Dukorane na Tomasi Intumwa urugendo rw’ukwemera

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi Intumwa.

Amasomo: Ef 2,19-22; Zab 117 (116); Yh 20,24-29.

Iyo Kiliziya iduhaye guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi Intumwa, duhita dutekereza bukeye Yezu azutse ubwo yiyeretse abe. Igihe abigishwa bari bifungiranye kubera gutinya abayahudi, Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, yagize atya aba araje ahagarara hagati yabo, arababwira ati: nimugire amahoro. Bo barayakiriye, barahumurizwa, basabwa n’ibyishimo ndetse baremera. Nyamara Tomasi ntiyari kumwe nabo igiye Yezu ababonekeye. Ni yo mpamvu yaburanye, arashidikanya ahakana izuka rya Nyagasni igihe abandi bamusangije inkuru nziza yo guhura n’Uwazutse mu bapfuye. Tomasi ntiyiyumvisha ukuntu umuntu wapfuye, byongeye wapfuye urukwiriye abagome, rumwe rwo ku musaraba yazuka mu bapfuye. Ntitwamuraneganya. None se ko nta wundi wari warapfuye ngo azuke! Yezu ni we muzukambere mu bapfuye bose. Yezu ni we Zuka akaba n’Umukiro wa muntu.

Aho Yezu yongeye kubonekera abe nk’Uwazutse mu bapfuye, noneho Tomasi yari kumwe na bo. Tomasi yemeye ko Yezu amukoresha urugendo, amukura mu buhakanyi no gushidikanya amushyitsa ku kwemera Kristu wazutse. Yaremeye maze arakira kandi yamamaza Kristu wazutse ati: “Nyagasani Mana yanjye”. Tomasi ni umwe mu b’ibanze bamamaje ko Yezu w’i Nazareti ari Nyagasani Imana. Kandi ntawabasha kuvuga ko Yezu ari Nyagasani atabihawe na Roho Mutagatifu. Kuva yakwihurira na Kristu wazutse, Tomasi yahise asenderezwa Roho y’Uwazutse mu bapfuye. Tomasi ni urugero rw’abakora neza urugendo rw’ukwemera. Yatambutse kure ku ntera yo kugendera ku bigaragara, ku bifatika biboneshwa amaso maze yigerera kuri Nyirabyo no ku Kuri kwa byose. Hirya y’ibigaragara, tujye dushaka ukuri bishushanya. Iby’iyi si bigaragara kandi bihita ntibikaduhume amaso ngo tube twakwibagirwa guharanira ibitagaragara, birenze bimwe umuntu yakwiha maze twibande ku by’ijuru bizahoraho iteka.

Yezu Kristu ni muzima kandi arakiza. Niwe utera intambwe ya mbere kandi ishobora byose adushakashaka. Yewe n’igihe twashyizeho imipaka n’inzugi, igihe twifungiranye nk’uko abigishwa bari bifungiranye, Yezu akora ibishoboka byose ngo atubohore. Yezu ntashobora gutuza igihe abantu bashyize imipaka n’inzugi hagati yabo; ntiyatuza igihe abantu badakundana, badasabana, igihe batunga ubumwe. Ntiyatuza igihe muri kanaka haganje amacakubiri, ni ukuvuga ahora aribwa n’umutima-nama kubera yibuzemo amahoro y’umutima. Yezu ntiyatuza igihe abantu aho kubaka ibibahuza buri wese yifungirana iwe mu bwikunde no mu bugugu. Ntibishimisha Yezu iyo abona abaturanyi bangana, bagirarana nabi. Ntiyatuza igihe abona hari benshi bameze nka Tomasi atarahura n’izuka, igihe hari benshi bataye ubumwe bwa Kiliziya bakajya kure y’izuka. Yezu ntiyatuza igihe abona hari ababaho barangamiye urupfu mu bwoba bwinshi, bumva ko ari rwo ruzarangiza ibyabo byose nta kabuza kandi We yaradutangarije izuka. Yezu yarazutse, ni muzima; umwemera nka Nyagasani Imana ye azabaho iteka ryose.

Padiri Théophile NIYONSENGA/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho