira iki? Aho nta ruhare dufite mu kuba hari abavandimwe batari bake bataye ukwemera? Umunyarwanda ati “inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo”. Numva twagombye kwibaza tuti “ Kuki bataye ukwemera?”. Hari benshi bava muri Kiliziya bakagenda twibaze tuti “ Kuki bagenda?” , “ Ese ko abantu bakomeza guta ukwemera igihe Umwana w’umuntu azazira azasanga hari ukwemera ku isi? . Reka ibyo ku isi tubyihorere twibaze tuti “ Ese igihe Umwana w’umuntu azazira azasanga hari ukwemera iwacu?”. Biroroshye kwitegereza abo mwari musangiye ukwemera mu minsi yashize abo mwajyana gusenga bityo mugaterana inkunga mu mibereho yanyu abari mu muryango remezo wanyu abari mu itsinda ryanyu ubu bakaba batakiza bagiye he? Wikwibeshya kubera Kiliziya yuzuye hashobora kuba hinjira ijana hagasoka magana abiri. Iyogeza butumwa bivuze ko tugomba gukora uko dushoboye ndo ” abemera” Kristu biyongere. N’ubwo nta wushobora kubara umuryango w’Imana hari ubwo twifashisha imibare ngo dusobanukirwe. Muri za 1992 hari abemezaga ko abakristu gatolika basagaga 70 ku ijana by’abanyarwanda basagaga miliyoni esheshatu. Ubu (2013) batubwirako abanyarwanda basaga miliyoni cumi n’imwe n’igice, n’abakristu gatolika bagera kuri mirongo ine na barindwi ku ijana. None se ubwo abakeneye kumenya Inkuru Nziza ntibarushaho kwiyongera?

Duhore twiteguye

“Igihe Umwana w’umuntu azazira…..”Ku bijyanye n’igihe abenshi bemeza ko Yezu yavugaga ibyo guhindukira kwe ku munsi w’imperuka. Aha tukamenya ko hari imperuka ya rusange n’imperuka ya buri muntu ku giti cye igihe apfuye. Akenshi iyi mperuka y’umuntu ku giti cye nayo igatungurana. Kandi buri wese akaba yakagombye gutahana ibikorwa by’ukwemera kwe.

Dusabane umuhate ngo ukwemera kwacu gukure , kweri imbuto kandi kugumeho bityo igihe Umwana w’umuntu azazira azasange turi abe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho