Duhumuke kugira ngo natwe tubashe kwiyobora no kuyoborana

Inyigisho yo ku wa 13 Nzeri 2013 – Mutagatifu Krizostome, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya

Yateguwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. 1Tim 1,1-2.12-14; 2º. Lk 6,39-42

Bavandimwe, uyu munsi Yezu Kristu arongera kudushishikariza guhumuka kugira ngo tubashe kwiyobora no kuyobora abandi. Ubusanzwe umurimo w’ubuyobozi buri mukristu wese wabatijwe arawuhabwa n’ubwo hari n’abawutorerwa ku buryo bwihariye. Igihe tubatijwe, twasizwe amavuta maze tugira uruhare busaserdoti, ku buhanuzi no ku bwami bwa Kristu. Ubu bwami bwa Kristu ni bwo dukomora ubuyobozi bwacu muri Kiliziya. Umwami ni umuntu uyobora abandi, uhagarariye abandi, ubereka inzira n’umurongo ubaganisha ku cyiza.

Mwene Siraki we agira ati:”umutware w’umunyabuhanga ajijura imbaga ye, kandi ubutegetsi bw’umunyabwenge burangwa n’umurava. Uko umutegetsi ateye ni na ko ibyegera bye bimera, imyifatire y’umutware w’umugi ni yo ibyegera bye bikurikiza” (Sir 10,1-2). Yezu Kristu rero iyo atubwira ati:” nta mpumyi irandata indi, uwatokowe ntashobora gutokora undi, banza witokore numara kubona neza ubone gutokora mugenzi wawe”; aba ashaka kutwibutsa ko tugomba kuvugurura imyifatire yacu imbere y’abandi cyane cyane abo tuyobora, abo dushinzwe, abo tubereye urumuri n’urugero.

Na none ntabwo dushobora kuyobora abandi, kubabera urumuri n’urugero tutamurikiwe na Yezu Kristu, Rumuri rutazima. Ni na byo atubwira agira ati: “nta mwigishwa uruta umwigisha we, ahubwo umwishwa wese azamera nk’umwigisha we”. Koko rero abarebeye kuri Kristu bakamwiga imvugo, ingiro n’ingendo ni bo baba abayobozi n’abashumba beza. Mutagatifu Agustini ni we wabwiraga abakristu ati: “kuri mwe ndi umwepiskopi ariko hamwe namwe ndi umukristu”. Ubuyobozi n’ubwigisha byacu rero iyo bidashingiye ku bukristu nyabwo tumera nk’impumyi zirandase izindi amaherezo tukagwa mu rwobo.

UYU MUNSI TUREBERE KURI PAWULO INTUMWA NA YOHANI KRIZOSTOME BABAYE ABAYOBOZI BEZA.

Mu isomo rya mbere Pawulo intumwa arashimira Yezu Kristu, wamuhaye imbaraga, wamwizeye maze akamutorera kumukorera. Yahoze ari umuntu mubi, utoteza Kiliziya none ingabire y’Imana yamubayemo igisagirane na we arayikundira ageza abantu benshi ku mukiro. Nguwo umugaragu utifuza gusumba Shebuja, nguwo umwigishwa utifuza gusumba umwigisha we.

Yohani Krizostome yavutse mu mwaka wa 349, yitaba Imana mu mwaka wa 407. Yapfushije se akiri muto cyane, arerwa na nyina, amuha uburere bwiza. Aho akuriye yagiye mu mashuri agira n’amahirwe aba umuhanga koko. Ab’icyo gihe baramutangariraga cyane. Gusa yabaye umukristu bitinze kuko yabatijwe afite imyaka 18 y’amavuko. Nyina amaze gupfa Yohani Krizostome yahinduye imibereho, agira igitekerezo cyo kwiyegurira Imana. Nibwo ahagurutse iwabo yigira ahantu hiherereye wenyine mu mpinga y’umusozi, aho yamaze igihe kirekire asenga. Aho hantu ariko haramunaniye kubera amagara ye, nibwo bibaye ngombwa ko agaruka iwabo.

Nuko atangira ubwo ibyo kwigisha iyobokamana, maze abantu benshi bagahururira izo nyigisho ze. Umwepiskopi yaramushimye maze aramwiyegereza, amugira umufasha we, maze mu mwaka wa 386 ahabwa ubusaserdoti. Guhera ubwo inyigisho ze zirushaho gushikirwa n’igihugu cyose maze na we yitangira byimazeyo umurimo wo kwigisha Ivanjili. Mu mwaka wa 397, Yohani Krizostome yatorewe kuba umwepiskopi wa Konstantinople. Umwete n’inyigisho ze bituma arushaho no gukundwa na bose, ahindura benshi, bemera kubatizwa, abari baradohotse na bo bagarukira Imana na Kiliziya. Inyigisho ze kandi zahashyaga abari baratwawe n’umutima w’ubusambo kuko zarengeraga abakene n’imbabare. Ntibyatinze ariko atangira kwangwa bikabije n’umwamikazi Eudoxie atangira kumutinya no kumugirira ishyari. Nuko batangira kumutoteza bikomeye kugera ubwo aciwe mu gihugu. Nyuma yaje kugwa mu buhungiro mu mwaka wa 407. Nyuma umurambo we uza gushyingurwa i Konstantinople mu cyubahiro gikwiriye umuntu wamamaje Ivanjili. Nuko ibitabo n’amabaruwa yanditse bigirira akamaro gakomeye Kiliziya.

Twisunge Pawulo intumwa n’abatagatifu twizihiza none Yohani Krizostome,Gido, Ame, Euloji, Lidwari na Maurili dusabire ababyeyi, abarezi batakibera abo barera urumuri ndetse n’abayobozi bashyamiranya abaturage. Bikira Mariya Umwamikazi w’intumwa aduhakirwe.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho