Dukomere kandi tuyoboke Umwana w’umuntu

Ku wa 3 w’icya XXIII Gisanzwe/B

Amasomo: 1Kor 7,25-31, Z 44, 11-12.14-15.16-17; Lk 6,20-26

 Bavandimwe,

Yezu Kristu naganze kandi ayobokwe na bose. Yezu ni we Mwana w’umuntu, uwitwa umuntu wese akwiye gukomeraho no kuyoboka, kuko ntawe uza amusanga ngo amuhutaze cyangwa amusubize inyuma. Uko uje kose akwishimira uko uri, upfa kuba wamuhisemo ngo akubera urumuri rumurikira intambwe zawe n’umugenga w’ubuzima bwawe kuko ari yo mpano  isumba izindi Imana Umubyeyi wacu yatwihereye, n’ubwo bigera aho tukayipfusha ubusa, ndetse byajya kuba umwaku, iyo mpano tukayivutsa abandi. Tumukomereho ntacyo tuzamuburana, azaduhunda imigisha n’ibindi byiza adahwema kugabira abamuyobotse.

Mu Ivanjiri ya Mutagatifu Luka Yezu, aratuganirira ku munezero nyakuri cyangwa ibyishimo nyabyo umuntu akwiye guharanira, igihe cyose agihumeka, kuko nyuma azagabirwa ingororano nyinshi mu ijuru. Mu mibereho ya muntu, niba hari ikintu kimuraza rwa ntambi ni ukumva aguwe neza, anezerewe  muri we, ndetse no mu be. Nta n’umwe wifuza kubaho mu gahinda, mu mibabaro, mu bibazo by’insobe. Umunezero ni icyifuzo cy’umuntu uwo ari wese. Yaba umukire cyangwa umukene. Ibyo dukora byose, imihihibikano ya buri munsi, byose intego ni uko byatugeza ku munezero, ku byishimo buri wese yumva akeneye.

Uyu munsi birakwiye ko buri mukirisitu yibaza aka kabazo: Kuri jyewe bivuze iki kunezerwa, guhirwa cyangwa kubaho nezerewe? Kugira ngo ngere kuri uwo munezero ni iki nkwiriye gukora ngo mporane uwo munezero? Ni iki nkwiye kwirinda ngo uwo munezero utanyura mu myanya y’intoki?

Aha biragoye kugira icyo umuntu avuga kuko buri wese agira uburyo yumva bumuguye neza akumva abayeho anezerewe. Abantu ntiduhuza kunogerwa n’ibintu kimwe, ni kimwe no mu bigeragezo, mu  miruho ya buri munsi ntawe uhuza n’undi. Ndetse hari ubwo usanga igitera undi akanyamuneza ku bandi kimusharirira cyangwa akumva we aho kumutera kugubwa neza arushaho guhangayika.

Gusa icyo navuga wabyemera utabyemera ni uko iyo witegereje utihenze ubwenge, Umunezero  ntabwo ukomoka cyangwa ngo utangwe  n’ubutunzi umuntu aba yibitseho, kuko umutima wa muntu ikiwuha gutuza atari ibyo atunze. Yewe nta n’ubwo umunezero ukomoka ku muryango tuvukamo cyangwa abantu tugenda duhura na bo mu buzima bwa buri munsi, kuko bamwe muri bo bagutenguha, aho kugutera ingabo mu bitugu ngo ugere ku ntego, bakaba aba mbere mu kugutega imitego ya rugonda ihene ngo utagira icyo ugeraho, ndetse bakanagera n’aho usanga baciye ukubiri n’amasezerano banakugiriye. Umunezero nyawo rero, ni ukomoka muri wowe ubwawe, ndavuga mu mutima wawe aho uhurira n’Imana kandi ukahatuza uwo wihitiyemo. Umunezero udashobora kwamburwa n’isi hamwe n’abayo, uwusanga mu Mana Umuremyi wawe, kuko Imana ari yo soko y’ibyishimo bidashira, amahoro, ukwizera, urukundo n’impuhwe. Aha rero harasaba buri wese kumenya gushakashaka Imana no guhura na Yo. By’agahebuzo agahora akinguriye Imana ngo iwuturemo, imuhunde amahoro n’umunezero nyabyo.

Yezu Kirisitu, we ubwe yatweretse uburyo butandukanye bw’iyo nzira igera ku Munezero udakama. We atangira atwibutsa ko tugomba guca ingoyi z’ibintu bituma twiburamo ubwigenge bwo gufata icyemezo cyo gukomeza no gukomera ku nzira iwuganaho. Icyo cyemezo nta kindi uretse gukomera no kuyoboka Imana, yo soko ya byose.

Yateruye ati: “Murahirwa mwe abakene”. Hano umuntu yihuse yahita yibaza niba gutunga ari icyaha cyangwa inzira igana ku muvumo. Oya. Yezu yashatse kutwereka ko kwiringira ubukire, ubukungu ufite, ukaba ari bwo ushyiramo amizero yawe, aho kuguha umunezero buguhuma amaso y’umutima n’ay’umubiri, ugasigara wibwira ko uriho ku bwawe, bikakwibagiza Imana umugenga w’ubuzima bwawe. Ukagera n’aho wibagirwa ko waje mu isi ntacyo ufite kandi ko uzayivamo ntacyo ujyanye, ibyo wagokeye ugaterwa agahinda no kubisigira abatarabiruhiye ntibanagushime. Ahubwo bikanarangira babirwaniyemo bataranaguherekeza. Iyo ugiye kure y’Imana, ukarangazwa n’imitungo, ikigaragara ni uko uhora uhangayitse. Nyamara utunze akagira n’umwanya wo kwibuka umuha kuramuka ari we Imana Rugira ahorana amahirwe, yewe n’iyo ibyo atunze byakendera kubera ibiza, we ahorana amizero ko uwamugabiye ibyagiye ntaho yagiye ahari kandi azamushumbusha ibyiza birenze ibya mbere.

Bavandimwe, hari abajya baterura bakavuga ngo itandukanyirizo riri hagati y’abemera n’abatemera ni uko usanga abemera bafite amahame nyoboka-Mana bagenderaho bakomeyeho na ho abatemera bo ibyo barabiteye umugongo bakagera n’aho bavuga ko ari ibitekerezo by’abantu bagamije guhuma amaso abandi, banga kubabwira ukuri. Nyamara iyo urebye usanga itandukaniro hagati y’ayo matsinda yombi ari uburyo babayeho n’aho berekeza ubuzima bwabo bwa buri munsi. Abemera usanga bakomeye kandi bizera ko ubuzima bwabo n’ibyo batunze babikesha Imana kuruta uko baba babikesha ubuhanga n’imbaraga za muntu. Umukene rero Yezu yatubwiraga ni uwo. Umwe wemera ko kubaho abikesha Imana imurindiye amagara ikamuha imbaraga zo kutadohoka mu gushaka icyamubeshaho, iha umugisha imirimo y’ibiganza by’amaboko ye.

Iyi ngingo y’abahire tuyisanga no mu ivanjiri ya Matayo aho we yibanda ku bukene bwa roho, ihinduka ry’umutima wa muntu no kutihambira ku mafaranga. Ariko hano Luka we aratubwira ubuzima busanzwe bwa muntu, ibyo tubona. Aravuga abakene aba batibitseho ubukungu, bakeneye gutabarwa ngo babeho. Arashimangira ibigora umuntu akagera aho anarira, aha twavuga nko kurwaza uwawe akaremba, gupfusha n’ibindi byose bishobora gutera gusesa amarira, wongeyeho n’ibirebana n’ubusabaniramana birimo gutotezwa. Kuri Yezu, abo bose barengana ariko bakamukomeraho ni abahire be, ni intore ze z’umwihariko akunda, zikaba zizasangira ibyishimo hamwe na we mu ijuru.

Bavandimwe, Inkuru nziza y’uyu munsi ni isomo rikomeye mu mibereho yacu, kuko kenshi abantu hari ubwo tureba abandi tukifuza kubaho nka bo, tukibwira ko bagashize nka Gashamura. Nyamara winjiye mu mateka yabo ushobora gusanga bagusumbije agahinda no guhangayika. Dore ko iyo tubonye ufite ifaranga, ubutegetsi n’ubundi bukungu, bamwe cyangwa benshi twumva yarageze iyo ajya, dore ko hari n’abazi kubyirata ntibatinye no kuvuga ko bageze iyo bajya. Nyamara ni uko nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi, ushobora gusanga ari bya bindi byo kwiyemera no kwihagararaho nyamara yakwinjira muri we ugasanga isi yamubanye ntoya. Duharanire kubaho dukomeye k’Umwana w’umuntu Yezu Kristu, tumuyoboke, tumuragize ibyacu byose ni bwo tuzagira umunezero n’ibyishimo isi idashobora kutwambura kandi no mu bundi buzima tukazagabirwa ingororano nyinshi mu Ngoma ye y’ijuru.

Umwamikazi wa Kibeho, Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose, adusabire kumenya guha agaciro gakwiye ibyo dutunze, bityo tubashe kubaho twese duhimbajwe no kuba dufite Umubyeyi umwe Imana Data natwe turi abavandimwe. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho